× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uzamura umuhanzi akakuribata, ni nko gutera insina wajya kurya imineke ukayimanuza urushwanguruzo! Amarira y’aba Promoters

Category: Artists  »  February 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Uzamura umuhanzi akakuribata, ni nko gutera insina wajya kurya imineke ukayimanuza urushwanguruzo! Amarira y'aba Promoters

Mbese mvuge iki? Ko iby’iki kibuga hari igihe nanjye binjabuka? Ko uganira n’umuramyi akakubwira imvune z’abahanzi, wagera ku banyamakuru bakakubwira isereri baterwa n’imbaraga batakaza muri uyu murimo ntizibagarukire?

Gusa uyu munsi twagarutse ku isusumira y’abazamura abaririmbyi muri Gospel bazwi ku izina rya ba Promoters. Si byiza kwigereranya ariko na none si byiza kwitandukanya! Kwiga ibyahise ukamenya imvo n’imvano zateye abami gutsinda cyangwa gutsindwa nko kumenya icyatumye ubwami bwa Otoman burindimuka, ni byiza kuko ibi nibyo byabereye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kumara imyaka ingana gutya iyoboje isi inkoni y’icyuma!

Ibi kandi bitera kwimenya no kwisobanukirwa ndetse no kwibuka ko hari aho Uwiteka Imana yabwiye abisiraeli ati ati "Numara kurya ugahaga, ukamara kubaka amazu meza ukayabamo, inka zawe n’imikumbi yawe, n’ifeza zawe n’ibyo ufite byose bikaba bigwiriye, uzirinde umutima wawe we kwishyira hejuru, ngo wibagirwe Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa mu nzu y’uburetwa" (2 Gutegekwa 8:12-14)

Iri Jambo risobanuye byinshi kuri buri wese ufite aho ahuriye na Gospel. Uretse ko n’umunyamateka atakwibagirwa uko Abaromani barenzwe barema icyitwaga "Vomitorium" ushyize mu Kinyarwanda ni "Uburukiro".

Nyuma y’uko Ubwami bwabo bukomeye cyane, bashakishije ibyishimo ahashoboka n’ahadashoboka bagera n’aho bamaraga igihe kinini ku mariri yabo y’akataraboneka, birirwaga barya biteretse imivure yo kurukiramo, bakarya kugira ngo baruke, ndetse bakaruka kugira ngo barye, aribyo byavuyemo umugani uvuga ngo Les romains Mangent pour Vomir, Et Vomissent Pour manger! Uwiteka adutabare!

Mu minsi ishize ubwo nari nibereye mu karuhuko naganiriye n’umwe mu bantu bafite aho bahuriye no kuzamura Impano muri Gospel dore ko ba ntuza na ba ntuza banyuze mu biganza bye. Ubwo nirinze kubavuga kugira ngo mutamumenya kandi yaranyihanangirije ). Numvaga mfite ubwuzu bwinshi bwo kuganira nawe bitewe n’uko nkunda kunguka.

Mu kiganiro twagiranye namubajije impamvu atagikoresha imbaraga z’umurengera mu gushyigikira abaramyi nk’izo yakoreshaga hambere. Mu kunsubiza yagize ati "Iki kibazo umbajije cyakabaye gisubizwa n’abantu bose duhuriye muri iki kibuga, ariko reka mbahagararire!".

Yakomeje andondorera amazina yose y’impano zanyuze mu maboko ye, andondorera uburyo batangiye kuririmba bari mu bihe bigoranye hamwe no kubona imyambaro yo kwambara byabaga ari ikibazo.

Yahise abigira rusange agaragaza uburyo umuhanzi ugitangira urugendo akenshi aba akeneye amaboko y’abantu benshi bigasaba ko niba wiyemeje kumufasha nawe uba uri kizigenza uziranye n’abantu benshi ku buryo aho ukomanze hose ukingurirwa.

Mu kugaruka ku byamuciye intege, yatanze urugero rw’uburyo mu myaka yashize we na bagenzi be bagiye bafata zimwe mu mpano zari zandagaye bakaziremamo icyizere, bakabumvisha ko bashoboye ndetse bakabatangaho amafaranga kugira ngo bakore indirimbo nziza, babahuza n’itangazamakuru bakabakorera promotion, babafasha gutegura ibitaramo, barakundwa bikomeye ndetse bamwe bibashyira ku Gasongero.

Mzee utari Gakuru twaganiraga yakomeje agaragaza ko kuba barafashije aba bantu bakazamuka atari ikibazo kuko intego yabo ari ukwamamaza ubutumwa bwiza! Ariko nanone akibaza ukuntu ufasha umuntu imyaka 4 cyangwa itanu yamara kugera aho Imana ishaka agasiba nimero yawe ntacyo mwapfuye wamwandikira akakubaza uti ’Ninde tuvugana’, ukagerageza kwivuga hamwe uvuga n’ibisekuruza ariko akakubwira ko atakuzi.

Aha yatanze urugero rw’uwabimukoze amwohereza ifoto bifotoranyije umuririmbyi akiri ku ntebe y’urukwenero ubwo bari bagiye gufasha umuntu utishoboye, undi ayibonye ntiyongeye no kumuvugisha.

Iki kibazo usanga ariko kinibazwa n’abantu benshi

Umwaka ushize ubwo Paradise yaganiraga na Bwana Arnaud Ntamvutsa uyobora Urugero Media Group, yagarutse kuri iki kibazo, agaragaza ko kuri ubu bahisemo guhindura imikorere aho kuri ubu bafasha abahanzi mu buryo twakwita Indirect aho kubafasha mu buryo twakwita Direct hagamijwe ko ibikorwa by’iyi Kampani bigera ku baririmbyi benshi.

Gusa nawe yakomoje ku baririmbyi batandukanye bagiye bafashwa ariko nyuma bakirengagiza ababafashije. Yatanze urugero rw’izina riremereye bafashije, nyamara yagera ku kibuga cy’indege avuye i Mahanga akigurutsa ko Urugero Media Grup rwagize uruhare rukomeye mu iterambere rye. Ibi na Eric Mashukano wa Moriah Entertainment Group yigeze kubigarukaho ubwo yaganiraga na Paradise.

Mu mboni za Karasira Steven umunyamakuru wa Radio Umucyo umaze imyaka 19 mu itangazamakuru dore ko yatangiranye n’iyi radio mu mwaka wa 2005 kugeza magingo aya akiyikorera, yatangarije Paradise.rw ko ku bwe nta ruhande yashinja amakosa hagati y’abaririmbyi bafite amazina aremereye ndetse n’abafasha abahanzi mu iterambere (Promoters biganjemo abanyamakuru).

Yatanze urugero rwa Israel Mbonyi avuga ko urwego agezeho aba afite gahunda nyinshi bigatuma bitamworohera kubona umwanya wo gutanga ibiganiro kuri buri munyamakuru umukeneye ahubwo we akaba yakorana n’itangazamakuru rya Gospel bitewe na Paji agezeho.

Gusa ariko yahise yibaza impamvu abaririmbyi uko bagenda bazamuka baburira umwanya itangazamakuru rya Gospel nyamara ntariburire itangazamakuru rya Secular nka Isimbi, Kiss Fm cyangwa MIE.

Gaby Irene Kamanzi umaze imyaka hafi 27 mu muziki dore ko yatangiye kuririmba mu mwaka wa 1997, agahera mu itsinda rya Singiza Ministrie nyuma yo kwakira agakiza, nawe yaganiriye na Paradise.

Uyu muramyi wegukanye ibihembo bya Gospel bitabarika birimo Groove Awards, Salax Award na Sifa Reward, we asanga ku mpande zombi (Hagati y’abahanzi ndetse n’aba promoters), hakwiye kubaho ubwubahane ndetse n’ubwumvikane.

Yakomoje ku makosa akunze gukorwa n’abahanzi batumirwa mu biganiro ku bitangazamakuru bitandukanye ntibitabire cyane cyane iyo nta gikorwa gishya bafite cyo kumurikira itangazamakuru. Kuri iyi ngingo yavuze ko umuririmbyi atakabaye yanga ubutumire bw’itangazamakuru kuko atabura icyo avuga.

Yatanze umuti wo gukora cyane kugira ngo umuhanzi abashe guhorana imishinga mishya yo kumurikira itangazamakuru. Gusa ariko yongeyeho ko bimwe mu bica intege bamwe mu bahanzi ari bimwe mu bitangazamakuru bicuranga indirimbo zimwe izindi ntibazicurange.

Yikije ku cyamubabaje mu gihe amaze mu buhanzi aho yagize ati "Hari imwe mu maradiyo akomeye kuri ubu butaka bw’u Rwanda icuranga indirimbo z’abantu bamwe izindi ntibazikine, nyamara ntibagaragaze icyo umuhanzi asabwa kugira ngo indirimbo ze zicurangwe".

Yavuze ko iyi radiyo yigeze kuyigezaho indirimbo enye, gusa baje gukina indirimbo ye imwe ubwo yatumirwaga mu kiganiro. Yongeyeho ko yumvise hari abavuga ko iyo radiyo ishobora kuba ica amafaranga menshi kugira ngo ikine indirimbo, gusa avuga ko bakabaye bagaragaza uko bakorana n’abahanzi.

Gaby Kamanzi yongeyeho ko zimwe mu mbogamizi zituma Gospel idatera imbere ari ukubura abafatanyabikorwa. Yatanze urugero kuri Irene Murindahabi avuga ko mu Rwanda haramutse hari abantu benshi bashora muri Gospel yatera imbere.

Yitanzeh urugero agira ati "Ubu se umuntu aramutse yemeye gukorana nanjye cyangwa se agakorana na Appolinaire n’andi mazina aremereye utekereza ko yahomba?

Kuri iyi ngingo biragaragara ko hakomeje kwitana ba mwana hagati y’abahanzi, ababafasha n’itangazamakuru. Mu kiganiro kizakurikira Paradise izakomeza kuganira n’inguni zose zirebwa n’iki kibazo mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye cyatuma Gospel itera imbere.

Joel Sengurebe [Mr Joel], CEO wa Iyobokamana.rw na Iyobokamana Tv ntabwo twaganiriye nawe ariko ari mu ba Promoters ba mbere muri Gospel mu Rwanda ndetse inshuro nyinshi yagiye anenga abahanzi bagera mu bushorishori bakirya ku itangazamakuru rya Gikristo

Gaby Kamanzi yabwiye Paradise agahinda aterwa na Radiyo ikomeye atavuze izina ikina indirimbo z’abahanzi bamwe, iz’abandi ikazihorera ntinatangaze ibigenderwaho ihitamo izo icuranga

Israel Mbonyi uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri Gospel yatanzweho urugero na Steven Karasira wahishuye ubuzima bugoye bw’ibyamamare aho baba bafite umwanya muto cyane

Steven Karasira umaze imyaka 19 mu itangazamakuru biragoye kubona umuhanzi utaramuciye mu biganza. Yabonye byinshi muri iki kibuga bityo ibyo avuga bikwiriye kubahwa

Arnaud Ntamvutsa yahishuye ko yaciwe intege cyane n’umuhanzi wafashijwe na Urugero Media Group abereye ’CEO and Founder’, ariko uwo muhanzi yagera i Kanombe agatangaza ko atazi Urugero Media Group

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.