Umugore witwa Stephanie D. Prescott yatangaje ko mu gihe cy’imyaka 13 yari afitanye umubano w’ibanga n’umupasiteri mukuru w’urusengero rukomeye witwa Bryan Meadows, ndetse ko muri uwo mubano yigeze gukuramo inda yari yamuteye.
Prescott, wize ibijyanye n’iyobokamana muri Emory University Candler School of Theology, yavuze ko uwo yigeze kwita “Apostle Fred” mu gitabo yanditse ku ihohoterwa rishobora kubaho mu matorero, ari we Pasiteri Bryan Meadows, washinze itorero Embassy Church International riri i Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mugore w’imyaka 34 yavuze ko mu gihe bari muri uwo mubano w’akajagari, yigeze gufata icyemezo cyo gukuramo inda, icyemezo avuga ko cyamubabaje cyane nyuma. Mu gitabo cye yagaragaje ko icyo cyemezo ari kimwe mu byo yicuza cyane mu buzima bwe.
Ku ruhande rwe, Pastor Bryan Meadows, ufite imyaka 40, yemeye mu kiganiro kuri podcast ko yigeze kugira umubano w’ibanga n’umwe mu bakoranaga na we mu murimo w’itorero mu gihe cy’imyaka igera kuri 12, nubwo atigeze atangaza izina rye.
Prescott yavuze ko nyuma y’ibi byose asaba imbabazi Itorero ndetse n’uwahoze ari umugabo we, anavuga ko yifuza kugira uruhare mu gusana ibyangiritse no gufasha abandi gukira ibikomere batewe n’ibibazo nk’ibi.
Stephanie D. Prescott
Pastor Bryan Meadows