× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Elayono Belgium bari mu giterane cy’iminsi itanu cyiswe “5 Days of Holy Spirit”

Category: Ministry  »  12 hours ago »  Our Reporter

Elayono Belgium bari mu giterane cy'iminsi itanu cyiswe “5 Days of Holy Spirit”

Elayono Belgium iyoborwa na Prophet Ernest Nyirindekwe iri mu giterane cy’iminsi itanu cyiswe “5 Days of Holy Spirit”, kibera mu mujyi wa Brussels ku mihanda ya Rue Gheude 21 et 25, 1070 Anderlecht.

Iki giterane cyatangiye kuva ku wa 11 Werurwe kikaba kizasozwa ku wa 15 Werurwe 2026. Kiba buri munsi guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa mbiri z’ijoro.

Iki giterane kiyoborwa na Prophet Ernest, kikaba cyibanda ku gusuzuma no gukura mu Mwuka wera. Muri uyu mwaka wa 2026, Itorero Elayono riri mu bihe byo gusa na Yesu nk’uko insanganyamatsiko yabo iri aho bawise “Umwaka wo Gusa na Yesu.”

Prophet Ernest akomeje kubera umugisha amahanga binyuze mu ivugabutumwa rikora ku mitima y’abantu, rikabafasha kubohorwa no gukomera mu kwizera, mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi. Ubu, abakirisitu benshi bategereje cyane igiterane cye mu Bufaransa.

Nyuma y’ibiterane byabereye mu Bubiligi, Ubwongereza na Sweden, Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe wa Elayono Pentecostal Blessing Church, yatangaje ko agiye gukora igiterane gikomeye cyiswe “Injira mu gihe cyawe”, kizabera i Paris, mu Bufaransa.

Iki giterane cy’imbaturamugabo kizaba kuva ku wa 10 Nyakanga 2026 kugera ku wa 12 Nyakanga 2026. Iki giterane gikomeye ndetse gitegerejwe na benshi mu batuye mu Burayi, cyitezweho guhindura imitima no gushimangira ukwizera kw’abakirisitu bitabiriye.

Prophet Ernest Nyirindekwe uri gukoreshwa n’Imana umurimo ukomeye ku mugabane w’uburayi, yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, arerwa n’amata y’Umwuka adafunguye.

Yatangiye ivugabutumwa mu 2007 nyuma yo kwakira agakiza no guhabwa impano y’ubuhanuzi, impano yahinduye icyerekezo cy’ubuzima bwe. Amaze imyaka 19 akorera Imana, yigisha kandi ayobora abantu mu nzira y’ubugingo.

Ni we washinze Elayono Pentecostal Blessing Church, ifite amashami mu bihugu bitandukanye birimo Canada, Ubwongereza n’u Bubiligi.

Mu rugendo rwe rw’umwuka, Prophet Ernest yagiye yigira ku bayobozi bakomeye mu by’umwuka, barimo Apostle Dr. Paul Gitwaza, wamufashije gukura mu Mwuka no kumumenya neza mu murimo w’Imana, akamwitaho nk’umubyeyi mu Mwuka.

Ashimangira ko gukorera Imana mu rukundo no guca bugufi ari byo shingiro ry’umurimo wera. Avuga ko ubutumwa bwiza bugomba guhindura imitima y’abantu, bukabafasha gukomera mu kwizera no mu mibereho yabo ya buri munsi, bukabongerera imbaraga mu rugendo rwabo rw’umwuka.

Prophet Ernest afata Apostle Dr. Gitwaza nk’umubyeyi we mu buryo bw’Umwuka

Elayono Belgium iri mu giterane cy’iminsi itanu cyiswe “5 Days of Holy Spirit”

Prophet Ernest yatangaje ko agiye gukora igiterane gikomeye cyiswe “Injira mu gihe cyawe”, kizabera i Paris, mu Bufaransa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.