× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uwamariya Elyse yasohoye indirimbo “Mukomezanye” yakoze ku bw’umuvandimwe we wazize impanuka

Category: Artists  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Uwamariya Elyse yasohoye indirimbo “Mukomezanye” yakoze ku bw'umuvandimwe we wazize impanuka

Uwamariya Elyse ni umuhanzikazi mushya w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ushaka guhumuriza isi yugarijwe n’amarira nk’umuhanzi ku giti cye! Indirimbo ye Mukomezanye yatumye arushaho kugirirwa icyizere.

Uwamariya Elyse, umuririmbyi ukomoka mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore, yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu 2005, atangirira mu ma korali atandukanye y’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi. Nyuma y’imyaka irenga 15 atanga umusanzu mu ndirimbo zo mu matsinda, mu 2025 ni bwo yinjiye mu muziki nk’umuhanzi ku giti cye.

Nyuma y’indirimbo ye ya mbere Ndanyuzwe, yasohoye indi ndirimbo nshya yise Mukomezanye ku wa 11 Gicurasi 2025. Iyo ndirimbo ifite ubutumwa bwihariye kandi bukomeye: itangira igaragaza uburyo isi imeze nabi, yugarijwe n’intambara, indwara, impanuka n’ububabare, ariko kandi ikerekana ko ibyo byose bidukangurira kwibuka ko isi atari ho iwacu nyakuri.

Yongeyeho ati: “Ikindi kandi ikatwereka ko nubwo imfubyi n’abapfakazi babuze kivurira, mu Ijuru hari Imana ibitayeho. Ariko nanone iyo ndirimbo irimo ihumure. Nubwo bimeze bityo ibyo byose bitugeraho tugomba gukomera tugakomeza n’abandi. Nubwo turira ariko hari umusi tuzahozwa.”

Inganzo ya “Mukomezanye” yamujemo ubwo yari avuye gushyingura umuvandimwe we wapfuye azize impanuka. Aganira na Paradise yagize ati: “Inganzo yayo yaje ubwo nari mu nzira mva gushyingura umuvandimwe wanjye wazize impanuka ikomeye y’imodoka.”

Mu ndirimbo, agira ati: “Mukomere kandi mukomezanye, vuba tuzimana na Yesu ingoma itarangwamo umubabaro.” Ni indirimbo yuzuyemo ihumure n’icyizere, irimo no gukomeza abandi bari mu bibazo n’imiruho.

Uwamariya Elyse afite intego yo kuba umuririmbyi mpuzamahanga, kandi yifuza kwiga gucuranga piano na gitari. Yize Accounting, akaba yifuza gukora ubucuruzi bwe bwite mu buryo bubereye Imana. Indangagaciro ye yubakira ku kubaha Imana n’abantu, kuba inyangamugayo, ukwiyubaha, urukundo, ubwitonzi n’ishyaka mu murimo w’Imana.

Umuntu afata nk’icyitegererezo ni Mbabazi Milly Kamugisha wo muri Ambassadors of Christ Choir, aho amukurikiranira hafi kubera ubuhamya bwe n’ubushishozi mu muziki.

Indirimbo Mukomezanye ni urwibutso rw’umuvandimwe we, ikaba n’igihamya cy’uko nubwo isi yacu yuzuyemo ububabare, hari icyizere cy’umunsi Imana izakuraho amarira yose.

Reba indirimbo "Mukomezannye" kuri YouTube:

Uwamariya Elyse yinjiriye mu muziki nk’umucyo mushya uje guhumuriza isi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Ooooohhhh nibyiza cyane

Cyanditswe na:   »   Kuwa 28/05/2025 11:33

Nakomerezaho yamamaze inkuru nziza afite ijwi ryiza

Cyanditswe na: Vincent   »   Kuwa 28/05/2025 11:01

Aririmba neza rwose IMANA imukomereze amaboko.

Cyanditswe na: Vincent   »   Kuwa 28/05/2025 10:50

Aririmba neza rwose IMANA imukomereze amaboko.

Cyanditswe na: Vincent   »   Kuwa 28/05/2025 10:50