Abantu benshi bakomeje kwibaza kuri Vestine wasezeranye yanyereje imisatsi, kimwe mu bibujijwe mu Itorero rya ADEPR, by’umwihariko ku muntu uzwi na benshi nka we w’umuhanzi, dore ko yamenyekanye kubera itsinda rye na murumuna we Dorcas [Vestine na Dorcas].
Ubusanzwe, mu gitabo cya ADEPR cyitwa “AMABWIRIZA NGENGA MYIFATIRE (Discipline) MURI ADEPR," mu GICE CYA KABIRI: IBYEREKEYE UMUCO, ku ngingo ivuga ngo IMISATSI NO GUTEGA IGITAMBARO, uku ni ko abakobwa n’abagore bakwiriye kwitwara ku bijyanye n’imisatsi:
“Ikibazo cyo kumenya uko Abakristo b’abakobwa n’abagore bo mu Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda, ADEPR, bakwifata ku bihereranye no kurimbisha imisatsi no gutega igitambaro, cyaragaragaye kandi kivugwaho byinshi.
Dushingiye rero ku byanditswe byera bikurikira: I Abakorinto 11: 6-7; I Abakorinto 11: 13-15; 1 Timoteyo 2: 9; 1 Petero 3: 3-4’, Abaroma 12: 2; Abaroma 13: 14.
….Itorero ADEPR ntiryemera kuboha umusatsi, kuyinyereza, kuyihindura amabara no kuyomekaho iyindi.”
Bamwe mu bazi aya mabwiriza agenga abagize iri Torero, urugero nk’Umunyamakurukazi Aime ukorera kuri YouTube channel ya NiGospel TV, bibajije byinshi ku kuba yaranyereje imisatsi, bavuga ko yishe amabwiriza.
Aime avuga ku byo abantu bavuze yagize ati: “Abantu bose bari bategereje amafoto ya Vestine ari mu murenge, ari gusezerana, ngo barebe uko yari ameze. Gusa bamwe batunguwe no kumubona yahinduye imisatsi, agaragara ukundi kuntu kudasanzwe, yaniteye make-up. Make-up si ibintu byabo.”
Ku wa 15 Mutarama 2025, Ishimwe Vestine, umuririmbyi umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu itsinda rya Vestine na Dorcas, ni bwo yakoze ubukwe n’umugabo wo mu gihugu cya Burkina Faso, Idrissa Ouedraogo barutanwa imyaka 14 nk’uko bigaragara ku byangombwa by’amasezerano y’abashyingiranwe mu murenge, yanyereje imisatsi, kimwe mu bibujijwe ku bayoboke ba ADEPR.
Gusa nk’uko DC Clement, umunyamakuru wo ku Isibo FM yabivuze, mbere yuko abantu nka Vestine bakora ikintu baba bagitekerejeho. We yagize ati: “Mu byo bakora, 90% ntibibatungura. Ni twe dutungurwa.” Ibi bivuze ko no kunyereza imisatsi babikoze babizi ko hari ibwiriza risaba abagore n’abakobwa kubyirinda.
Nubwo nta muntu uzi icyo bashingiyeho babikora, ndetse bikaba bitemewe muri ADEPR, hari icyo Bibiliya ibivugaho kitanyuranyije n’amategeko ya ADEPR, kandi kitarwanya ibyo Vestine yakoze.
Mu gitabo "Women in the World of the Earliest Christians" (Abagore Mu Isi y’Abakristo ba Mbere) cyanditswe na Lynn H. Cohick, ushobora kubona kuri Websites nka Amazon, Google Books, ChristianBook.com no mu masomero atandukanye, hasobanuwe neza amagambo aboneka muri 1Timoteyo no muri 1Petero agaruka ku bijyanye n’imisatsi ADEPR ishingiraho. Mbere yo kuvuga ku byo uyu musesenguzi yabivuzeho, dore uko havuga:
1 Timoteyo 2:9-10 “Kandi n’abagore ni uko ndashaka ko bambara imyambaro ikwiriye, bakagira isoni birinda, kandi batirimbisha kuboha umusatsi, cyangwa izahabu cyangwa imaragarita, cyangwa imyenda y’igiciro cyinshi, ahubwo birimbishishe imirimo y’ingeso nziza nk’uko bikwiriye abagore bavuga yuko bubaha Imana.”
1 Petero 3:3-5: “Umurimbo wanyu we kuba uw’inyuma, uwo kuboha umusatsi cyangwa uwo kwambara izahabu cyangwa uwo gukānisha imyenda, ahubwo ube uw’imbere uhishwe mu mutima, umurimbo utangirika w’umwuka ufite ubugwaneza n’amahoro ari wo w’igiciro cyinshi mu maso y’Imana. Abagore bera ba kera biringiraga Imana, ni ko birimbishaga bagandukira abagabo babo.”
Cohick agira ati: “Kera abagore bakundaga kwiyemera ku bandi, bakavuga ko umugore ukwiriye kubahwa, muzima, ufite ijambo ari uwambara imitako, akaboha imisatsi, akayizirikisha utugozi dukozwe mu izahabu, akarenzaho kwambara imyenda ihenze. Ibyo kubikora si icyaha.
Ni iki cyatumye Pawulo abyandikira Timoteyo? Ni uko yabonaga ko abagore bahera mu byo kwirimbisha, bigatuma batarangwa n’urukundo ngo bakunde bagenzi babo, bigatuma basa n’abivangura n’abakene badafite ibintu nk’ibyo. Bityo, yabibukije ko kwirimbisha kwiza ari mu mutima. Ese ubwo kwirimbisha mu mutima bivuze kwambara ubusa? Oya, kandi kugira imico myiza si ukwambara. Yashakaga kuvuga ko bari bakwiriye kugabanya kwishyira hejuru ku bwo kuba barambaraga imyenda ihenze.”
Yakomeje agaruka ku magambo ari muri 1 Petero, arabaza ati: “None se ko havugwamo ngo umurimbo wanyu ntukabe uwo kubohesha imyenda, yashakaga ko bambara ubusa cyangwa bakambara imyenda itaboshywe? Oya. Ahubwo, yashakaga kuvuga ko uko kurimba Imana itakwitayeho, ko icyo yitaho ari umuntu uhishwe mu mutima.
Uko wakwambara kose, wazinga imisatsi cyangwa ukayinyereza, cyangwa byose ntubikore, icy’ingenzi ni uko Imana ikubona. Birushaho kumvikana kuko umurongo usoza uvuga ko abakera birimbishaga bubaha abagabo babo. Ubwo rero ntiberekezaga ku kuba umuntu atarimba inyuma, ahubwo berekezaga ku kuba umuntu akwiriye kwiyeza, akirimbisha ukwera mu mutima.”
Yabihuje n’amagambo aboneka muri 1 Samweli, ubwo yatumwaga gutoranya umusore kwa Yesayi ngo amugire umwami, yagerayo akareba amasura aho kureba mu mutima. Imana yaramubwiye iti: “Nturebe mu maso he cyangwa ikirere cye ko ari kirekire namugaye, kuko Uwiteka atareba nk’uko abantu bareba. Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima.”- 1 Samweli 16:7
Wavuga iki kuri ADEPR no kuri Vestine? Kuba ADEPR yarashyizeho iri bwiriza ntiyibeshye, kuko bamwe bashoboraga guhera muri ibyo, bakazana umwuka wo kwishyira hejuru kubera imyenda n’imisatsi y’ibiciro, bigatuma bamwe biyumva ukundi kutari kwiza. Kuba bose birinda, bakirimbisha mu buryo bumwe, bitanga ituze kuri bose, cyane cyane ab’ubushobozi buke.
Gusa si ihame ku Bakristo bo ku isi hose, kuko imyumvire kuri iyi mirongo iratandukanye, si yo bose bagenderaho. Vestine na we ni umuntu wahawe ubushobozi n’uburenganzira bwo kwihitiramo ikimunogeye, kandi azi amabwiriza amugenga, ndetse akagira abajyanama. Impamvu ye ni yo y’ingenzi kuruta iy’abamwibazaho.
Icyiza, ni ukwirinda gucira abandi imanza, nk’uko Pawulo ahumekewe yabibuzanyije. Abaroma 14:13.
Vestine yanyereje imisatsi byibazwaho na benshi kuko bitemewe muri ADEPR, gusa yari afite impamvu isobanutse kandi ni yo bamwe bahisemo kwibandaho nubwo batayizi
Vestine aririmbana na Dorcas mu itsinda rya Vestine na Dorcas