Korali Jehovah-Nissi ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Rukiri ya mbere aha ni muri paruwasi ya Remera, igiye gukorera ivugabutumwa kuri ADEPR Rubonobono.
Korali Jehovah-Nissi yatangiye umurimo muri Nzeri 2000, ubu yaragutse ifite abaririmbyi 104, ikaba ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu. Ubu lfite urugendo rw’ivugabutumwa ku wa 22 Gashyantare 2024 mu itorero rya Rubonobono, paruwase ya Gasave.
Usibye kuririmba korali Jehovah-Nissi igira ibikorwa by’urukundo nko gufashanya hagati muri bo nk’abaririmbyi, hanze ya korali ndetse no mu iturero babarizwamo.
Bafite indirimbo zimaje kujya hanze wasanga kuri youtube channel yabo harimo iz’amajwi nk’ "Ibyaduhize", "Igihango"," Umukiza yaduvukiye", "Gorigota","Inzira", "Mwijuru" ndetse na " Twahawe umwuka".
Si iz’amajwi gusa kuko bakoze n’iz’amashusho nk’ indirimbo yitwa "Umukiza yatuvukiye", " Igihango", "Himbazwa","Tuzigumira iwawe".
Mu kiganiro na Paradise, umuyobozi Jehovah-Nissi, Ruziga Justin yagize ati: "Abakunzi bacu hari byinshi tubahishiye harimo indirimbo y’amashusho yenda gusohoka vuba aha n’ibitaramo bitandukanye muri uyu mwaka bakomeze badushyigikire mu buryo bwose."
Yakomeje agira ati "Abantu batarakizwa Umwami Yesu aracyateze amaboko ngo abakize ingoyi zose z’ibyaha kandi ibyaha byose umuntu yaba yarakoze Yesu yiteguye kumubabarira".
Korali Jehovah-Nissi yagiye ikora imizingo wa mbere (Album) mu mwaka nubwo iya mbere itiyigeze imenyekana. Muri 2014 bakoze izindi ndirimbo 6 kubera amikoro make ntibabasha kurangiza iyo alubumu nk’uko bari babiteganyije.
Ntibacitse intege kuko mu mwaka wa 2019 Ukuboza ni bwo bongeye gusohora umuzingo w’amajwi y’indirimbo bise "Himbazwa" ndetse yaje gukorerwa n’amashusho. Ibihangano byabo biboneka kuri YouTube "Jehovanis choir Rukiri 1".
Jehovah-Nissi itegerjwe kuri ADEPR Rubonobono