× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Vestine na Dorcas bongeye guca agahigo: Indirimbo ‘Emmanuel’ yujuje miliyoni y’abayirebye mu minsi 3 gusa

Category: Artists  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Vestine na Dorcas bongeye guca agahigo: Indirimbo ‘Emmanuel' yujuje miliyoni y'abayirebye mu minsi 3 gusa

Itsinda ry’abahanzikazi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, bongeye guca agahigo: Indirimbo ‘Emmanuel’ yujuje miliyoni y’abayirebye mu minsi itatu gusa, nyuma ya Yebo yayujuje mu minsi itanu.

Abavandimwe Vestine na Dorcas bakomeje kwandika amateka adasanzwe mu muziki wa Gospel mu Rwanda no mu karere. Kuri ubu, bongeye gutera indi ntambwe ikomeye: indirimbo yabo nshya yitwa Emmanuel yujuje miliyoni imwe y’abayirebye kuri YouTube mu minsi itatu gusa – agahigo katigeze kabaho ku ndirimbo y’abahanzikazi b’Abanyarwanda baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n’izindi izo ari zo zose.

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 17 Nyakanga 2025, ikaba yaratunguranye mu buryo bwihariye kuko irimo amashusho y’ubukwe bwa Vestine, igikorwa cyari kimaze iminsi kivugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Ariko byarushijeho kuba igitangaza ubwo mu minsi itatu gusa, iyi ndirimbo yarengaga kuri miliyoni imwe y’abayirebye, ikaba yarenze ku gahigo baherukaga kwesa – Yebo [Nitawale] – yari yujuje miliyoni mu minsi itanu, ubu ikaba igeze kuri miliyoni 12 z’abayirebye.

Emmanuel ni indirimbo yo kuramya yuzuyemo amagambo akomeye agaragaza ishimwe n’ibitangaza by’Imana. Amagambo nk’aya ari yo ahembura imitima: “Wambereye Emmanuel, aho batari bakinyumva wowe waranyumvise.”

Ni indirimbo yanditswe mu buryo buhuza ubuhamya bw’ukwizera n’amashusho y’ukuri ku buzima bwa Vestine, cyane cyane ubwo yiteguraga ubukwe bwe, akaninjira mu rusengero ku munsi w’ibirori.

Uyu mushinga w’indirimbo wavugishije abatari bake, ndetse n’umunyamakuru DC Clement, wamamaye mu gutambutsa inkuru zisingiza cyangwa zikanenga impano z’abahanzi b’Abanyarwanda, ntiyazuyaje kugaragaza agaciro k’iyi ndirimbo.

yanditse agira ati: “Nta Views bagura, ntibakora inkuru z’impimbano ngo batwike, ntibazenguruka mu bitangazamakuru basebya bagenzi babo, ntibavugwa mu nkuru z’ubusambanyi ngo batwikire indirimbo, yewe ntuzanabumva no mu matiku, ariko mu minsi 3, Vestine na Dorcas bujuje 1M views kuri EMMANUEL.”

yasoje agira ati: “Hano i Gitwe, nubwo abenshi tutumva i Giswayile, ariko Uwiteka ari kuyinezeresha umutima wacu!”

Iri jambo ryakiriwe nk’ubuhamya bw’uko iyi ndirimbo yarenze imipaka y’indimi n’uturere, ikagera ku mitima y’abantu benshi, binyuze mu majwi meza, amagambo ahumuriza, n’ubusobanuro bwimbitse bugaragaza Imana nk’umutabazi.

Mu gihe hari benshi bakunze kumenyekana binyuze mu matiku, imivugire isakuza cyangwa ibindi bikorwa byo kwishakira ‘views’, Vestine na Dorcas bo bahisemo inzira ituje kandi isukuye. Batavugwaho skandali, ntibashakira kwamamara mu manza z’ibihuha, ahubwo batanga umusaruro binyuze mu buhanzi bwimbitse burimo indirimbo zifite ubutumwa bwihariye.

Mu myaka ishize, aba bahanzikazi baririmbaga mu buryo bworoshye, nta mashusho menshi cyangwa ibikoresho bihenze. Gusa indirimbo zabo nka Nahawe Ijambo, Simpagarara, Iriba, n’Adonai zagiye zikundwa n’abatari bake, kubera ubusobanuro bwazo no kunga ubumwe n’Imana.

Kugera aho bafite indirimbo nka Emmanuel ifite amashusho y’ubukwe nyir’izina, ndetse ikagera kuri miliyoni mu minsi itatu, ni intambwe ikomeye igaragaza ko ubuhanzi bwabo bukura umunsi ku wundi, ariko ntibwateshuka ku murongo wo guhimbaza Imana.

Iyi ndirimbo Emmanuel ni yo ya mbere mu mateka y’abahanzikazi ba Gospel mu Rwanda igeze kuri miliyoni imwe mu minsi itatu. Ibi birayihesha umwanya udasanzwe mu muziki wa Gospel, by’umwihariko kubera ko ibaye indirimbo ya mbere ku rutonde rw’abahanzi bo mu Rwanda bageze kuri iyo ntera, harimo Meddy na Adrien Misigaro (Ni yo Ndirimbo), ndetse na Israel Mbonyi.

Aba bahanzikazi bibukije Abanyarwanda ko kwamamara bidashingiye ku matiku cyangwa ibikorwa byo gukurura imbaga hakoreshejwe ibintu bitubaka, ahubwo ko umuziki wuzuye, ubutumwa bwiza ushobora gutuma umuntu ahindura isi.

Indirimbo Emmanuel si iy’abageni ngo ni uko irimo amashusho y’ubukwe bwa Vestine, ni iy’abantu bose bifuza kumva ko Imana iri hafi yabo.

Indirimbo "Emmanuel" ni yo ya mbere muri Gospel nyarwanda iciye aka gahigo

Yebo [Nitawale] yujuje miliyoni mu minsi 5, ibagira abahanzikazi ba mbere baciye agahigo

Reba indirimbo Emmanuel hano:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.