Ubushakashatsi bugaragaza ko Abanyamerika benshi hamwe nabandi bo mu bindi bice byisi, bavuga ko kwizera Imana bitari ngombwa kugira ngo umuntu agire indangagaciro nziza
Ubushakashatsi bushya bwakozwe na Pew Research Center bwerekanye ko umubare munini w’Abanyamerika na hamwe ku isi, usigaye uvuga ko kwizera Imana bitari byo bituma umuntu aba umunyamico myiza cyangwa ngo bitume agira indangagaciro nziza. Iyi ni yo nshuro ya mbere kuva mu 2002 habonetse umubare munini ubyemera.
Amakuru yakusanyijwe mu bushakashatsi bwiswe American Trends Panel Wave 166 Survey, bwakorewe ku bantu 3,605 bakuze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya tariki ya 24 na 30 Werurwe 2025.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byerekana ko 68% by’Abanyamerika bakuze bemera ko umuntu ashobora kugira imyitwarire myiza n’indangagaciro nziza atabanje kwizera Imana.
Ku rwego rw’isi muri rusange, ubu bushakashatsi bwakorewe no mu bindi bihugu 24 byo ku migabane itandukanye irimo Uburayi, Afurika, Aziya n’Amerika, bwerekanye ko mu bihugu byinshi cyane cyane ibyo mu Burayi, umubare munini w’abaturage bemera ko kwizera Imana atari byo byonyine bituma umuntu agira imyitwarire myiza n’indangagaciro nziza.
Icyakora mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Aziya no muri Afurika, abaturage benshi baracyakomeje guhuza imyitwarire myiza no kwizera Imana.
Urugero ni mu bihugu nka India na Indonesia aho abaturage benshi bavuga ko kwizera Imana ari ingenzi kugira ngo umuntu abe umunyamico myiza, ndetse no mu bindi bihugu birimo Brazil, Kenya, Nigeria, South Africa na Turkey aho abaturage benshi bagikomeza kubihuza no kwizera Imana.
Uyu mubare ni wo munini kurusha indi yose kuva mu 2002. Urugero, mu 2014 ababyemeraga bari 58%, bivuze ko mu myaka yakurikiyeho uyu mubare wakomeje kwiyongera.
Umushakashatsi mukuru muri Pew Research Center witwa Jonathan Evans yavuze ko mu myaka ya mbere y’ubu bushakashatsi, hagati ya 2002 na 2011, Abanyamerika bari bagabanyijemo ibice bibiri ku kibazo cyo kumenya niba umuntu agomba kwizera Imana kugira ngo abe umunyamico myiza.
Ariko kuva mu 2014 abantu benshi batangiye kuvuga ko kwizera Imana atari byo byonyine bituma umuntu agira imyitwarire myiza.
Urugero rwatanzwe ni urw’igihugu cya Hungary, aho bibiri bya gatatu by’abantu bavuga ko idini ari ingenzi cyane mu buzima bwabo bemera ko kwizera Imana ari ingenzi kugira ngo umuntu abe umunyamico myiza. Ariko mu bantu bavuga ko idini ritari ingenzi cyane kuri bo, 19% gusa ni bo babyemera.
Aya makuru aje anahura n’ayavuye mu bushakashatsi bwa Gallup, bwerekanye ko mu 2025 umubare w’Abanyamerika batagira idini cyangwa imyemerere yihariye, bakunze kwitwa “nones”, wageze ku rwego rwo hejuru kurusha mbere hose.
Ubwo bushakashatsi bwanagaragaje ko 47% gusa by’Abanyamerika ari bo bavuga ko idini ari ingenzi cyane mu buzima bwabo, mu gihe 25% bavuga ko ari ingenzi ariko ku rugero ruringaniye.
Ku Bakristo, buri wese akwiriye kwibuka ko indangagaciro nyazo n’imyitwarire myiza bifite isoko mu Mana, kuko Bibiliya yigisha ko Imana ari yo soko y’ukuri, urukundo n’ubutungane.
Nubwo umuntu ashobora gukora ibyiza bimwe na bimwe atavuga ko yizera Imana, kwizera Imana gufasha umuntu kugira ishingiro rikomeye ry’imyitwarire ye, rikamuyobora mu kuri no mu rukundo rutagendera gusa ku bitekerezo by’abantu cyangwa ku bigezweho.
Ni yo mpamvu uhamagarirwa gukomeza kubaho ubuzima bwiza, ukagaragaza urukundo, ukuri no gukiranuka mu bikorwa byawe, kugira ngo ubuzima bwawe ubwabwo bwerekane ko kwizera Imana atari amagambo gusa, ahubwo ko ari imbaraga zihindura ubuzima bw’umuntu n’abo babana.