Boaz Choir, Umuryango w’Abanyeshuri b’Abangilikani witwa RASA (Rwanda Anglican Students Association) ukorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, yateguje abakunzi bayo indirimbo eshatu zigiye gusohoka mu byiciro.
Ni indirimbo eshatu zigiye gusohoka guhera mu Gushyingo 2024, aho imwe izajya isohoka mu gihe kimwe indi mu kindi. Izo ndirimbo ni izi zikurikira: “Mesiya,” “Arakiza” na Muri yo Harimo Imbaraga.”
Mu kiganiro Paradise yagiranye n’umuyobozi wayo, Ruth, yasobanuye byinshi kuri izi ndirimbo ndetse anibanda ku butumwa bukubiye muri zo. Yagize ati: “Indirimbo zizasohoka ni eshatu harimo Mesiya, Arakiza na Muri yo Harimo Imbaraga. Iya mbere izasohoka muri uku kwa Cumi na Kumwe.”
Yakomereje ku butumwa burimo agira ati: “Urebye mu ndirimbo zose twakoze, ubutumwa burimo tuba tuvuga kuri Yesu tuvuga ko akiza, aruhura agakiza ibyaha, tuvuga ko afite imbaraga zinesha ibintu byose kandi ko akomeye.”
Nk’uko yabitangaje, na bo ubwabo ntibaremeza neza izasohoka mbere iyo ari yo, kuko zose zamaze gufatirwa amashusho. Ruth yabisobanuye agira ati: “Ubu ntituramenya neza izabanza gusa iyo Director azaduha rwose tuzahita tuyishyira hanze.”
Amashusho y’izi ndirimbo yose yafatiwe mu rusengero rwa Assembly de Die ruherereye mu Karere ka Huye, aho n’ubundi abagize iyi korali babarizwa, kuko bose ari abanyeshuri muri Kaminuza. “Ibarizwamo abaririmbyi baturutse impande zose, ahantu hatandukanye, gusa bose babarizwa muri RASA.” – Ruth.
Nubwo bagiye gushyira hanze indirimbo eshatu mu byiciro, si album cyangwa EP bari gutegura, ahubwo ni mu rwego rwo kuticisha abakunzi babo irungu. Gusa Ruth yavuze ko na yo izaboneka agira ati: “Oya nta bwo ari album turigukora, gusa nizera ko na yo izaboneka.”
Ibikorwa byabo ntibizarangirira kuri izi ndirimbo eshatu gusa. “Ibyo dutegura byo ni byishi, kuko intego yacu ari ukwamamaza Ubutumwa Bwiza mu bantu. Igikorwa cyose kiganisha kuri iyo ntego tugomba kugikora. Icyo twabwira abumva ibihangano byacu ni ukugumya kudushyigikira mu buryo bwose, kugira ngo dufatanyirize hamwe kwamamaza Ubutumwa bwa Kristo ku isi hose.” - Ruth.
Yitwa Boaz Choir, yatangiye muri 2013. Uretse izi eshatu igiye gushyira hanze, ifite izindi ndirimbo enye ziri ku muyoboro wabo wa YouTube wa Boaz Choir RASA UR Huye Campus, zimwe muri zo kandi zageze ku mitima ya benshi. Izo ni: “Waritamuruye,” “Ku bw’Urukundo,” “Isegonda” na “Izabikora.”
UMVA UBUHANGA BW’ABAGIZE BOAZ CHOIR MU NDIRIMBO BAHERUKA GUSHYIRA HANZE YITWA "WARITAMURUYE"
Boaz Choir UR Huye Campus turabakunda mukomereze aho imbaraga,umwanya wanyu mutanga mukorera Imana ndabatangariza ko imirimo yanyu myiza izibukwa .Kandi ingororano zirahari turi abahamya. Iyi ndirimbo ndayikunda.
Courage kdi Imana ozabashoboze muri byose ndabakunda cyane
Mukomereze Aho Kandi murenzeho. Mukomeze inzira mwatangiye,mwe gucika intege mwahisemo neza Kandi Imana turikumwe.
Twishimiye iterambere mu ivugabutumwa korari Boaz igiye gutangiza mumashusho ndetse namajwi twizeyeko bizagira umumaro mukwamamaza ubutumwa bwiza bw’Imana. Muriyo harimo IMBARAGA
Mwarakoze kuri uyu murimo mwiza muri gukora Imana ibahe umugisha ndibuka bitangira Francois,Damien ,Baptiste,Isaie Mpawenayo ,Uwibabazi Winny ,NIYIGENA Pierre ,Bagowenubusa Marie ,Fautine ,Jacqui wagiye mbere imbaraga zanyu nazo ningenzi Imana ibahe umugisha sinakwibagirwa Donath Ltd Bishop Nathan Gasatura yavugagako muzakomera
Ndanyuzwe Aho mugeze Imana izabyibuka