× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Urwandiko rwa mbere Bishop Agabus yandikiye abana bo kwa Pasiteri

Category: Opinion  »  3 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Urwandiko rwa mbere Bishop Agabus yandikiye abana bo kwa Pasiteri

Muraho neza bakundwa bana b’Imana Isumba byose? Mbifurije amahoro n’imigisha biva ku Mana.

Ndabanza kwisegura ku bwo gutinda kubagezaho uru rwandiko, ubushize narabigambiriye, gusa sinabikora.

Icyatumye ntabikora, si ku bushake bwanjye, ahubwo nagize umutima ukunze ariko umubiri uranga, gusa iyo nitegereje nsanga gutinda ari ku bw’umugambi w’Imana kugira ngo ubu butumwa butambuke bushyitse kandi buzasohoze ku mugambi w’Imana ku bugingo bwanyu.

Icya mbere nashakaga kubabwira ni ukubamenyesha ko umwanzi Satani abanga ndetse urunuka. Aha kubabwira ko Satani abanga birumvikana. Impamvu byumvikana ni uko nta mugabane mugira kwa Satani kuko Pawulo yaranditse ati "Naho twebweho iwacu ni mu ijuru, ni ho dutegereje Umukiza ko azava ari we Mwami Yesu Kristo (Abafilipi 3:20)".

Niba iwanyu ari mu ijuru, nk’uko natwe Iwacu ari mu ijuru, ni iki cyatuma umwanzi Satani atabanga? Ni iyihe mpamvu yatuma atuza kubagabaho ibitero? Indi mpamvu itera Satani kubanga ni umugambi mpongano wo guhorera ingabo ze.

Nk’uko mubizi, ababyeyi banyu baronanuriwe kugandukira Imana no kurwanya uwo mugome nk’uko handitswe ngo "Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga". (Yakobo 4:7)

SI iby’ubu ahubwo niko byahoze. Uhereye igihe cy’abatambyi, igihe cy’abacamanza n’abanaziri ndetse n’igihe cy’abami, igihe cy’intumwa ndetse na magingo aya, Imana yirobanurira intore zo kuyiramya no kurwanya imirimo y’umwijima.

Ibi bituma iyo abadayimoni bavuye mu muntu ku bw’Imbaraga z’umwami Yesu Kristo birukira mu mugana w’ingurube zikaziroha mu nyanja. Gusa ibyo ntabwo binezeza Satani kuko iyo ababyeyi banyu bagabye igitero gitagatifu ku birindiro bya Satani hakaboneka benshi bakizwa, Satani yohereza Dayimoni witwa "Muhozi" kugira ngo ahorere ingabo ze arizo badayimoni birukanywe mu bantu bizeye umwami Yesu Kristo imfura yo kuzuka.

Ibyo nibyo bituma iteka murushaho guhura n’ikobe n’amakuba y’uburyo bwinshi. Ibi kandi bikajyana n’ibitero birimo kubateza iruba ry’umubiri ry’uburyo bwinshi. Icyo Satani aba agambiriye ni ugutokoza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bwabibwe n’ababyeyi banyu ndetse no korosa imbuto nziza benshi basoroma ku babyeyi banyu.

Kuko akenshi iyo hagaragaye umwe cyangwa benshi muri mwe bagaragaraho imirimo ya kamere itukisha izina ry’Uwiteka, benshi mu banyantege nke badashikamye mu kwizera Kristo baratentebuka ndetse bamwe bakava mu byizerwa. Kuko haranditswe ngo"Kuko turi impumuro nziza ya Kristo ku Mana hagati y’abakira n’abarimbuka". (2 abakorinto 2:15)

Iri jambo rikomeza rigira riti" "Kuri bamwe turi impumuro y’urupfu izana urupfu, ariko ku bandi turi impumuro y’ubugingo izana ubugingo". 2 Abakorinto 2:16

Ibi mbivuze kugira ngo nkureho urujijo ku bantu bavuga ngo abana bo kwa Pasiteri ni abanyabyaha kurusha abandi. Si ko bimeze ahubwo impamvu nyir’izina ituma ibyo bivugwa ni uko icyaha mukoze naho cyaba cyoroheje kurenza ibindi, Satani aha akazi abanyamakuru bo kucyamamaza kikamenyekana kurusha iby’abandi.

Niba mugira ngo ndabeshya, uzafate amata unagemo akondo, n’iyo yaba gatoya buri wese azabibona. Ariko nufata ikigage ukanagamo ikinonko kinini, nta muntu uzamenya ibyabaye. Ku bw’ibyo rero mujye muzirikana ko handitswe ngo ni mwe rwandiko rwacu rwanditswe mu mitima yacu, urwo abantu bose bamenya bakarusoma. (2 Abakorinto 3:2).

Aha bivuze iki rero? Niba uri umukobwa wa Pasiteri ukajya gusura umusore muri Ghetto, Satani yohereza abadayimoni bo kukugusha mu cyasha baruta ubwinshi abasore n’inkumi bakiriye agakiza bagatandukana n’ubusambanyi biturutse ku butumwa bwiza babwirijwe n’umubyeyi.

Ibi simbivuze ku bakobwa gusa kuko ubutumwa bwiza nahawe butarobanura ku butoni ahubwo bugenewe n’abasore basaza banyu.

Ibi niyo mpamvu Yobu yahoraga atanga ibitambo by’impongano ndetse n’iby’ibyaha abitambira abahungu be n’abakobwa be kuko yibwiraga mu mutima ati: "Ahari sinzi ibyabereye uyu munsi mu mariri y’abahungu n’abakobwa banjye dore ko yaba Yobu n’umugore we nta n’umwe wararikwaga mu birori aba bana bakoraga.

Uko niko ababyeyi banyu nabo bakwiye kujya babingingira ku Mana ndetse bakanihira ibizira igihe mwaguye mu mutego wa sekibi. Ubu butumwa mbahaye buranareba buri wese, gusa iyi baruwa nayanditse ku bw’urukundo mbakunda ndetse n’Imana yo mu ijuru ibakunda.

Icyo nabibutsaga ni ugusenga ubudatuza no kwirinda kuruta uko abandi birinda. Ibi kandi mwongereho kurushaho gusoma Ibyanditswe Byera kuko niyo ntwaro na Yesu Kristo yatsindishaga Satani.

Ibi muzabishobozwa n’umwami Yesu Kristo kuko muri we harimo imbaraga, gukomera no gutsinda. Kuko si rimwe ndetse si kabiri yatsinze Satani kuko no mu rupfu rwe yaramutsinze ubwo ku munsi wa gatatu yavaga mu gituro akazukana ikuzo akazamuka mu ijuru agasiga atanze agakiza na Mwuka Wera nk’umurage ku bazizera izina rye bose. Ooh Hallelujah.

Ku bw’ibyo rero nashakaga kubakomeza no kubahumuriza no kwihanganira kwambikwa umwambaro w’urubwa na bamwe babikora ku bwo gushaka gukoza isoni ubutumwa bwiza.

Mukomere mu masezerano, imigisha Imana yabateguriye ikubiyemo ingororano zitarondoreka. Nimukomeza gushikama muzagororerwa ingororano zirimo no kwambikwa ikamba ryo gukiranuka iryo Kristo Umwami yasezeranyije abizera bose nk’uko byanditswe muri (2 Thimothee 4:6-8).

Uwiteka akomeze kubarinda,

Inshuti yanyu,

Yari Bishop Agabus wa Paradise

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.