Mu mateka y’isi, hari inkuru imwe idasanzwe yahinduye ubuzima bw’abantu benshi, inkuru y’urupfu rwa Yesu Kristo. Ni urupfu rutari urw’impanuka, ahubwo rwari urwo gutanga igitambo, kugira ngo abantu bazabone ubugingo n’agakiza.
Yesu yapfuye ari umwere, apfira abari abanyabyaha, yemera kubabazwa kugira ngo abandi bazabone ubuzima.
Mu buzima bw’isi, urupfu ni kimwe mu bintu bibabaza abantu bose. Buri munsi hari ababura ababo, hakaba amarira, agahinda n’ibibazo byinshi bibabaza mu buzima n’iherezo ryabwo. Abantu benshi bibaza impamvu y’urupfu n’aho Imana iba iri mu bihe by’akababaro.
Ariko inkuru ya Yesu Kristo itanga ihumure ritagereranywa. Yesu na we yarababajwe, ararenganywa, acibwa urubanza rudafite ishingiro, yicwa mu buryo bubabaje cyane. Yanyuze mu nzira y’umusaraba yuzuye ububabare, kugira ngo yigishe isi ko urukundo rutsinda urwango, kandi ko urupfu rutari iherezo.
Nk’uko Bibiliya ibivuga muri Zaburi 118:17 iti: “Sinzapfa ahubwo nzarama, ntekerereze abantu imirimo Uwiteka yakoze.” Aya magambo ni isoko y’ihumure ku bantu bose babuze ababo, cyane cyane abafite ibikomere bigaragara n’ibitagaragara. Nubwo abacu batakiriho, hari icyizere cy’uko ubuzima buzakomeza.
Urupfu rwa Yesu rutwigisha imbabazi n’urukundo. Nubwo yababazwaga, yaravuze ati: “Data, bababarire kuko batazi icyo bakora.” Iri jambo rifasha abantu gukomeza urugendo rwo kubabarira no kubana neza n’abandi, nubwo hari ibikomere by’ubuzima.
Ku bantu bose babuze ababo hirya no hino ku isi, inkuru ya Yesu ibibutsa ko batari bonyine mu bubabare. Imana ibana n’abababaye, ikabahumuriza, ikabaha imbaraga zo gukomeza kubaho no guhangana n’ubuzima.
Isi ikeneye urukundo, ubumwe n’amahoro. Nubwo hari amateka akomeye n’ibigeragezo byinshi, abantu bashobora guhitamo inzira yo kwiyubaka, bagashyira imbere ubumuntu no kubana neza.
Uyu munsi, hari icyizere cy’uko ubuzima bushya bushoboka. Nk’uko Yesu yazutse nyuma y’urupfu, natwe dufite icyizere cy’uko abazapfuye bose bazongera kubaho.
Urupfu rw’umuntu umwe rwazanye agakiza ku isi yose. Kandi n’abapfuye bose ntibazapfa ubusa. Hari isezerano ry’uko bazazuka, kandi ko urupfu rutazaba iherezo ry’ubuzima.
Ku muzuko tuzongera kubona abari barasinziriye (Yohana 5:28-29)