× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni bandebereho! Korali Abacunguwe yatanze umubavu w’amashimwe mu ndirimbo "Turagushima"

Category: Choirs  »  November 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ni bandebereho! Korali Abacunguwe yatanze umubavu w'amashimwe mu ndirimbo "Turagushima"

Korali Abacunguwe ya EAR Kacyiru yasohoye indirimbo bise Turagushima. Ni indirimbo yabanje guheshwa umugisha n’itangazamakuru mu kiganiro ubuyobozi bw’iyi Korali bwari bwatumijemo itangazamakuru kuri uyu wa 07/11/2023.

Mu bitabiriye iki kiganiro harimo Pastor Rwamuhizi Robert wahoze ayobora EAR Paroisse ya Kacyiru ibarizwa muri Diocese ya Gasabo akaba n’umuririmbyi wa Korali Abacunguwe. Yabimburiye abandi ashimira itangazamakuru

Bonane Jean Claude Umuyobozi wa korali Abacunguwe nawe yari umwe mu bitabiriye iki kiganiro. Rugenera Gaspard Ushinzwe umutungo nawe yari mu bagize umwanya wo kuganira n’itangazamakuru dore ko ari umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kuba iyi korali ihagaze neza mu butunzi.

Abandi bitabiriye iki kiganiro barimo Nsanzumuhire Anaclet wabaye Perezida wa mbere wa korali Abacunguwe, Umutoza w’amajwi bwana Bambanze Christophe ndetse n’Umunyamabanga wayo bwana Sevelin Nzabamwita.

Umuyobozi mukuru w’iyi korali yasobanuye ko bari mu rugendo rwo kumurika umuzingo w’indirimbo ,zikaba zibimburiwe n’indirimbo yitwa "Turagushima".

Korali Abacunguwe ni korali utatinya kwita ubukombe bitewe n’imyaka imaze ndetse n’ibikorwa by’indashyikirwa imaze kugeraho. Ni korali imaze kurenza icya 5 cy’ikinyejana doreko imaze imyaka 22 yose ivuga ubutumwa bwiza abantu bakareka ubugome bwabo.

Ni korali yabayeho kuva mu mwaka wa 2001 icyo gihe ikaba yaratangijwe n’abaririmbyi 14, ubu ikaba ifite abaririmbyi 70. Ni korali idasanzwe! Ibaze ko yabayeho mbere ya Paroisse ibarizwamo dore ko ahubwo ariyo yabyaye Paroisse ya Kacyiru.

Ni korali igaragaza ibimenyetso simusiga ko izageza ubutumwa bwiza kure dore ko umuyobozi mukuru wayo yavuze ko bafite ivugabutumwa bashaka kugeza kure hashoboka nk’uko Kristo yabisabye.

Nyuma y’uko buri wese witabiriye iki kiganiro avuze impamvu yamwicaje mu mwanya mwiza yateguriwe, buri wese yibazaga ikigiye gukurikiraho.

Umwera wahise uva i bukuru maze Umuyobozi mukuru aha ijambo bwana Christophe umutoza bw’amajwi nawe ntibyamusaba kubanza gutera ikorasi ahubwo mu ijwi ryiza agira ati: "Hari indirimbo yatuzanye aha ngaha, ni indirimbo "Turagushima".

Impamvu yo gusohora iyi ndirimbo "Turagushima" ni ugushima Imana ku bw’urugendo Imana yabayoboyemo kugeza ubwo basohoye indirimbo yitwa "Turagushima" ikoze mu buryo bwa Semi-Live.

Buri wese yibazaga niba yaba aribwo bwa mbere korali y’ubukombe yaba yarakandagiye mu ruganda rwa muzika igakora indirimbo ariko itangazamakuru ryasobanuriwe ko atari iya mbere basohoye ahubwo ko ari ku nshuro ya mbere bakoze indirimbo mu buryo buri digital.

Umwe mu bayobozi b’iyi korali yasobanuye ko bafite indi Album igizwe n’indirimbo nyinshi bakoze ariko zikaba zitari kuri channel yabo. Umuyobozi w’iyi kirali kandi yavuze ko iyi ndirimbo izakurikirwa n’izindi nyinshi cyane.

Abanyamakuru bamurikiwe iyi ndirimbo nziza igizwe n’amagambo aryoheye amatwi. Muri iyi ndirimbo, hari aho abaririmbyi bagira bati: "Izina rye rirandyohera cyane rimpumurira neza cyane. Akiza SIDA, akiza Asima, akiza kanseri, akiza inzara."

Ni indirimbo yahimbwe hagamijwe kwifatanya n’abandi bantu bafite amashimwe aremereye mu mutima yabo. Warebaga no ku maso y’abayobozi b’iyi korali ukabasomamo amashimwe.

Christophe wagaragaraga nk’uwasenderejwe n’uburyohe bw’iyi ndirimbo, yongeye gufata umwanya agira ati"Dufite byinshi dushima Imana, twarebye imyaka 20 tureba intambara twanyuzemo tureba ukuntu ukuboko kw’Imana kwabanye natwe.

Nta rusengero twagiraga, twari bakeya, twajyaga aho badutumiye." Yavuze ko bayanditse hagendewe ku mirimo Imana yabakoreye ndetse n’iyo yakoreye abandi.

Yongeye gukomoza kuri Album yasohowe muri 2007 y’indirimbo 10 zigizwe n’amajwi n’amashusho (Christophe niwe n’ubundi wari umutoza w’amajwi dore ko amaze imyaka irenga 20 kuri izo nshingano).

Yavuze ko izo ndirimbo zashyizwe kuri YouTube channel y’undi muntu zakorewe muri Studio yitwaga Isaro y’amashusho. Icyo wahita wumvamo ni uko iyi ndirimbo "Turagushima" igiye kuba indirimbo ya mbere igeze kuri channel yabo.

Umunyamakuru w’umusizi Gatabazi ukorera yagize ati"Ese bivuze iki kumurikira Itangazamakuru indirimbo ya mbere? Ese bivuze iki Ku itorero rya EAR?"

Umuyobozi wa korali Abacunguwe yagize ati"Ni umugisha ukomeye kuba tugiye kuvuga ubutumwa imbere y’itangazamakuru."

Pastor Rwamuhizi yavuze ko mu 2001 "Kwishyira hamwe kw’abaririmbyi bagashinga iyi Korali y’ubukombe batarabona urusengero bagashaka ikibanza bagashaka ubuyobozi bakubaka urusengero ko aba baririmbyi bakoresheje imbaraga nyinshi."

Si ukuvuga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo gusa kuko ni korali izwiho kubika imirimo aho inyenzi n’ingese zitagera. Yakoze ivugabutumwa ryinshi mu mpande zose z’igihugu kandi bagasiga bitanze mu bikorwa by’urukundo.

Bafite iyerekwa rigari umuntu yabigiraho! Nyuma yo kubona ko korali igomba kubaho ifite ubuzima dore ko icyenera amafaranga yo kwifashisha mu bikorwa bifatika harimo kugura imyambaro, kwishyura ingendo etc,...bakoze ikigega cy’iterambere begeranyije ubushobozi hamwe n’abaterankunga (ikigega kibyara inyungu) cyatangiye mu 2019.

Batangije Miliyoni 4 Frw bashyiramo uburyo yabyara umusaruro ubbu bageze kuri miliyoni zirenga 20 Frw
Bibafasha kuzamura bagenzi babo bafite intege nkeya, inyungu ziboneka zigera mu nzego nyinshi dore ko hari ababonye akazi kubera icyo kigega ndetse bigatuma bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu binyuze mu misoro batanga.

Ikindi,10% ry’inyungu rikaba ryifashishwa mu bikorwa by’urukundo. Indirimbo "Turagushima" ikaba igiye gukurikirwa n’izindi ndirimbo 2 zizasohoka mu minsi ya vuba nkuko ubuyobozi bw’iyi kori bwabitangarije Paradise.

RYOHERWA N’INDIRIMBO "TIRAGUSHIMA"’ YA KORALI ABACUNGUWE

Korali Abacunguwe ikwiriye kubera urugero and makorali

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Waooh Korali Abacunguwe Imana ibakomereze amaboko!

Cyanditswe na: Uwera   »   Kuwa 10/11/2023 01:05