× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Impamvu 5 zituma Abagatolika basubiza bahimbawe iyo ubabajije aho basengera

Category: Opinion  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Impamvu 5 zituma Abagatolika basubiza bahimbawe iyo ubabajije aho basengera

Muri iki gihe isi igenda ihinduka, n’imyizerere igahura n’imbogamizi zinyuranye, ariko hari ikintu kimwe tutakwirengagiza: abayoboke ba Kiliziya Gatolika akenshi basubiza bafite akanyamuneza iyo ubajije aho basengera. Kubera iki?

Si ibintu bibaho ku bw’impanuka, ahubwo bifite imizi mu mico, imyemerere n’umubano udasanzwe bafitanye na Kiliziya yabo.

Mu mateka y’isi, hari abantu benshi bazwi bagaragaje akanyamuneza ubwo babazwaga aho basengera, cyangwa ukabona batewe ishema no kuba Abagatolika. Kuhasengera babifataga nk’isoko y’imbaraga n’ituze.

Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, umwe mu bapapa bakunzwe cyane mu mateka ya Kiliziya, yigeze kuvuga ati:“Misa ni yo itera umutima wanjye gutuza kurusha ibindi byose.”

Uyu mupapa waturukaga muri Pologne, yakuze mu bihe by’intambara n’akarengane, ariko yakundaga kuvuga ko Kiliziya yamubereye nk’umuryango.

Hari n’abandi babaye icyitegererezo. Nyakwigendera Padiri Fraipont, umwe mu bapadiri bamenyekanye cyane mu Rwanda, yigeze gutangariza Kinyamateka ati: “Iyo ndi imbere y’abemera, twese duhuje isengesho, ni bwo numva ko ndi umuntu ufite icyerekezo.”

Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont yavutse tariki ya 11 Ukwakira 1919, avukira ahitwa Waremme mu Ntara ya Liege, mu Bubiligi, atabaruka ku wa 26 Gicurasi 1982. Yari umupadiri w’umumisiyoneri w’Umubiligi, wakoreraga mu Rwanda.

Na none, umwanditsi n’umushakashatsi Alexis Kagame, umwe mu Banyarwanda bamenyekanye mu bumenyi n’umuco, yari Umugatolika wiyemeje kubumbatira indangagaciro z’ukwemera, akanagira uruhare mu gusobanura tewolojiya n’ubukristu muri Afurika.

Uretse abarokotse amateka cyangwa abihaye Imana, hari n’abahanzi n’abanyabugeni bagiye bagaragaza ko aho basengera ari isoko y’ibyishimo.

Andrea Bocelli, umuririmbyi w’Umugatolika w’Umutaliyani, yigeze kuvuga ati:“Imbaraga zanjye nyinshi mu muziki, nzikura mu isengesho no muri misa. Ni cyo gituma nshima aho nsengera, kuko ni ho nkomora iby’ubutunzi mfite.”

Aba bose bagaragaje ko kuba Umugatolika ari ubuzima bwuzuye isoko y’ibyishimo, bigatuma umuntu ubajijwe aho asengera asubiza yihagazeho, afite umunezero.

Ni iki gituma basubizanya akanyamuneza, rimwe na rimwe ukabona bibateye ishema? Twaganiriye n’abayoboke batandukanye, abashakashatsi mu by’imyemerere n’abapadiri, dusanga hari impamvu eshanu z’ingenzi zibitera.

Impamvu eshanu zituma basubiza bafite ibyishimo

1. Kiliziya Gatolika ni dini rya mbere ryabayeho mu buryo bw’itorero rya gikirisitu

Mu by’ukuri, kuba Kiliziya Gatolika ari yo ya mbere mu madini y’Abakirisitu yabayeho, ni kimwe mu bituma abayigize bayifata nk’umuryango udasanzwe, bagasubiza bafite ishema iyo babajijwe aho basengera.

Iyo bavuga aho basengera, baba bavuga isoko y’ukwemera kwa gikirisitu kuva mu kinyejana cya mbere, bashingiye ku ntumwa za Yezu Kirisitu, by’umwihariko Intumwa Petero yafashwe nk’umutwe wa mbere wa Kiliziya.

Cardinal Joseph Ratzinger, wabaye Papa Benedigito wa XVI, yigeze kubigarukaho mu mwaka wa 2000 mu nyandiko yasohotse mu gitabo cye The Spirit of the Liturgy, aho yagize ati:

“Kiliziya Gatolika ntiyatekerejwe cyangwa ngo ishingwe mu buryo bw’ubucuruzi, ahubwo yavukiye mu maraso y’intumwa no mu buhamya bwabo. Kuba muri Kiliziya ni ukubaho mu rugendo ruhoraho ruturuka ku ntangiriro.” Joseph Ratzinger (The Spirit of the Liturgy, 2000)

Ayo magambo agaragaza ko abemera Gatolika bumva ko bafite imizi ifatika mu mateka y’ukwemera, kandi ko Kiliziya yabo atari umuryango watangiye ejo cyangwa ushingiye ku bitekerezo by’umuntu runaka, ahubwo ko ari Kiliziya ya mbere, ifite inkomoko kuri Kirisitu ubwe.

Ni yo mpamvu usanga Abagatolika baterwa ishema no kuvuga aho basengera: ni nk’aho baba bavuga ko bahereye ku ntangiriro y’urukundo rw’Imana ku bantu.

2. Kiliziya nk’umufatanyabikorwa wa Leta, ni ishema ku bayoboke bayo

Mu Rwanda no ku isi hose, Kiliziya Gatolika ni umufatanyabikorwa ukomeye wa Leta mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. Uyu mubano ukomeye mu gufasha sosiyete ni indi mpamvu ituma abayoboke bayo basubiza bafite ibyishimo iyo ubabajije aho basengera: baba bavuga ahantu hatanga n’ibisubizo ku bibazo by’ubuzima.

Mu Rwanda, Kiliziya Gatolika ifite uruhare runini mu burezi, ubuvuzi, ubukangurambaga ku burere mboneragihugu, ndetse n’ibikorwa by’amahoro n’ubwiyunge. Urugero:

Mu burezi: Ishuri rya mbere ryatangijwe mu Rwanda ryari irya Kiliziya (mu 1900), kandi kugeza ubu, Kiliziya Gatolika ifite amashuri arenga 60% by’amashuri y’Abanyarwanda, guhera ku mashuri abanza kugeza kuri kaminuza nka Université Catholique de Kabgayi.

Mu buvuzi: Ifite ibitaro n’ibigo nderabuzima bitabarika mu gihugu, nk’ibitaro bya CHUK byatangijwe n’abapadiri, ibya Kabgayi, Byumba, Kirinda, n’ibindi byinshi.

Mu bikorwa by’amahoro n’ubwiyunge: Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu wa 1994, Kiliziya yagiye ifasha mu biganiro by’ubwiyunge, amasakaramentu y’imbabazi, ndetse n’ibikorwa byo gufasha imiryango kwiyubaka.

Ibi bikorwa bituma abayoboke ba Kiliziya bumva ko bari mu muryango ufite icyo ukora, kandi ufite uruhare mu gufasha abandi.

Nk’uko Mgr Antoine Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali (na Karidinali kuva mu 2020), yigeze kubivuga mu kiganiro kuri RBA mu 2021: “Kiliziya irasenga, ariko ikanubaka igihugu.”

3. Kuba Abagatolika ari benshi: Ubwinshi bwabo bubatera ishema

Kiliziya Gatolika ifite abayoboke basaga miliyari imwe n’ibihumbi magana ane na mirongo itandatu (1.406 miliyari), ugendeye ku byatangajwe ku rwego rw’isi muri 2023, nk’uko raporo ya Vatican Pontifical Yearbook 2025/Annuarium Statisticum Ecclesiae 2023 ibigaragaza.

Afurika yagize izamuka rikomeye: abayoboke ba Kiliziya muri Afurika bari hafi miriyoni 281 mu 2023, bakaba barazamutse cyane ugereranyije na miliyoni 272 babarurwaga mu 2022, byerekana izamuka rya 3.31% mu gihe cy’umwaka umwe.

Mu Rwanda, birazwi ko ari bo benshi cyane!

Iyo umuntu abajijwe aho basengera kandi akaba ari umwe muri miriyoni nyinshi z’Abagatolika, yumva ko atari wenyine; bikamutera kumva ko ari mu muryango munini, ufite ubushobozi, wubashywe kandi wifashishwa na leta.

Ubwinshi buha Kiliziya ubushobozi bwo kugira ibikorwa byinshi no gukorera ibikorwa byiza abantu benshi: amashuri, ibitaro, imirimo y’urukundo,…. Ibi bituma abayoboke bishimira kuba bari mu muryango ufite imbaraga, ufite ubushake bwo gufasha, kandi ufite uruhare mu iterambere.

Umubare munini ugaragaza ko Kiliziya ifite ubushobozi bwo kumenyekanisha ubutumwa bwayo, kugira ijwi mu muryango nyarwanda, no ku rwego mpuzamahanga.

4. Umubano wihariye bafitanye na Kiliziya

Ku Bagatolika, Kiliziya si inyubako gusa, ni umuryango, ni urugo. Ni ahantu bahurira n’Imana, n’abandi bemera kimwe, bakiyumvamo amahoro n’umutekano. Iyo ubabajije aho basengera, ntibagusubiza bavuga ibyiza byo kwinjira mu nyubako gusa, ahubwo bakubwira ko ari ho imitima yabo ituye.

Mu kiganiro Paradise yagiranye na Jeanne U., Umukristu wo muri Kigali, yavuze ko kuba Umugatolika ari cyo kintu kimutera ishema kurusha ibindi, kuko yavutse yisanga ari ho asengera, kandi na basekuruza byari uko. Yongeyeho ati: “Gusubiza nti ‘nsengera kuri Paruwasi ya Mutagatifu….’ bintera ishema, kuko ni ‘ni ho numva ko ari mu rugo’,”.

Abagatolika benshi baturuka mu miryango yavukiye muri Kiliziya, bamwe baba barabatirijwemo, barahakuriye, abandi baharerera abana babo. Bafata Kiliziya nk’ishingiro ry’imibereho yabo. Nta gitangaza rero kubona basubiza bahimbawe, kuko baba basubiza ku kintu kibarimo rwose.

5. Inyigisho za Kiliziya Gatolika

Kiliziya Gatolika igira uruhare rukomeye mu gutanga umurongo w’imyitwarire n’imyemerere y’abantu. Uruhare rw’inyigisho zayo rufasha abayoboke kumva ko bafite aho bahagaze, bityo bagasubiza bafite ishema iyo babajijwe aho basengera.

Kiliziya yigisha:

Urukundo n’imbabazi : Ishingiye ku butumwa bwa Yezu Kirisitu, inyigisho zayo zubakira ku rukundo rudahemuka (1 Yohana 4:8). Amajanjili ni yo asomwa cyane, Matayo, Mariko, Luka na Yohani, kandi yuzuyemo inyigisho za Yesu zivuga ku rukundo no kubana neza na buri wese.

Ubumwe n’ubwiyunge: Mu bihugu nk’u Rwanda byanyuze mu mateka mabi, Kiliziya igira uruhare mu kunga imitima ya benshi binyuze mu masakaramentu no mu biganiro by’amahoro.

Yamagana ubusambanyi, ubwicanyi, gukuramo inda, ivangura rishingiye ku gitsina n’andi makosa y’uburenganzira bwa muntu.

Iyo umuntu agira amahirwe yo gusomerwa misa cyangwa kwigishwa inyigisho nk’izi, yumva afite impamvu yo kubaho, akabasha gufata ibyemezo bishingiye ku ndangagaciro nziza.

Inyigisho zihoraho muri misa, mu matsinda y’Abakristu, no mu mashuri ya Gatolika zituma baba abaturage beza.

Abenshi bavuga ko Kiliziya yabafashije kumva icyo gukunda abandi ari cyo, kwihangana, n’ukuntu umuntu atagomba kubaho gusa arwana n’ubuzima, ahubwo ko agomba kugira icyo asiga ku isi.

Iyo ubajije Umugatolika aho asengera, ntaba agusubije yerekeza ku nyubako, ahubwo akubwira aho umutima we uhora ushaka kuba. Aho ni ho akura imbaraga, amahoro n’icyerekezo. Ni ho aherwa amasakaramentu, agasangizwa Ijambo ry’Imana, agasabana n’abandi.

Aho Abagatolika basengera, ni ho imitima yabo yibera. Kandi koko, umuntu arishima iyo afite aho umutima uturiza.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.