Inkuru ya Awawu, umugore wo mu cyaro cya Ethiopia, igaragaza uko kubyara bishobora guhinduka urugendo rw’ububabare ariko amaherezo rukavamo n’icyizere.
Ku bagore benshi ku isi, kubyara ni igihe cy’ibyishimo n’ibyiringiro byo kwakira umwana mushya. Ariko kuri bamwe, cyane cyane mu bice bikennye by’isi, bishobora guhinduka intangiriro y’akaga gakomeye.
Awawu yashyingiwe akiri muto cyane, nk’uko bikunze kugenda ku bakobwa benshi mu bice bimwe bya Afurika. Nyuma gato yo gushyingirwa yahise atwita, ariko umubiri we wari utaritegura kubyara.
Mu gihe cyo kubyara, yagize ibise byamaze iminsi ine yose. Amaherezo umwana we yavukanye ubuzima buke arapfa, na we asigara afite uburwayi bukomeye buzwi nka Obstetric fistula. Iyi ndwara ibaho iyo umwana agumye mu nda igihe kirekire mu gihe cyo kubyara, bikangiza ingingo zo mu nda z’umugore.
Ingaruka zayo ni zo zikomeye: abagore bagira ikibazo cyo kutabasha kwifata ku nkari cyangwa ibindi bisohoka mu mubiri, bigatuma benshi birukanwa mu miryango yabo cyangwa bakigunga kubera ipfunwe.
Awawu we yageze aho atekereza ko Imana yamuvumye. Abaturage bamubwiraga ko atagifite agaciro, ibintu byamuteye kwiheba cyane kugeza aho yifuza gupfa.
Icyakora, ubuzima bwe bwaje guhinduka ubwo yabonaga abaganga bamuvura bakamubaga bamuvura fistula.
Nyuma yo kuvurwa, yahawe ubufasha burimo ubujyanama, inkunga yo kongera kubaka ubuzima bwe ndetse n’amahugurwa yo kwikorera imirimo imufasha kwiteza imbere. Yahawe inka yo kumufasha gutangira ubucuruzi buciriritse no kongera kwiyubaka mu buzima.
Ariko impinduka ikomeye kurusha izindi yabaye mu mitekerereze no mu buzima bwe bw’umwuka. Awawu yaje gusobanukirwa ko atavumwe, ahubwo ko akundwa n’Imana nk’abandi bose.
Nyuma y’igihe, yahuguwe aba Ambasaderi w’Ububyeyi Buzira Ibibazo (Safe Motherhood Ambassador), aho yigisha abandi bagore bo mu mudugudu we akamaro ko kwisuzumisha igihe batwite, kubyarira kwa muganga no kwirinda indwara ya fistula.
Uyu munsi Awawu ntakiri umugore wihisha mu bwigunge nk’uko byari bimeze mbere. Ahubwo ahagarara imbere y’abandi bagore batwite akabigisha uko barinda ubuzima bwabo n’ubw’abana babo.
Inkuru ye ni ikimenyetso cy’uko ubuzima bw’umugore bushobora guhinduka iyo abonye ubuvuzi, ubufasha n’amahirwe yo kongera kubaka ubuzima bwe.
Mu gihe isi yizihiza International Women’s Day ku wa 8 Werurwe, impuguke zivuga ko ubuzima bw’ababyeyi bugomba gushyirwa imbere, kuko nta mugore ukwiriye guhura n’ingaruka zikomeye cyangwa gutakaza ubuzima kubera gusa ko atuye aho serivisi z’ubuvuzi zitagera.
Iyo abagore bahawe ubuvuzi n’ubufasha bukenewe, ntabwo bahindura ubuzima bwabo gusa, ahubwo bahindura n’ejo hazaza h’imiryango yabo n’ibihugu byabo.
Isoko: worldhelp.net/SafeMotherhood.
Awawu ari kumwe n’umuhungu we muto, mu cyaro cyo mu mudugudu umwe wo muri Ethiopia.