× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Vestine na Dorcas batandukanye na Label "MIE" ya M. Irene - Ibyo MIE yabagejejeho

Category: Artists  »  yesterday »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Vestine na Dorcas batandukanye na Label "MIE" ya M. Irene - Ibyo MIE yabagejejeho

None ku wa 13 Kamena 2026 Itsinda ry’abahanzi ba Gospel rigizwe na Vestine na Dorcas ryatangaje ko ryahagaritse ku mugaragaro ubufatanye ryari rifitanye na MIE (Murindahabi Irene Entertainment), ikigo kiyoborwa na Irene Murindahabi, nyuma y’igihe kinini bakorana.

Ibi byatangajwe binyuze mu itangazo (Press Release) ryashyizwe ahagaragara n’aba bahanzi, bavuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubitekerezaho no kubisesengura mu buryo bwimbitse.

Mu butumwa bwabo, Vestine na Dorcas bagaragaje ko nubwo bahisemo gutandukana na MIE, bafite umutima wo gushimira cyane Irene Murindahabi n’ikipe ye ku ruhare bagize mu rugendo rwabo rwa muzika.

Bagize bati: “MIE yatubereye umugisha. Kuva ku ntangiriro y’urugendo rwacu rwa muzika MIE yakoresheje imbaraga nyinshi zatugejeje ku nzozi zacu kandi badufasha mu bihe twari tubakeneye cyane. Batubereye nk’ababyeyi, kandi badufasha kuba abahanzi turi bo uyu munsi.”

Aba baririmbyi banavuze ko bishimira byinshi bagezeho bafatanyije na MIE ndetse n’ibihe byiza bagiranye muri uru rugendo, ariko bakumva igihe kigeze ngo bakomeze urugendo rwabo rw’umuziki mu buryo bwigenga, bakurikije icyerekezo n’intego bafite mu gihe kiri imbere.

Uruhare rwa MIE mu iterambere rya Vestine na Dorcas

Vestine na Dorcas batangiye gukorana na MIE mu myaka 6 ishize ubwo bari batangiye kumenyekana cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda.

MIE yabafashije mu kumurika Impano yabo, ibafashwa kwamamara no kubageza ku rwego buri wese atatekerezaga rwo kubona itsinda ry’abahanzi bato bageze ku rwego uyu munsi bariho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Muri icyo gihe cy’ubufatanye, iyi Label yabashije:

Kwamamara ku rwego rw’igihugu no hanze yacyo;
Gusohora indirimbo zakunzwe n’abatari bake;
Kwitabira ibitaramo n’ibikorwa bitandukanye byo kuramya no guhimbaza Imana;
Kubaka izina rikomeye muri Gospel nyarwanda;
Kwagura umubare w’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga no ku mbuga zicururizwaho umuziki.

Abakurikiranira hafi uru rugendo bemeza ko MIE yagize uruhare rukomeye mu kuzamura impano za Vestine na Dorcas no kubafasha kugera ku rwego bariho ubu.

Batangiye ubuzima bushya mu rugendo rwabo rwa muzika.

Mu gusoza ubutumwa bwabo, Vestine na Dorcas bashimiye abakunzi babo bakomeje kubaba hafi, bavuga ko gutandukana na MIE atari iherezo ry’urugendo rwabo ahubwo ari intangiriro y’icyiciro gishya.

Aba bahanzikazi bakomoka mu Karere ka Musanze, bagize bati: “Iyi si iherezo, ahubwo ni intangiriro y’urundi rugendo rushya. Dushimishijwe n’ibiri imbere kandi dutegerezanyije amatsiko kubisangiza abakunzi bacu.”

Kugeza ubu, MIE ntiratangaza ku mugaragaro icyo ivuga kuri iki cyemezo, gusa ubutumwa bwa Vestine na Dorcas bugaragaza ko impande zombi zitandukanye mu bwubahane no gushimirana ku byo zagezeho zifatanyije.

Iri tangazo rya Vestine na Dorcas risohotse mu gihe Vestine ari kubarizwa muri Canada, naho murumuna we Dorcas akaba ari mu Rwanda. Ni mu gihe kandi M. Irene ari mu Rwanda aho ari mu myiteguro y’ubukwe bwe na Liliane Nikuze buzaba tariki ya 15 Kanama 2026.

Paradise.rw izakomeza gukurikirana iyi nkuru no kubagezaho amakuru mashya ku hazaza h’itsinda rya Vestine na Dorcas nyuma yo gutandukana na MIE.

Vestine na Dorcas batangaje ko batandukanye na Label "MIE" ya M. Irene - Ibyo MIE yabagejejeho

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.