Abahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel mu Rwanda, Vestine na Dorcas, mbere yo kwerekeza mu bitaramo bafite muri Cabada, Vestine umaze amezi arenga atatu mu rushako yasangije Abanyarwanda uko mu rwe bihagaze.
Aba bahanzi bakomeje kwandika amateka mu muziki no mu buzima busanzwe, mu kiganiro cyuje urwenya n’inyigisho bagiranye na Murindahabi Irénée, umujyanama wabo, ku rubuga rwa YouTube ya MIE Empire, bagarutse ku buzima bwabo bwite, uburambe bwa Vestine mu rushako, indirimbo nshya “Usisite”, ndetse n’ibitaramo byo muri Canada bise “Yebo Concerts.”
Mu kiganiro, Vestine yasangije abamukurikira ubunararibonye bwe nk’umugore ukiri muto, washakanye n’Umunya-Burkina Faso witwa Idrissa Ouedraogo. Mu magambo yuzuyemo ubwenge n’urwenya yagize ati: “Mvuga Ikinyarwanda mvuye iwange. Nzajya mvugana kenshi namwe ngo ntazacyibagirwa.”
Mu rwenya rwinshi, murumuna we Kamikazi Dorcas, yahise amusubiza ati:
“Ikinyarwanda ukivamo, ntikikuvamo!”
Ibi byakomotse ku rwenya rw’uko Vestine atifuza kuvuga Icyongereza cyane, kuko ngo adashaka kugabanya ku cyo azi, akazagorwa no kuvugana n’umugabo we. Yagize ati:
“Ntihazagire umuntu umvugisha Icyongereza, mvuga gike ngo kidashira. Gishize sinabona icyo kuvugisha umugabo wanjye, kuko iyo ntasohotse mu gipangu mba mvuga Icyongereza.”
Yakomeje agaragaza ukuntu bigoranye gutangira ubuzima bushya, agira ati:
“Kujya mu rugo ni nko kujya mu gihugu utamenyereye. Bwa mbere byarangoye, ariko byasabye ko mpiga neza, kuko natekerezaga ku buzima nabanyemo na Dorcas nkabukumbura. Ariko mama yarambwiye ati ‘Icara wubake.’”
Yakomeje ahugura Dorcas agira ati: “Dorcas, ntuzashake ukiri muto nkange. Nagukubita, nushaka ukiri muto! Nge ni umugambi w’Imana, ntuzangendereho.”
Vestine na Dorcas bari kwitegura gusohora indirimbo nshya yitwa “Usisite”, nyuma y’uko indirimbo yabo “Yebo (Nitawale)” imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 20 kuri YouTube.
Mu rwego rwo kugeza ubutumwa bwabo ku rwego mpuzamahanga, batangaje ibitaramo bikomeye byiswe “Yebo Concerts”, bizabera muri Canada, by’umwihariko bikazatangirira i Vancouver, kuri Sonrise Church Surrey, ku wa Gatandatu 18 Ukwakira 2025.
Ibi bitaramo byateguwe ku bufatanye n’umujyanama wabo Murindahabi Irénée, aho hateganyijwe na “daycare” izafasha ababyeyi kwitabira igitaramo bafite amahoro, ni ukuvuga aho bazicaza abana babo, ndetse n’itsinda Click Media rizafata amafoto n’amashusho ku rwego rwo hejuru.
Amatike azagurwa $40 (ni hafi 58,000 Frw). Ibi ni ibitaramo bya mbere bakoreye hanze ya Afurika, igikorwa cyihariye mu rugendo rwabo rwa muzika.
Izina “Yebo” ryaturutse ku ndirimbo yabo izwi cyane, ijyanye n’insanganyamatsiko yo kwemera kuyoborwa na Yesu.
Mbere y’uko bajya muri Canada, aba bahanzikazi barabanza guha Abanyarwanda igitaramo ku buntu, kirabera Camp Kigali ku Cyumweru tariki ya 12 Ukwakira 2025.
Vestine na Dorcas bateganya kuririmbamo indirimbo zakunzwe cyane nka: Emmanuel, Nahawe Ijambo, Ibuye, Isaha, Simpagarara, Iriba, Umutaka n’izindi nyinshi.
Bazatarama bahereye i Vancouver