Ku mugoroba w’uyu wa Mbere, niriwe ntembera ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko ahatangirwa ibitekerezo, hakanabikwa amafoto, hazwi ku izina rya ‘WhatsApp Status’’. Nanyujije amaso mu byiyumviro by’abakunzi ba Gospel nsanga intero ari imwe.
Mu bitecyerezo byatanzwe ku mbuga nkoranyambaga, abenshi wasangaga bapostinze bati ’’Irene Murindahabi, Saa kumi n’imwe n’Iminota 30 zageze, dukeneye Umutaka! M.I.E dukeneye kwitwikira".
Umwana w’i Burundi yabajije undi ati: ’’Ese ko wambwiye ko uzambera igicuucu izuba rirashe, none ukaba umbereye izuba Igicucu cyije?
Mu gihe abandi bantu batekerezaga ko Morodekayi yabatengushye, nje nibutse ko n’igihe yiberaga ku irembo ry’Ibwami ariwe watahuye imigambi y’ababisha bashakaga kugambanira ku mwami, bisubiza integer mu bugingo bwanjye, nanjye nti Ubwo yageze i kambere ntiyaduhana.
Ahubwo natekereje ko wenda wasanga bahisemo gutinza umutaka bitewe n’uko babonaga ko icyirere cy’u Rwanda rwa Gasabo cyuje amahumbezi nka cya Kirunga, cyangwa se akaba yatinze i Ruhande kwa Manivuga kubaza Uwiteka iby’iyi ndirimbo.
Gusa mu gihe benshi twari twibereye mu kinwanwa twibaza tuti ’Ese umutaka uraturuka he, igihe amaso yacu yatenderagaho amarira nk’isoni z’abakobwa ba cyera, twatunguwe no kubona umutaka umanutse dutwikirwa ubwo tutarinze kunyagirwa n’imvura y’amahindu.
Icyubahiro ni icy’Uwiteka! Haragahoraho Imana yaremye Vestine na Dorcas batuzaniye Umutaka mu gihe nk’iki. Si umutaka umwe usanzwe ubona abantu bitwikira mu mvura, ahubwo ni ukuzimiza k’umwanditsi kuko umutaka aba bakobwa baririmba ni intwaro tubonera muri Yesu Kristo yagufasha kutagerwaho n’imyambi y’umwanzi.
Ntibikiri ibanga, indirimbo ’‘Umutaka’’ twari dutegereje turi benshi yasohotse, kuri ubu ikaba iboneka kuri Channel ya M.I.E akaba ari umurongo unyuzwaho ibihangano ndetse n’ibindi bikorwa bya Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas.
Vestine na Dorcas basubiye ku ishuri basigiye abakunzi babo "Umutaka"
Ni indirimbo yasamiwe mu kirere n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana dore ko mu minota itarenze 10 yari imaze kurebwa n’abantu ibihumbi icumi.
Mu gitero cya 1 cy’iyi ndirimbo, aba baririmbyi baragira bati "UWITEKA ARATURENGEYE, AKUYEHO IBIREGO BY’IBINYOMA, UKUBOKO KWE KURI KU BAREMBEJWE N’IMYAMBI Y’UMUBISHA".
Barakomeza bati "Duhora dutotezwa ngo tutazabona gakondo, ashaka ko tuvuza induru aho kuzavuza impundu.
Inyikirizo y’iyi ndirimbo iragira iti: ’’Ariko siko bizaba ku biringira Uwiteka. Imiyaga iraza ikamburaho Ijambo no mu butayu sinjya nicwa n’umwuma.
Danny Mutabazi niwe wanditse iyi ndirimbo "Umutaka"
Sous-Refrain "Wambereye umutaka, uhuma amaso ibimpiga, ineza ye yarampamagaye, inkiza igihunga. Ineza ye yarampamagaye, imbwira ko nzagerayo.
Igitero cya 2 cyuje urwunyunyu kiti "Ndi mu buhungiro bukomeye, umwanzi atabasha kuvogera. Amanywa ansimburiye ya majoro! erega ndatakambiye umwami wanjye, antabara ntawe agishije inama! Mpora ndirimba ko yambereye iriba ry’umugisha!
Indirimbo ’’UMUTAKA" yanditswe n’umuramyi Danny Mutabazi. Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure bukomeza abagenzi baruhijwe n’urugendo, umuntu wihebye yayumva akajya gukomeza abandi;
Uwari ugiye kwiyahura ayirebye yacagagura ingoyi, ubukwe bwari bwarabuze gipangwa bwasubukurwa kubera Umutaka. Uyu mwanditsi nawe yarayitanaze pe. Reka uwa Paradise.rw ne kubatinza, mwirebere "Umutaka".
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA UMUTAKA YA VESTINE NA DORCAS