× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Views Miliyoni 2 no kwishyura 10M Frw: Abaramyi bashya baranenga ibyamamare bibananiza ku gukorana indirimbo

Category: Ministry  »  4 February »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Views Miliyoni 2 no kwishyura 10M Frw: Abaramyi bashya baranenga ibyamamare bibananiza ku gukorana indirimbo

Abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bakunze guhura n’inzitizi zinyuranye, abenshi bakabihisha, gusa gusenga no gukundana niho hari umuti. [Iyi foto twakoresheje yakozwe na AI].

Bamwe mu bahanzi bashya [ntabwo twemera imvugo ’abaramyi bakizamuka’] bo muri Gospel barinubira amananiza bashyirwaho n’abaririmbyi bafite amazina aremereye mu gihe babasabye ko bakorana indirimbo, mu gihe hari n’abavuga ko uretse n’ibyo ahubwo basabwa ibyo bise "Guterera umusozi wa Kilimanjaro n’amaguru umunsi umwe".

Akenshi iyo umuhanzi ashaka kuzamuka usanga yisunga ibitekerezo by’abantu batandukanye hagamijwe kureba ibyakosorwa . Zimwe mu nama akenshi ahabwa harimo: Kunoza imyandikire, Kunoza ijwi, Gukorera amajwi muri studio zanditse amateka zikorerwamo n’ibyamamare no kwita ku mashusho, Kwamamaza indirimbo no kuba bakorana indirimbo n’abahanzi b’ibyamamare.

Muri Gospel hari indirimbo zagiye zihurirwaho n’abahanzi bikagira umumaro ukomeye:

Hari ibyamamare byakoranye indirimbo hagati yabo zihindura ikirere cya Gospel. Nelson Mucyo yakoranye indirimbo nyinshi na Patient Bizimana zirimo "Ndaje" na "Ngeze ku Iriba", James &Daniella na Serge Iyamuremye basubiranyemo indirimbo ya Serge yitwa "Yesu agarutse", Tonzi na Liliane Kabaganza bakoranye indirimbo "Anzi mu izina";

Israel Mbonyi na Bishop Aime Uwimana bakoranye indirimbo "Indahiro", Adrien Misigaro na Mbonyi bahuzwa na "Nkurikira", Meddy na Adrien Misigaro bakoranye indirimbo ebyiri "Niyo Ndirimbo" na "Ntacyo Nzaba", Gentil Misigaro na Adrien Misigaro bakorana indirimbo "Buri munsi", Bosco Nshuti na Tumaini Byinshi bakorana indirimbo "Ibanga ry’akarago" n’izindi.

Hari na bamwe mu bahanzi bashya bakoranye indirimbo n’ibyamamare bituma bibahesha icyubahiro.

Muhoza Maombi uba muri USA yakoranye indirimbo n’abarimo Bigizi Gentil aho basubiranyemo "Iby’Imana ikora anakorana" na Patient Bizimana basubiranyemo "Amashimwe!".

Aganira na Paradise, Muhoza Maombi yavuze ko gukorana indirimbo n’ibyamamare byamubereye umugisha dore ko byatumye ubutumwa atanga mu zindi ndirimbo bugera kure.

Hari abandi bahanzi b’ibyamamare bakoranye indirimbo n’abakizamuka nka Tonzi wakoranya na Jessy indirimbo "Ushimwe", Aline Gahongayire wakoranye na Mimi Martine indirimbo "Ushimwe" anakorana na Cindy Marvine indirimbo "Wondekura norwa".

Iyo uteye icyumvirizo mu bahanzi bashya usanga buri wese aba afite inzozi zo gukorana indirimbo n’icyamamare. N’abahanzi b’ibyamamare nabo usanga buri wese aba yifuza gukorana indirimbo n’abari ku rwego mpuzamahanga - rwisumbiye urwe.

Mu minsi ishize Paradise yaganiriye n’abahanzi batandukanye kuri iyi ngingo. Umwe mu baramyi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika utarashatse ko amazina ye ashyirwa hanze, yavuze ko gukorana indirimbo n’ibyamamare bigoye.

Yagize ati: "Mperutse gusaba collabo umuhanzi w’icyamamare uba i Kigali ansaba kuzabanza nkakora indirimbo nibura ikuzuza views miliyoni 2 ndetse nkanagira ’Subscribers’ nibura ibihumbi 200 kuri Youtube tukaganira ibindi nyuma. Yakomeje avuga ko yabifashe nk’amananiza ahitamo gutuza.

Felix Muragwa ni umuhanzi nawe uba muri USA ndetse utanga icyizere cyo kuzavamo umuramyi w’icyamamare. Azwi mu ndirimbo "Amahoro masa" yakoranye na Diane Zebedayo. Muragwa yavuze ko muri Diaspora bagorwa no gukorana indirimbo.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Felix Muragwa yagize ati "Hano biragora kuko umuntu mudaturanye bisaba ko areka akazi ke ukamwishyura umubyizi, ukamwishyurira indege, audio, video ukanamwambika."

Felix Muragwa azwi mu ndirimbo yakoranye na Diane Zebedayo

Umwe mu bahanzi ba Gospel twaganiriye ndetsee uhagaze neza, yatangaje ko hari n’abahanzi bakomeye usanga bifuza ko baguma ku gasongero bonyine. Avuga ku ngorane zavuzwe haruguru, yatangaje ko hari rimwe mu matsinda akomeye muri Gospel aherutse kwaka Collabo asabwa kwishyura Miliyoni icumi z’amanyarwanda [10,000,000 Frw].

Paradise yagerageje kuganira kuri iyi ngingo n’abahanzi nka 3 b’ibyamamare. Mu gihe umwe atababashije kwitaba telefoni, undi yavuze ko atiteguye gusubiza kuri iyi ngingo bitewe n’igitaramo ateganya imbere, mu gihe undi yavuze ko ntacyo yiteguye gutangaza.

Nikuze Honette umunyamakuru wa Goodrich TV na Sana Radio akaba n’umwe mu banyamakuru bamaze igihe muri Gospel aho benshi bamuzi kuri Life Radio ya ADEPR, yagiriye inama abahanzi bashya abasaba gukora ibintu byabo neza aho gushyira umutima kuri collabo n’ibyamamare cyane ko mu mboni ze asanga ari ibyo kwitonderwa.

Yagize ati: "Iyo ukoranye indirimbo n’icyamamare usanga akenshi ari we abantu bose bareba, bityo izina rye rikazamuka wowe ukaguma aho wari uri."

Gatabazi Fidel umunyamakuru wakoreye Radio O ya Zion Temple akaba n’umushyushyarugamba w’umwuga, mu mboni ze abona ko icyo abahanzi bato bita amananiza atari yo. Yavuze ko ibyamamare biba bikwiriye gusigasia ibyagezweho.

Aganira na Paradise, yagize ati: "Ntabwo jye mbibona nk’amananiza ahubwo ni ukubungabunga ibyagezweho "Izina" ". Yavuze ko umuhanzi w’icyamamare adashyizeho imipaka akakira buri wese umusabye ko bakorana indirimbo byakwangiza izina rye nyamara byaramusabye imbaraga z’umurengera kugera aho ari.

Mu mboni za Gatabazi asanga mbere y’uko umuhanzi w’icyamamare akorana n’abandi indirimbo akwiye kwita kuri ibi bintu bikurikira hagamijwe kurinda izina rye: Imyandikire y’indirimbo bagiye guhuriramo, ubushobozi n’uburambe bw’abazatunganya amajwi n’amashusho, ubushishozi mu guhitamo ahazafatirwa amashusho n’uburyo indirimbo izamamazwa (Promotion).

Umunyamakuru Fidele Gatabazi yashyigikiye ibyamamare avuga ko bidakwiriye kwemerera buri wese ubasabye gukorana indirimbo nabo

Mu mboni za Justin Belis wa Flash Fm umaze imyaka irenga 10 mu itangazamakuru rya Gikristo, yavuze ko gukorana indirimbo n’umuhanzi w’icyamamare bizamura izina ry’umuhanzi mushya. Yavuzeko ari ukumufata ukuboko akamuzamura ahaterera.

Gusa yagobetsemo akantu ati: "N’ubwo ari byiza ariko umuhanzi ugitangira yakagombye kubanza kumenya uwo bakwiye gukorana indirimbo: Ni muntu ki? Ndamwifuzaho iki?"

Nk’uko yabitangarije Paradise, yavuze ko hari ubwo amahitamo mabi y’umuhanzi atuma ntacyo collabo imumarira bitewe n’uko uwo yitaga icyamamare ntacyo yakoze ngo indirimbo ayamamaze, ayisangize abakunzi be igere ku bantu benshi.

Yagiriye inama abahanzi bashya ko bakwiye kujya babanza kugirana ibiganiro byimbitse n’abo bifuza gukorana nabo, kugira ngo bamenye niba hari umusaruro uzaba muri iyi mikoranire. Yanagiriye inama abahanzi bakuru kujya babanza kureba niba biteguye kurera uwo bemereye ko bakorana indirimbo.

Avuga ku bahanzi bacibwa amafaranga y’umurengera n’ibyamamare, Justin Belis yagize ati: "Ibi birahari cyane". Yavuze ko impamvu hari abahanzi bamwe bayasaba biterwa n’uko mu mishinga aba yarateganyije hatarimo iyi ndirimbo, ibi bigatuma aya mafaranga atayafata nk’ikibazo.

Yongeyeho ko bamwe mu bahanzi baca aya mafaranga kubera gutinya ko ushaka collabo hari ubwo ashobora kubika indirimbo mu kabati ntayikorere promotion. Icyo yahuriyeho na Gatabazi ni ugukora umuziki mu buryo bwo kunoza ireme no kuzamura Gospel.

Umunyamakuru Justin Belis yashyigikiye abaramyi bashya asaba ko bashyigikirwa byoroshye

Ku byerekeranye na ’Views’, yavuze ko kuba umuhanzi yakoresha ubutunzi bwe mu buryo bwo kugeza ubutumwa bwiza kure atari ikibazo gusa anenga abagura ’Views’ za baringa kuko ntacyo byungura ubwami bw’Imana.

Uyu munyamakuru uzwiho kutanigwa n’ijambo ku ngingo igamije kubaka ubwami bw’Imana no gucyaha abavangira Kristo, yongeyeho ko nubwo guca amafaranga ya collabo atari ikibazo, ariko iyo bibaye umurengera ku muhanzi ukizamuka abifata nk’amananiza.

Mu busesenguzi bwa Paradise kuri iyi ngingo, birasaba ku mpande zombi gushishoza no koroherana, n’ubwo buri wese afite uko ayumva ariko twibuke ko hari abahanzi bahoze ari ibyamamare kuri ubu bakaba barasubiye hasi.

Hari n’abandi ejobundi bari mu ntangiro z’urugendo ariko bamaze kuba ibyamamare kugeza ubwo abo bafatiragaho icyitegerezo barimo kubasaba collabo ngo bagaruke mu kibuga.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.