Umuhanzi Israel Mbonyi akomeje kugaragaza ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana na wo ukwiriye guhabwa agaciro, aho akomeje kuwuhagararira ahabwa ibihembo. Ku nshuro ya kabiri muri IMA Awards yacyuye icy’umuhanzi mwiza.
Muri Isango na Muzika Awards 2024, hatanzwe ibihembo byinshi mu byiciro bitandukanye, gusa igishimishije ni uko muri ibyo byiciro harimo icy’umuhanzi witwaye neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 2024.
Israel Mbonyi wakoze amateka y’umuziki muri uyu mwaka wa 2024 yazaga yiyongera ku yo yakoze mu myaka ibanza, yegukanye igihembo cya Best Gospel Artist cyazaga cyiyongera kuri bibiri yatahanye mu mwaka ushize, na bwo muri ibi bihembo bya IMA (Isango na Muzika Awards) bitangwa buri mwaka.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Ukuboza 2024, nyuma yo guhabwa igihembo yagaragaje imbamutima ze agira ati: “Ndashima Imana, nongeye kugirirwa umugisha. Umwaka wa 2024, ni umwaka mwiza. Mu bantu bashima Imana nange ndimo. Nagize iterambere, nakoze umurimo w’Imana kandi nabonye benshi bakizwa.”
No mu mwaka ushize wa 2023 yari yacyegukanye, gusa bwo yatwaye ibihembo bibiri, icy’umuhanzi mwiza w’umugabo w’umwaka (Best Male Artist) n’icy’umuhanzi mwiza muri Gospel (Best Gospel Artist)
Mu bintu byagize uruhare mu kuza kuri uyu mwanya kwa Israel Mbonyi, harimo kuba yarakoze indirimbo nyinshi zikarenga imipaka y’u Rwanda, no kuba yarakozemo ibitaramo ahantu hatandukanye birimo ibizenguruka Afurika y’Iburasirazuba, dore ko aho yataramiye hose abantu buzuraga ahabereye igitaramo, ibintu bidapfa gukorwa n’undi uwo ari we wese.
Mu bahanzi bafite ibihangano byarebwe cyane muri Kenya, yaje ku mwanya wa mbere mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri uyu mwaka wa 2024, aba uwa mbere mu Rwanda mu ngeri z’umuziki zose, ndetse ku rutonde rwose muri rusange aba uwa gatanu.
Sikiliza ni yo ndirimbo yashyize hanze bwa mbere muri uyu mwaka. Ni indirimbo ye ya gatatu ifite imibare y’abayirebye benshi kuri YouTube nyuma ya Nina Siri na Nita Amini.
Nyuma ya Sikiliza yasohoye iyitwa Yanitosha, Heri Taifa, Kaa Nami, Uwe Hai, Abiringiye Uwiteka. Zose zarebwe n’ababarirwa mu mamiliyoni.
"Ndi gushima Imana, umwaka wa 2024 wambereye mwiza"- Israel Mbonyi