Abakozi b’Imana bakomeye bari ku rwego rwa Pr. Julienne Kabanda bahura n’ibibazo bikomeye byo kugerekwaho ibintu byo kwambara izindi mbaraga zibakoresha ibitangaza kandi nyamara ari imbaraga nyazo n’impano Uwiteka yabambitse.
Imbaraga z’Imana zafasha aba bakozi b’Imana kubera umumaro imbaga y’abantu b’iki gihe kigoye ndetse gitsikamiwe n’imbaraga za satani zirimo ibyaha n’umwijima biteza indwara z’ibyorezo, agahinda gakabije, ubukene naza karande akenshi bihitana abantu benshi muri iki gihe.
Ibitangaza Imana ikora iyo bigeze ku batizera n’abadakijijwe ngo babisobanukurwe, babyita ibindi bakabikerensa nyamara nyuma bakazavuga ngo iyo tubimenya.
Paradise yashimye kubagezaho ubuhamya bw’umukobwa tutari butangaze amazina ye ndetse tutaza no kugaragaraza amashusho ye kuko nta burenganzira yaduhaye ariko ushaka kumenya birambuye no kwiyumvira ubu buhama, yasura umuyoboro wa YouTube akandikamo "Grace Room Ministries"
Incamake y’Ubuhamya
Mu ndiba yabwo uyu mukobwa atangira avuga ko ubwo yari amaze kugerageza inzira zose ngo yivuze byaranze nta handi igisubizo cyaturutse ahubwo yakiriye muri Grace Room.
Ijisho ryanjye naricishijemo uyu mukobwa nsanga ibyo avuga nta buryarya cyangwa kubeshya birimo ahubwo ari umuntu wamaze kwihebera Imana nyuma yo kugera muri Grace Room Ministries. Ibyo bigaragarira mu byishimo no gutabya yuzuranye avuga ukabona yarayahembukiye.
Uyu mukobwa ahamya ko yivuje ahashoboka hose mu Rwanda no muri Kenya ibisubozo bikaza bimuca intege ha handi yatakazaga ibiro ubutitsa kugeza n’aho abaganga bamubwiye ko asigaje igihe gito ngo yipfire arabyakira atangira ahubwo kujya yumva Imana yamugirira vuba akigendera. Yagize ati "Nari mfite depression ikomeye kugeza naho nifuzaga gupfa". Nyamara ubu ni muzima afite ubuzima bwiza nibyishimo biramusaga.
Inzira yamugejeie muri Grace Room Ministries
Amaze kuruha no kujya mu bapfumu ubutitsa bikarushaho kumutakariza icyizere, avuga ko yari amfite inshuti, iyo nshuti ye yaje kumumenyesha amakuru ya Grace Room ko habamo umu mama ugukoraho ugahita ukira ko yibitseho Imbaraga yavanye muri Nigeria.
Yagize ati "Uwo mukobwa w’inshuti yanjye ukunda ibintu byo kuri YouTube yarambwiye ngo uragenda wagira amahirwe yagukoraho ibyawe bihura n’ibye ibyawe bigacakirana ibyawe bikagenda".
Mu mvugo isekeje mbese muragurana agasigarana ibyawe! Uyu mukobwa mu kutamenya kwe yabyizereyemo nukuri bimugeza ku gukira.
Mu mayeri yo kwirwaza no gushaka ko Pr. Julienne amukoraho nyuma y’amateraniro inshuti ye ngo yabwiye umukozi w’Imana ngo sengera uyu mukobwa asigaranye iminsi ibiri gusa.
Kuva ubwo asoza ubuhamya bwe avuga ko amahoro aseseye y’umutima we atigeza abona ahandi yayaboneye muri Grace Room
Si we gusa ufie ubuhamya bukomeye ahubwo ni benshi maze kumvana ubuhamya buteye gutya. Ndibuka umunsi umwe umukobwa yihamirije ko ari indaya ndetse ko uburaya bwe bwashize amaze kugera muri Grace Room.
Umusore umwe yavuze ko yari yarabaswe n’inzoga zikabije atakinabasha no gukora akazi ariko ageze muri Grace Room araharuhukira ndetse arakira, ubu ni umusore mwiza ushima Imana.
Wowe usomye iyi nkuru ese urafashijwe ? Urumva se bino atari ibihamya bigaragaza ko Imana yacu hari imitima irimo kuruhura kuri uriya musozi?
Wakwibaza uti ndahamenya gute ?
Ni byiza kwigira ku buhamya bw’abandi niba nawe uri umwe mu baburiye amahoro muri iyi si ukaba umwe mu bagendana intimba mbese ubuzima bwawe ububurira umwanzuro, tera intambwe imwe gusa uzagere kuri Grace Room uzahure n’abakozi b’Imana bagufashe.
Mundangire ?
Reka mbigufashemo. Ku cyumweru nyuma ya saa sita ari nka saa cyenda werekeze i Nyarutarama neza neza ukirenga ku Gishushu ukarenga ku gahanda kamanukira kuri CLA na none utarageza kuri MTN, hari dodane ukiyirenga iburyo bwawe hari inyubako nini y’urusengero (Cathedral) uzinjire ubwire abo uzahasanga ngo nje gusenga muri Grace Room. Bazakwakira ndetse bakumenyeshe gahunda zose. Dore Numero zabo +25078886729.