× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Turi mu bihe by’imperuka? Impamvu kugaruka kwa Yesu Kristo ari ubwiru bukomeye

Category: Ministry  »  16 hours ago »  Our Reporter

Turi mu bihe by'imperuka? Impamvu kugaruka kwa Yesu Kristo ari ubwiru bukomeye

Mu gihe Abakristo benshi bari kwibaza niba muri Amerika hari kubaho ububyutse mu by’umwuka, umuhanga mu gusobanura no kurengera ukwizera kwa Gikristo, Frank Turek, aravuga ko hakenewe kureba kure kurushaho.

Frank Turek, ashimangira ko bidahagije kugira gusa “ spiritual renewal” ahubwo ko abantu bakwiye guhinduka abigishwa nyabo ba Kristo.

Turek yanagarutse ku rujijo rukunze kugaragara mu biganiro by’iyobokamana ku bijyanye n’Ibihe bya Nyuma, cyane cyane ku bijyanye no gushyiraho amatariki y’igihe Yesu azagarukira.

Mu kiganiro yagiranye na Billy Hallowell na Dalton Harper kuri Podcast yitwa The Bible Bros Podcast, Turek yabajije ati: “Ni gute wahindura abantu abigishwa? Ni gute watuma bakurikira Yesu by’ukuri — atari abantu bavuga gusa bati, ‘Nabonye ubwishingizi bwo kutazajya mu muriro, nzajya mu Ijuru?’ Yesu ntiyavuze ati: ‘Nimugende muhindure abantu abizera gusa.’

Yavuze ati: ‘Nimugende muhindure abantu abigishwa.’ Ibyo bisaba kwikorera umusaraba wawe no gukora ibyo utifuza gukora. Bisaba kwiyanga no kumukurikira, kandi ibyo biragoye.”

Mu gihe hari ibikorwa byinshi by’umwuka biri kubera muri Amerika, Turek yabajijwe niba bishoboka ko imvururu n’ububyutse byabera icyarimwe. Iki kibazo kiba gishyushye cyane iyo kigeze ku bitekerezo bivuga ku Ibihe bya Nyuma.

Turek yasubije agira ati: “Navuga ko nta muntu uzi igihe Yesu azagarukira, kandi icyo mbishingiraho ni amagambo ya Yesu ubwe. Iyo abantu bavuga bati, ‘Ndabizi azagaruka vuba; ibintu birushaho kuba bibi,’ mbabwira nti, ‘Muhagarare gato. Yesu yavuze ko ntawe uzi umunsi, isaha, ibihe cyangwa igihe nyacyo. Azaza nk’umujura mu ijoro.’”

Aha, Turek yashakaga kugaragaza ko nta muntu uzi igihe Yesu azagarukira, kandi ko ibisobanuro by’Ibihe bya Nyuma “byahishwe ku mpamvu.”

Yagize ati: “Nk’uko byagenze ku kuza kwa mbere kwa Yesu, Pawulo avuga mu 1 Abakorinto 2 ko iyo abategetsi b’iyi si baza kumenya umugambi w’Imana, batari kubamba Umwami w’icyubahiro. Iyo usomye ubuhanuzi bwo mu Isezerano rya Kera uhereye ku Isezerano Rishya, ubona uko byose bihura. Ariko iyo uba uri mu gihe cy’Isezerano rya Kera, ntiwari kubimenya neza.”

Yakomeje asobanura ko iyo Satani aza kumenya ko kwicisha Yesu ari bwo gutsindwa kwe, atari kubiteza. Ni yo mpamvu Imana yemeye ko ubwo butumwa buguma buhishwe.

Turek yavuze kandi ko kuba umunsi n’isaha bitazwi birinda abantu gutekereza ko bagifite igihe kinini, bakabaho uko bishakiye, hanyuma bakavuga ko bazihana ku munota wa nyuma.

Yasabye abantu kumara igihe kinini bigisha abandi kumenya Yesu, aho guhangayikishwa cyane n’igihe azagarukira. Nubwo igihe Kristo azagarukira kitazwi, ikizwi ni uko benshi mu bariho ubu mu myaka ijana iri imbere bazaba barapfuye.

“Uzi neza ko ubuzima bwawe hano ku isi buzagera ku iherezo,” Turek yavuze. “Ibyo ni byo ukwiriye kwitaho, aho guhora uhangayikishijwe n’igihe azaza kurangiza byose.”

Yasoje ashimangira ko bidahagije kubwira abantu gusa ngo bemere, ahubwo ko bakwiye gusobanurirwa impamvu Ubukristo ari ukuri.

“Kuki wakwiriye kuba Umukristo aho kuba umuhakanamana, Umuyisilamu, Umuhindu, Umubudiste cyangwa kwihangira idini ryawe nk’uko benshi babikora uyu munsi?

Impamvu ukwiriye kuba Umukristo ni uko ari ukuri. Hari ibimenyetso byerekana ko Imana ibaho, ko Yesu yazutse mu bapfuye, ko Bibiliya ivuga ukuri, kandi ko umuntu ari umunyabyaha ukeneye agakiza.”

Src: CP

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.