× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ese iyo uza kuba Mariya wari kubyara Yesu cyangwa wari kuyikuramo?

Category: Ministry  »  December 2023 »  Alice Uwiduhaye

Ese iyo uza kuba Mariya wari kubyara Yesu cyangwa wari kuyikuramo?

Mariya yari yarasabwe na Yosefu, ariko yari ataramurongora, babona afite inda y’Umwuka Wera. Matayo :1:18 -19.

Mariya iyo aza kuba ameze nka bamwe mu bakobwa b’iki gihe, ntitwari kubona umukiza Yesu kuko yari gutekereza ku isabwa rye akigira inama yo kuyikuramo bityo isi ikazahora mu mwijima.

Ariko ku bwo urukundo rw’lmana ndetse n’isezerano ryayo, icyo yavuze iragisohoza ndetse n’umugabo we Yosefu kuko yari umukiranutsi kandi adashaka kumukoza isoni ku mugaragaro, yigira inama yo kumubenga rwihishwa. Matayo:1:19.

Ibi bintu bine ni byo bishobora gutuma umukobwa cyangwa umugore utwite adakuramo inda: Kwizera, kuba afite urukundo, umutima wo kurera ndetse no kwirinda.

Benshi kuri ubu ntibakizera ko gukuramo inda ari ukwica nk’abandi bose aho umara kumenya ko utwite ugahita uyikuramo. Uyu munsi wa none hariho abantu benshi bagira amahirwe yo gutwita, ariko bakihutira gukuramo inda birengagije ko hari n’ababigerageza bikanga.

Uyu munsi wa none buri muntu wese atwite inda y’Umwuka Wera nk’imwe Mariya yari atwite ni wowe wo guhitamo niba Yesu avuka kuko uzakizwa n’icyo utwite, igihe wemeye kukibyara.

Iyo Yesu aje muri wowe hari ikintu uba utwite, uba utwite imbuto z’Umwuka, uba utwite imbaraga z’Imana, uba utwite ubumuntu, uba utwite ibyiza, uba utwite amahoro.

Ibi byose ni bimwe mu bikiza nyir’ukubitwita ariko Iyo utemeye kubibyara, ntacyo bikumarira, kandi iyo nanone urengejeho icyaha.

Tekereza iyo uza kuba Mariya ugakuramo inda y’Umumucunguzi w’isi? Nubwo Yesu yavutse ariko turacyatwite, kandi ni umugisha wawe kwemerera uwo mwana agatura muri wowe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.