Guhura kwa Cristiano Ronaldo, umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku Isi, na Donald J. Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika watowe bwa kabiri, ntibyabaye inkuru yo mu rwego rw’imikino yumupira w’amaguru cyangwa politiki gusa. Ni inkuru yageze no mu isi y’iyobokamana.
Ku wa 18 Ugushyingo 2025, Cristiano Ronaldo yitabiriye ifunguro ry’icyubahiro rya White House ryari ryateguwe mu rwego rwo kwakira Umwami w’Umurage w’Abarabu, aho yahuye na Perezida Donald Trump mu cyumba cy’Inama no ku busitani bwa White House.
Yagaragaje gushimira ubutumire ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko yishimiye kwakiranwa urugwiro we, bikozwe n’umugore wa Perezida, ndetse anatangaza uko yiteguye “gutanga umusanzu we mu guha urubyiruko icyizere.”
Barushijeho kumenyekana no kugera kuri benshi binyuze mu mafoto na video zakwirakwije ku mbuga zabo, zaba iza Donald, White House n’iza Cristiano.
Cristiano Ronaldo na Donald J. Trump, bombi ni abantu bafite uko babona Imana, bafite uko bagaragara mu rusengero no mu mvugo zigaruka ku Mana.
Kuba barahuriye muri White House byahise bibyutsa ibiganiro bishya, bitera bamwe kwibaza niba hari umumaro bifitiye Isi ya Gikristo. Ariko, nyuma yo kuba ari ibyamamare, bahamya ko ari n’Abakristo, bubaha Imana ya Yesu umwana wayo. Ese uyu mubano uvuze iki ku Isi ya Gikristo?
Ubusanzwe, Cristiano amaze igihe atangaza ko ari Umukirisitu Gatolika, ko akunze kujya misa, kandi ko kwizera Imana ari kimwe mu bituma agira imbaraga zo gukomeza urugendo rwe rwo kuba umukinnyi. Nubwo adakunze kubivuga mu magambo menshi, ahamya ko “nta kintu kirenze kuba azi ko Imana ihari, kandi ko imuha imbaraga z’imbere.”
Ibyanditswe na we ubwe ku Instagram nyuma yo guhura na Perezida Trump biri mu byageze kure cyane, kuko abarenga miriyoni 22 bagaragaje ko babikunze, bakanda like, abarenga ibihumbi 355 batera comments mu gihe kitageze ku munsi umwe.
Mu magambo ye ugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati: “Mwakoze cyane Bwana Perezida ku bw’ubutumire bwanyu no ku bwo kunyakirana urugwiro nge n’umugore wanjye w’ejo hazaza.
Buri wese muri twe afite icyo ashobora gutanga gifite umumaro, kandi tubera urugero ikiragano gishya, mu buryo bwo kubafasha kubashishikariza kubaka ejo hazaza hashingiye ku butwari, ku kubahiriza inshingano no guharanira amahoro arambye.”
(“Thank you Mr. President for your invitation and for the warm welcome you and the First Lady gave me and my future wife… we inspire new generations to build a future defined by courage, responsibility and lasting peace.”)
Aha, Ronaldo yavuze ku ndangagaciro zifite imizi mu Isi ya Gikristo: amahoro, ubutwari, umurava no kugira umuryango. Yahaye icyizere abantu bakiri bato atibagiwe abakuze.
Donald Trump, ni umwe mu bayobozi bakunze gusubiramo amagambo aboneka muri Bibiliya, avuga ku Mana. Mu ijambo yagejeje ku banyeshuri ba Liberty University mu muhango wo kurangiza amasomo (commencement) ku wa 13 Gicurasi 2017, yarababwiye ati: “We don’t worship government, we worship God,” ashaka kubashishikariza gutinya Imana.
Akenshi agaragara mu materaniro ya ba Evanjelika, avuga ku by’amasengesho, ndetse akagaragaza ko yemera ko “ubuyobozi bukomoka ku Mana”. Nubwo adatunganye, uburyo avuga ku Mana bwerekana ko mu miterere ye aba ashaka ko igihugu cyubakira ku ndangagaciro z’iyobokamana.
Nyuma yo guhura na Cristiano, Trump na we yaranditse ati: “Ronaldo is a GREAT GUY… Loved meeting him at the White House. Really smart, and cool!!!”, ashaka kuvuga ati “Cristiano Ronaldo ni umuntu mwiza, byari byiza guhurira na we muri White House. Ni umunyabwenge, kandi arashimishije.”
Imvugo ye yashimangiye icyubahiro aha Cristiano, kandi icyo cyubahiro ni cyo gituma bagirana umubano, uwo mubano na wo ukaba ufitiye urubyiruko akamaro, kuko bo ubwabo bibona nka’bo rukwiriye gufatiraho urugero mu kwimakaza amahoro no kugira indangagaciro zigishwa mu isi ya Gikristo.
Guhura kwabo ku rwego rwo hejuru bifite icyo bivuze ku bakristu benshi ku Isi mu buryo butandukanye. Cristiano ni icyitegererezo mu mikino, Trump ni icyitegererezo mu buyobozi. Kuba baganira ku mahoro n’indangagaciro z’ubuzima bwiza bitanga ubutumwa bw’uko uko waba uri kose, icy’ingenzi ari ukugendera ku ndangagaciro.
Ubutumwa bwa Ronaldo bwageze ku bantu barenga miliyoni 300 mu masaha make, kandi abo bose bongeye kubona ko uyu mugabo yifuriza isi guharanira amahoro.
Guhura kwa Cristiano Ronaldo na Donald Trump si inkuru y’abantu babiri bazwi bahuye; ni igihamya cy’uko indangagaciro za Gikristo zishobora kuba inzira y’amahoro mu buzima bwa buri munsi kandi kuri buri wese.
Donald Trump na Cristiano Ronaldo bafitanye umubano ukomeye kandi ufite icyo uvuze ku bantu bose batuye isi harimo n’Abakristo