× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ko dufite amatsinda 5 y’abakobwa bavukana, kuki nta y’abasore bavukana dufite?

Category: Opinion  »  2 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ko dufite amatsinda 5 y'abakobwa bavukana, kuki nta y'abasore bavukana dufite?

Mu myaka ya vuba aha, umuziki wa Gospel mu Rwanda wungutse amatsinda y’abakobwa bavukana akomeje kwigaragaza no kuba inkomoko y’impinduka nziza mu muziki no mu rusengero. Ariko se, kuki nta y’abasore bavukana dufite?.

Amatsinda nka Vestine & Dorcas, Alicia & Germaine, Hygette & Cynthia, Bonte & Bonnet ndetse na Peace, Rebecca na Dorcas yerekanye ko impano z’abantu zarushaho gukura mu gihe abazibyaza umusaruro bihurije hamwe kandi bakaba bafitanye isano yo mu muryango, urukundo rw’abavandimwe n’icyerekezo kimwe cy’ubutumwa batambutsa.

Ariko, iyo dufashe akanya ko kwitegereza uru rugendo rwabo, havuka ikibazo gikomeye: Kuki mu gihe dufite amatsinda atanu y’abakobwa bavukana, nta na rimwe ry’abasore bavukana riri mu ruhando rw’umuziki wa Gospel cyangwa se mu muziki nyarwanda muri rusange?

Iki kibazo si icy’uyu munsi gusa; gifite inkomoko mu buryo bw’imibereho, umuco, imyumvire, n’ubuzima busanzwe bw’abagabo n’abahungu mu muryango nyarwanda. Ibi byose bizwi n’abahanga mu mibanire ya muntu.

1. Imiterere y’abasore mu muryango n’imyumvire y’umuco nyarwanda

Mu muco nyarwanda, umusore ahora ashyirwa mu mwanya w’ubuzima bwo “kwigenga” uko akura. Ababyeyi bakunda kwigisha umuhungu ko “agomba kwihagararaho”, “agomba kwiyubakira ikimuhatse”, kandi ko ubuzima butagomba kumurebera izuba. Iyi myumvire ituma abasore bakurana imitekerereze yo gukora ibintu ku giti cyabo.

Umukobwa akurana imyumvire yo gukorana n’undi (sisterhood), ariko umusore akurana imyumvire yo gutandukana n’abandi, gushakisha ikimurwanaho no kwiyubakira izina rye wenyine.

Mu muziki rero, ibi bituma gukorana hagati y’abahungu bavukana bitoroha kuko buri wese aba ashaka kumenyekana, yewe rimwe na rimwe agashaka kwerekana ko afite ibyo arusha mugenzi we. Ku bana bavukana b’abahungu, buri wese aba ashaka kuba icyitegererezo mu muryango.

Umuhanga R.W. Connell, impuguke mu myigire ya masculinity, ashyigikira ibi bitekerezo agaragaza ko mu mico myinshi abasore barererwa mu myumvire yo kwigenga no guhatanira ishema ku giti cyabo, bigatuma imikoranire yabo iba mike ugereranyije n’abakobwa.

2. Igitutu cy’imibereho: Umusore ashyirwa mu nshingano kare

Ibi bigaragara hose: iyo umusore atangiye umuziki, akenshi umuryango uba ushobora kumushyiraho igitutu cyo gushaka amafaranga vuba, cyangwa gukora ikintu gifatika, wo akawureka. Kuba mu itsinda ni urugendo rurerure rutanga umusaruro nyuma y’igihe kirekire.

Abahungu rero bagira impungenge ko umuryango ushobora kubibabuza cyangwa ko bari guta igihe cyabo mu gihe bakabaye bashaka amafaranga afatika azatuma baba abagabo.

Abakobwa bo usanga baba bafite umudendezo wo gukora ibintu batitaye cyane ku gitutu cyo gushaka amafaranga vuba, bityo gukorana bo ntibibakururire ihungabana ryo kwiyumvamo imyumvire ivuga ngo “ubwo ndi gutakaza igihe cyanjye”.

Warren Farrell, mu gitabo Why Men Earn More, avuga ko “abagabo benshi bumva ko bafite inshingano zo gukorera amafaranga kugira ngo abandi babyungukiremo, kandi ko kwiyumvamo ko ugomba kugira ubushobozi bidashobora kuba uburenganzira ahubwo ko ari itegeko.”

Ibi bituma badahurira mu muziki ngo bakorane, mu gihe babona ko bitari butange umusaruro vuba. Kandi abantu babiri bavukana ntibakwishora mu bintu bizatuma bose badatera imbere vuba. Abasore bakora buri kimwe bareba icyo cyavamo mu gihe cya vuba, mu gihe abakobwa bo banabikora ngo bishime gusa!

3. Ikibazo cy’amarushanwa hagati y’abasore

Ni ukuri kandi biravugwa: abasore bakunda guhangana cyane kurusha abakobwa. Iyo babiri bavukana baririmba cyangwa bari mu mwuga umwe, amarushanwa yo hagati yabo ashobora kwaduka mu buryo butaziguye:

• “Ni inde ufite ijwi ryiza?”
• “Ni inde ukundwa cyane?”
• “Ni inde ufite ubwamamare kurusha undi?”

Ibi bituma gukorana nk’itsinda biba ibikomeye kuko umwuka w’irushanwa ushobora kubangamira umubano, bityo buri wese agahitamo inzira ye.

Abahanga mu myigire y’imibanire y’abantu nka Dr. Frank J. Sulloway mu gitabo Born to Rebel bagaragaza ko mu miryango, abana b’abahungu bakunda kurushaho guhangana no kurushanwa kugira ngo bubake “identity (ikibaranga)” yabo ku giti cyabo, mu gihe abakobwa bakunda kwerekana ubufatanye n’imibanire itarimo irushanwa rikaze.

4. Inzitizi z’ubuzima bw’urubyiruko rw’abahungu muri iki gihe

Mu Rwanda rwo muri iki gihe, urubyiruko rw’abasore ruri mu mibereho irimo ibintu byinshi bituma gukorana bigorana:

• Kwinjira mu bikorwa byihuta cyangwa by’amafaranga
• Imirimo yo hanze y’urugo, itari akazi k’iwabo mu rugo, akenshi kubera guhiga ubuzima bisanga bari kuba ahantu kure y’iwabo, bagatatana.
• Ubushake bwo kubaka izina rya buri wese ku giti cye
• Bamwe binjira mu bikorwa bibasaba kwigenga ku rwego ruhanitse (business, sport, technology, ibindi)

Umuhanga mu mibanire n’imiryango Dr. Jeffrey Kluger mu gitabo The Sibling Effect agaragaza ko abasore bavukana bagira imibereho ibaganisha ku kwigenga no gushaka kwitandukanya n’abavandimwe babo mu mishinga n’inzozi, cyane cyane iyo imibereho ibashyiraho igitutu cy’amafaranga no kugira umwuga, bityo bigatuma gukorana cyangwa kugumana mu mushinga umwe birushaho kugorana kurusha abakobwa.

Nguko uko buri musore ahura n’ibihe bitamwemerera kwifatanya na murumuna we cyangwa mukuru we ngo bareme itsinda rihoraho.

5. Impamvu abakobwa bavukana babasha gukorana umuziki bigakunda

Abakobwa bavukana bakunze kugira umubano wihariye ubaranga kuva bakiri bato, umubano wubakiye ku bucuti, kuganira kenshi, guhanahana ibitekerezo n’ubushobozi bwo gukorana mu mahoro.

Mu miterere y’imibanire y’abakobwa, hari ubushobozi bwo kugira umutima umwe (sisterhood) kurusha abahungu, ibituma ibintu byabo bihuza mu buryo bworoshye: kumvikana ku mahitamo, guhuzwa n’icyo indirimbo ivuga, no kumva ko umusaruro ari uwo bose batanga, atari uwa buri umwe ku giti cye.

Abashakashatsi Maccoby & Jacklin (The Psychology of Sex Differences, 1974) bagaragaje ko abakobwa bakura bafite “social orientation”, ni ukuvuga gukunda kuganira, gusangira ibitekerezo no gufashanya kurusha abasore. Ibi bituma mu muziki bahuza intekerezo, bakumva indirimbo mu buryo bumwe, kandi ntibakunze guhanganira ishema.

Kuri ubu mu Rwanda hari amatsinda amaze kumenyekana, ari yo Alicia & Germaine, Bonte & Bonnet, Hygette & Cyntia na Vestine & Dorcas

1. Alicia & Germaine

Alicia na Germaine ni abavandimwe bakomoka i Gisenyi, mu Karere ka Rubavu, abahanzi bakiri bato ariko bakomeje kwigaragaza mu muziki wa Gospel. Bazwi cyane mu ndirimbo zirimo "Urufatiro", "Rugaba", "Wa Mugabo", "Ihumure" na "Uri Yo". Bari kwitegura gushyira hanze indirimbo nshya bise "Ibendera" izajya hanze mu ntangiriro z’Ukuboza 2025.

Umuryango wabo wagaragaje ko wabonye impano zabo bakiri bato, cyane cyane se wabo Innocent Ufitimana watangaje ko yababonye baririmba mu rugo akamenya ko bafite impano yo gushyigikirwa. Indirimbo yabo "Uri Yo" yabaye imwe mu zigaruriye imitima ya benshi kubera ubutumwa bwihariye bw’ihumure buyirimo, utibagiwe n’injyana yayo.

Reba indirimbo baheruka gushyira hanze kuri YouTube, Ndahiriwe

2. Bonte & Bonnet

Bonte na Bonnet ni abakobwa b’imyaka 16 na 13 bakomoka ku Kimisagara muri Kigali. Bazwi mu ndirimbo "Narababariwe" ndetse n’iyakurikiyeho "Izuba Ryange". Amakuru yerekana ko banditse izi ndirimbo bifashishije abahanga batandukanye harimo Elyse Nshuti, Isaac Light Empire na Claude Mbarushimana.

Ubutumwa bwabo bushingiye ku guhumuriza abantu, kubabwira ko umwijima urangiye kandi ko izuba rishya ribagezeho. Umubyeyi wabo Sibomana Justin, umuvugabutumwa, na we yashimye impano yabo avuga ko bayikomora ku muryango wabo kubera ko na nyina ari umuririmbyi muri korali ya ADEPR Kimisagara. Uyu muryango ushishikajwe no gushyigikira abana babo mu rugendo rwabo rw’umuziki.

Reba indirimbo yabo nshya, Izuba Ryange, kuri YouTube

3. Hygette & Cynthia

Hygette na Cynthia ni impanga zageze mu muziki wa Gospel zifite intego yo gutera ikirenge mu cya Vestine & Dorcas. Indirimbo zabo nka Wera na Ni Wowe zakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel.

Ubwabo bemeza ko Wera yanditswe na Niyo Bosco, umwe mu bahanzi n’abanditsi bazwi mu Rwanda. Abo bakobwa batangiranye n’amakorali, aho bamenyeye injyana n’uburyo bwo guhuza amajwi yabo y’impanga usanga afitanye isano ikomeye. Indirimbo yabo Ni Wowe yabaye intangiriro y’urugendo rw’itsinda ryabo, rihabwa icyizere ko rizazamuka kurushaho.

Reba indirimbo yabo nshya, Amen, kuri YouTube

4. Vestine & Dorcas

Vestine na Dorcas ni bamwe mu batumye umuziki wa Gospel w’u Rwanda ugera ku rwego mpuzamahanga. Bazwi mu ndirimbo nka Yebo (Nitawale), Iriba, Simpagarara, Ihema, ndetse na Neema (mu rurimi rw’Igiswayile).

Indirimbo zabo nk’Ihema zagiye zishyirwa mu majwi ku mbuga zitandukanye biturutse ku butumwa bw’ihumure no kwiyegurira Imana bwibanda ku buzima bw’umukristo buyirimo. Abo bavandimwe bafashije kuzamura urwego rw’indirimbo zifite umwimerere ugezweho, hakiyongeraho ikoranabuhanga rigezweho mu gukora amajwi n’amashusho.

Indirimbo yabo Yebo kuri YouTube ni yo yarebwe cyane! Yirebe

5. The Blessed Sisters [Peace, Rebecca na Dorcas]

Itsinda rya Blessed Sisters rigizwe n’abakobwa batatu bavukana ari bo Peace Benedata, Barinda Rebecca na Ashimwe Dorcas. Bakomoka mu Ntara y’Iburasirazuba mu Rwanda, ariko muri iyi minsi bose bari kubarizwa ku mugabane w’Uburayi nyuma y’uko bubatse ingo. Bamamaye mu ndirimbo "Araguhamagara", "Wahanze u Rwanda" n’izindi.

Bafite agahigo mu muziki wa Gospel ko kuba ari bo batangije bwa mbere ibyo kuririmbana mu matsinda y’abakobvwa bavukana. Icyakora nyuma yuko barushinze, batangiye kugenda gacye mu muziki, gusa banyuzamo mu mwanya babonye bakaririmbira Imana. Urugero, hashize umwaka umwe bashyize hanze indirimbo nshya bise "Ushobora byose".

Mu Rwanda, kuba amatsinda y’abakobwa bavukana akomeye mu muziki wa Gospel kandi nta tsinda ry’abasore bavukana rihari; Ubushakashatsi n’ukuri kw’imibereho y’abahungu n’abakobwa bigaragaza ko abakobwa bakura bafite imico y’ubufatanye, gusangira intego no gukemura amakimbirane mu mahoro, ibintu bituma bashobora gukorana neza kandi bakubaka itsinda rikomeye rifite “intego” imwe.

Ku rundi ruhande, abahungu bakurana imitekerereze yo kwigenga, guhatanira ishema ku giti cyabo no gushaka kwiyubakira izina, bityo bakabura ubushake bwo gushyira hamwe mu mushinga umwe kuva bakiri bato.

Igitutu cy’imibereho, amarushanwa hagati yabo n’ibyifuzo byo kwihagararaho byongera imbogamizi ku bashobora kuba bafatanya, bigatuma amatsinda yabo atabaho cyangwa akarangira vuba.

Amatsinda atanu y’abakobwa bavukana nka Vestine & Dorcas, Alicia & Germaine, Hygette & Cynthia, Bonte & Bonnet na The Blessed Sisters arabishimangira, kuko ubu nta tsinda ry’abasore bavukana rizwi ko rihari.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.