Nyuma yo gusohora indirimbo bise "Umutaka" yanditswe na Danny Mutabazi, kuri ubu abaramyi Vestine na Dorcas basanzwe babarizwa muri MIE bateguje abakunzi babo indirimbo nshya bise "KUMUSARABA".
Dorcas yashyize kuri Status ye igaragaramo Irene Murindahabi Morodekayi ari hagati y’aba baririmbyi bari bambaye imikenyero ya chocolat n’udupira tw’umukara mu gihe Irene yari yambaye costume y’ubururu, karuvati y’umukara ndetse n’ishati nzjza y’umukara. Baherekesheje iyi foto ijambo "KUMUSARABA".
Ambasaderi wa Paradise yabajije Dorcas imvano y’iyi foto amusubiza ko ari integuza y’indirimbo nshya igiye gushyirwa hanze ikazaba yitwa "KUMUSARABA". Izashyirwa hanze vuba. Bateguje iyi ndirimbo nshya, nyuma y’amakuru avuga ako bitegura kujya gutaramira muri Canada.
Indirimbo ebyiri Vestine na Dorcas baheruka gusohora zanditswe na Danny Mutabazi