Abahanzi b’abavandimwe, Vestine na Dorcas, bamenyekanye cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda, bateguje indirimbo yabo nshya yitwa "Urantunguye".
Iyi ndirimbo izasohoka nyuma y’intsinzi ikomeye bagize ku ndirimbo yabo iheruka yitwa "Yebo (Nitawale)", yasohotse ku wa 5 Werurwe 2025.
Indirimbo "Yebo (Nitawale)" ishingiye ku magambo yo muri Yesaya 42:13, aho Uwiteka avuga ko azarwana nk’intwari, akarangurura ijwi rye, agatsinda abanzi be.
Mu mashusho yayo, Vestine na Dorcas bagaragaye bambaye imyambaro y’abashinzwe umutekano, igaragaza ubutumwa bw’imbaraga n’uburinzi bw’Imana ku bayizera. Ibi byatumye ikundwa cyane, bituma abantu bagirira amatsiko y’iyi ndirimbo yiswe “Urantunguye” iri hafi.
Iyi ndirimbo yakiriwe neza n’abakunzi babo, aho mu minsi itanu gusa imaze gusohoka, yari imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni imwe kuri YouTube, bikaba byaranditse amateka mashya mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Ese n’iyi Urantunguye izandika andi mateka?
Nyuma y’iyi ntsinzi, Vestine na Dorcas batangaje ko bagiye gusohora indirimbo nshya yitwa "Urantunguye", ikaba izaba ikubiyemo ubutumwa bushya bwo gushima Imana ku bw’ibitangaza ikorera abayizera. Nubwo bataratangaza itariki nyir’izina izasohokeraho, abakunzi babo basabwe gukomeza gukurikirana imbuga nkoranyambaga zabo kugira ngo bazayakire ku gihe.
Vestine na Dorcas bazwi mu ndirimbo nka "Nahawe Ijambo", "Simpagarara", "Iriba", "Adonai", na "Neema" yasohotse mu rurimi rw’Igiswahili muri Nyakanga 2024.
Reba indirimbo iheruka, "Yebo (Nitawale)" ya Vestine na Dorcas kuri YouTube: