× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Iyo Yesu aguma ku isi aba afite imyaka ingahe mu mwaka wa 2024? Kuki hibandwa ku itariki ntihavugwe umwaka?

Category: Opinion  »  December 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Iyo Yesu aguma ku isi aba afite imyaka ingahe mu mwaka wa 2024? Kuki hibandwa ku itariki ntihavugwe umwaka?

Buri mwaka, Abakirisitu bo ku isi hose bazirikana ubuzima n’akamaro ka Yesu Kristo, bakibuka ivuka rye ku wa 25 Ukuboza, umunsi washyizweho udafite aho wanditse muri Bibiliya.

Itariki ya 25 Ukuboza yagiweho impaka kenshi, ibinyamakuru bitabarika biyandikaho inkuru na zo zitagira ingano. Igitangaje, ni uko nta na rimwe bigeze bigisha igihe Yesu yavukiye cya nyacyo, ngo bavuge umwaka yavutsemo. Bamwe bumva ko habayeho umwaka wa zeru (0), ukaba ari wo yavutsemo.

Ubusanzwe, kera babaraga bava hejuru bamanuka hasi. Kumenya umwaka bahereyeho bamanuka na yo ni indi nkuru, gusa ikizwi ni uko batabaraga rimwe kabiri, ahubwo babaraga kabiri rimwe. Ni yo mpamvu bavuga bati yavutse mu wa 90, apfa mu wa 40 afite imyaka 50. Aho hari mbere y’igihe cyiswe mbere ya Yesu. Nyamara kuri ubu, uwavutse mu mwaka wa 2000, ubu afite imyaka 24. Ni uko turi mu gihe cyiswe icya nyuma ya Yesu.

Wowe wabwiwe ko Yesu yavutse mu wuhe mwaka? Yavutse muri zero, rimwe, cyangwa yavutse muri rimwe? Aha harimo igitekerezo cy’uko aramutse yaravutse muri 1 ibanza, hagakurikiraho zeru (0), habayeho indi 2. Umwaka wa zeru na wo ni indi nkuru.

Kuri yi Noheri, tutagendeye ku gitekerezo cy’uko yaba yarabanje kuba mu ijuru akavukira ku isi aje gusohoza ubutumwa bwa Se bwo gucungura abantu, bityo imyaka ye ikaba itabarwa ngo bishoboke, wibaze uti ‘Iyo Yesu aba akiriho, atarapfuye ngo azuke asubire mu ijuru, akaba akiri mu isi kandi yizihiza isabukuru y’amavuko n’ubwo muri Bibiliya hatagaragaza niba yarabikoze, ubu aba afite imyaka ingahe?’

Nubwo iki kibazo gishobora kugaragara nk’icyoroshye, kumenya neza umwaka Yesu yavutsemo biragoye kubera ibihe bya kera byo kubara imyaka ndetse n’ibisobanuro bike bya Bibiliya kuri iyi ngingo. Iyi nyandiko igamije gusobanura imyaka Yesu yaba afite mu mwaka wa 2024, dukoresheje ubushakashatsi bw’abashakashatsi, inyandiko za kera, n’ibyanditswe muri Bibiliya.

Iyo Yesu akomeza kuba ku isi aba afite imyaka ingahe muri uyu mwaka wa 2024?
Isabukuru ya Yesu ku isi, ikunze kwizihizwa ku itariki ya 25 Ukuboza, umunsi Abakirisitu bibuka ivuka rye.

Ariko, abashakashatsi bamaze igihe kinini baganira ku mwaka Yesu yavutsemo, kandi nta mwaka umwe wahuriweho n’abantu bose. Bibiliya na yo nta bwo itanga amakuru menshi ku bijyanye n’uyu mwaka, bityo ntihariho itariki imwe abantu bose bemeranyaho. Ariko, dushobora kugerageza kumenya imyaka Yesu yaba afite duhereye ku bisobanuro by’amateka n’ubushakashatsi bw’abahanga.

Umwaka Yesu Yavutsemo: Ibitekerezo by’Abashakashatsi

Dore uburyo abashakashatsi bakora igenzura ku myaka Yesu yavutsemo:
Urupfu rwa Herode: Nk’uko bivugwa muri Matayo, Yesu yavutse mu gihe cy’ubutegetsi bwa Herode, wapfuye mu mwaka wa 4 B.C.E (Mbere ya Yesu, ni ko igihe cyo kubara bamanuka cyitwa nubwo yaba ari cyo yavutsemo). Abashakashatsi benshi bemeranya ko Yesu yavutse mbere y’uko Herode apfa, bashobora kuvuga ko yavutse hagati y’umwaka wa 6 n’uwa 4 B.C.E.

Mu gusuzuma ibi, abashakashatsi benshi bahuza ko Yesu yavutse hagati ya 6 B.C.E - 4 B.C.E, kandi abenshi bemera ko umwaka wa 1 C.E ari wo wagenewe gutangira igihe cy’isezerano rishya.

Niba dusuzumye ko Yesu yavutse mu mwaka wa 4 B.C.E, tukaba dushaka kumenya imyaka ye mu mwaka wa 2024, twabikora muri ubu buryo:
• 2024 C.E (uyu mwaka) - 4 B.C.E = 2028.

Bivuze ko niba Yesu yaravutse mu mwaka wa 4 B.C.E, yari kuba afite imyaka 2028 muri 2024 mu gihe yaba akiri ku isi.
Impaka ku Mwaka wa 0
Ikibazo gikomeye ku bijyanye no kubara imyaka Yesu yavutsemo ni icyo bita "umwaka wa 0." Kalindari ya Gregorian ikoreshwa cyane ku isi yose nta mwaka wa 0 ifite. Iyi kalindari, ihamya ko mu kubara bamanuka bageze kuri 1 ntibakomereze kuri 0, ahubwo iyo 1 ikagumaho bagakomereza kuri 2, bivuze ko haba harabayeho umwaka wa 2 inshuro ebyiri, uwa 1 ari umwe kuko uwa 0 bivugwa ko utabayeho.

Nubwo abashakashatsi bakoze amagerageza yo kumenya umwaka Yesu yavutsemo hakurikijwe amateka ya kera, Bibiliya na yo iduha amakuru make ajyanye n’igihe cy’imyaka Yesu afite, usibye ibyavuzwe mu nkuru za Bibiliya.

1. Ubuzima bwa Yesu: Ijanjiri (Ubutumwa Bwiza) ivuga ko Yesu yatangiye ubutumwa bwe afite "imyaka irenga 30" (Luka 3:23). Abashakashatsi benshi basanga ubutumwa bwa Yesu bwaratangiye hagati ya 27 na 29 C.E (mu gihe cya Yesu), kandi bwamaze imyaka 3, kugeza ubwo yicwaga akanazuka muri 30 - 33 C.E.

2. Urupfu n’Izuka bya Yesu: Urupfu n’Izuka bya Yesu ni ibimenyetso bikomeye ku buzima bwe, kandi byabayeho hagati ya 30 - 33 C.E. Ibi ni nk’aho ari byo bigaragara amateka ya nyuma y’ubuzima bwe ku isi nk’uko biboneka muri Bibiliya.

3. Ubwana n’Ubugimbi bwa Yesu: Nubwo Bibiliya ivuga ku bwana bwa Yesu, nta makuru menshi yatanze ku buzima bw’ubuto bwe, uretse inkuru ya Nyina Maria n’umwana Yesu, n’inkuru imwe gusa iboneka muri Luka 2:41-52 ivuga ko Yesu yari afite imyaka 12 aganira n’abigisha mu rusengero rwa Yerusalemu.

Nubwo tutabasha kumenya neza imyaka Yesu afite cyangwa igihe yavukiye, abashakashatsi bakoze ubushakashatsi bukomeye bareba ku ishusho rusange y’ubuzima bwe.

Mu mwaka wa 2024, iyo Yesu aba yari akiriho mu ishusho y’umuntu nk’uko abashakashatsi bubigaragaza, yaba afite imyaka 2028 niba koko yaratse mu mwaka wa 4 B.C.E. Iyi myaka yagiye ifatwa nk’ingenzi mu buryo bwo guhuza ubushakashatsi bw’amateka na Bibiliya.

Nubwo tutabasha kumenya imyaka Yesu afite n’uko yavutse mu buryo bw’umwihariko, kimwe mu by’ingenzi ni uko uko yabayeho byahindura amateka y’isi, iyobokamana, n’umuco w’isi yose muri rusange. Isabukuru y’ivuka rye ku isi yizihizwa ku 25 Ukuboza, ikomeza kuba igihe cyo kwibanda ku buzima n’inyigisho bye, umuntu wagize uruhare runini ku isi.
NOHERI NZIZA N’UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2025

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.