× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Vestine na Dorcas bategerejwe muri Canada bateguje indirimbo nshya "Ku musaraba"

Category: Artists  »  July 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Vestine na Dorcas bategerejwe muri Canada bateguje indirimbo nshya "Ku musaraba"

Nyuma yo gusohora indirimbo bise "Umutaka" yanditswe na Danny Mutabazi, kuri ubu abaramyi Vestine na Dorcas basanzwe babarizwa muri MIE bateguje abakunzi babo indirimbo nshya bise "KUMUSARABA".

Dorcas yashyize kuri Status ye igaragaramo Irene Murindahabi Morodekayi ari hagati y’aba baririmbyi bari bambaye imikenyero ya chocolat n’udupira tw’umukara mu gihe Irene yari yambaye costume y’ubururu, karuvati y’umukara ndetse n’ishati nzjza y’umukara. Baherekesheje iyi foto ijambo "KUMUSARABA".

Ambasaderi wa Paradise yabajije Dorcas imvano y’iyi foto amusubiza ko ari integuza y’indirimbo nshya igiye gushyirwa hanze ikazaba yitwa "KUMUSARABA". Izashyirwa hanze vuba. Bateguje iyi ndirimbo nshya, nyuma y’amakuru avuga ako bitegura kujya gutaramira muri Canada.

Indirimbo ebyiri Vestine na Dorcas baheruka gusohora zanditswe na Danny Mutabazi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.