× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abahanzi ba Gospel baratereranywe, bakabaye bari mu ba mbere bahabwa akazi ko kwamamaza - Peace Nicodeme

Category: Opinion  »  March 2023 »  Sarah Umutoni

Abahanzi ba Gospel baratereranywe, bakabaye bari mu ba mbere bahabwa akazi ko kwamamaza - Peace Nicodeme

Umunyamakuru wa Magic Fm, Peace Nicodeme, umaze imyaka 9 mu itangazamakuru rya Gikristo, arasaba ibigo by’ubucuruzi kuzirikana n’abahanzi ba Gospel muri gahunda zo kwamamaza serivisi zabo.

Mu nyandiko yahaye umutwe w’amagambo ugira uti "Ibigo bitandukanye mu Rwanda byatereranye abahanzi ba Gospel, ibigo bya Gikristu byo bikwiye kwikubita agashyi ku ikubitiro", uyu musore agaragaza impamvu abahanzi ba Gospel bakwiye nabo kwifashishwa mu kwamamaza.

IGITEKEREZO CYA PEACE NICODEME

Maze igihe nitegereza ubukanguramba butandukanye bw’ibigo bitandukanye yaba iby’ubucuruzi, imiryango idaharanira inyungu, iya gikristu, ibigo by’imari, za Banki, n’izindi nzego zikora ubukangurambaga bujyanye n’ibyo bakora ngasanga nta muhanzi n’umwe uririmba Gospel urimo kandi ubukangurambaga bakora ntacyo bwabangamira uwo muhanzi.

Iyo witegereje usanga nta mpamvu n’imwe umuhanzi wa ’Gospel music’ adakwiriye guhabwa amahirwe nk’ay’abandi bahanzi muri ubwo bukangurambaga mu bigo bitandukanye.

Ubundi ubukangurambaga ndetse n’ibindi bikorwa bigamije kwamamaza, gutanga ubutumwa runaka se bukwiye kuba bushingira ahanini ku bintu bitandukanye birimo kuba umuntu afite ijwi rigera kure (Influence);

Afite abantu benshi bamukurikira (Viewership, Followship), afite ubuhamya bwiza (Good reputation) ndetse ntacyo imigirire ye, imibereho ye, imyemerere ye yakwangiriza ubutumwa bugiye gutangwa n’ibindi.

Ibi byose bigendeweho nibaza ko abahanzi baririmba indirimbo z’Imana bakabaye bari mu ba mbere bahabwa akazi ko kwamamaza no gutanga ubutumwa muri bene iyi mirimo. Reka noneho tugende dusesengura kimwe ku kindi:

1.Kuba umuhanzi afite ijwi rigera kure (Influence,opinion leading)

Tugendeye kuri ibi, abahanzi baririmbira Imana ni bamwe mu bahanzi bafite abantu benshi bumva cyangwa bizerwa cyane kurusha abandi. Ibi twabihera ko ubutumwa batanga bukurikirwa n’abantu b’ingeri nyinshi yaba urubyiruko ndetse n’abantu bakuze.

Munyemerere ntange urugero nisegura kandi ku bandi bahanzi bo mu yindi miziki ntawe ngamije kwibasira ahubwo ndagaragaza igice cy’abahanzi batitabwaho bafite umwihariko wabo kandi watanga umusanzu ku gihugu.

Ufashe umuhanzi umaze umwaka umwe aririmba injyana ya Hip hop secular music(abaririmba iyi njyana mbiseguyeho sinsuguye akazi mukora) ukamuha gukangurira abantu kugura serivisi z’ubwishingizi ku burezi cyangwa ubwinshingizi bw’impanuka zituruka ku binyabiziga, ku nkongi z’umuriro n’ubundi, ukamugereranya n’umuhanzi uririmba indirimbo z’Imana ninde wageza ubutumwa ku bantu buba bugenewe(targeted audience)?.

Ngendeye kuri uru rugero injyana ya hip hop ikurikirwa cyane n’urubyiruko mu gihe umuhanzi wa gospel akurikirwa cyane n’impande zombi, bityo uwa gospel kuri njye afite amahirwe menshi kuko abwira impande zose.

2.Kuba umuntu afite ubuhamya bwiza (Good reputation)

Abahanzi ba gospel ni bake cyane usanga wabasanga mu ngeso mbi zikabije zituma rubanda batabizera.Ni gake wamusanga ahohotera rubanda,yarwanye se,yananije inzego za leta,yanyweye ibiyobyabwenge n’ibindi,mbese bagerageza kwitwararika ku buryo batabangamira rubanda.None ni iki gituma badahabwa amahirwe angana n’ay’abandi?

3.Umubare w’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga

Iyo urebye indirimbo za gospel ku rubuga nkoranyambaga rwa Youtube usanga zirebwa cyane kurusha nyinshi mu ndirimbo zisanzwe. Iyo kandi unyarukiye no kuzindi mbuga nkoranyambaga nka Instagram usanga aba bahanzi bahagaze neza bafite ibihumbi byinshi bibakurikira ku nkuta zabo za Instagram. Iyi ngingo nayo y’imbuga nkoranyambaga nta wayitwaza ngo yime amahirwe aba bahanzi.

Muri rusange abashinzwe ubucuruzi n’iyamamazabikorwa bakwiye kumva ko aba bahanzi batasigara inyuma muri izi gahunda ‘n’ubwo wenda bamwe imyemerere yabo itabemerera kwamamaza bimwe mu bikorwa (inzoga,udukingirizo n’ibindi)’ ariko nibura ibyo bemerewe mubahe agaciro bahabwe ako kazi nabo biteze imbere.

Ibigo bya gikristu nabyo byatereye agati mu ryinyo

Mu Rwanda hari ibigo bya gikristu byinshi byamamaza serivisi nka za banki nyinshi za gikristu, zimwe abantu batanazi ko ari iza gikristu kubera ko batamamaza serivisi zabo ndetse byanakorwa ntibibuke gukoresha abahanzi bakora indirimbo z’Imana kandi ahubwo aribo bakifashishijwe.

Mu Rwanda hari imiryango ya gikristu myinshi,za kaminuza za gikristu bose bakora ubukangurambaga bwinshi mu ma porogaramu yabo ariko ‘nibaza impamvu’ badahamagara abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Hari umuryango wa gikristu washizwe n’abanyamadini hano mu Rwanda ariko natunguwe no kubona mu bukangurambaga bwabo bwinshi bakoresha abahanzi b’indirimbo zisanzwe gusa habe n’umwe nibura uririmba indirimbo z’Imana urimo.

Biragayitse kubona inzego za gikristu arizo zirengagiza abahanzi b’abakristu ntibabahe amahirwe ahubwo bakayaha abaririmba indirimbo zisanzwe bonyine.

Niba hari umuntu wo mu bigo bya gikristu uzasoma iyi nkuru ,yumve ko bikwiriye ko inzego bayoboye batekereza ku bahanzi baririmbira Imana bakabaha amahirwe kuko bakurikirwa n’abantu benshi kandi bafite ubushobozi bwo kugura izo serivisi bacuruza cyangwa bagashyira mu bikorwa ubutumwa batanga byihuse kurusha benshi.

Ibigo byinshi by’ubucuruzi ntibikozwa gutera inkunga ibitaramo bya gospel kandi byitabirwa cyane

Ushobora gutangazwa n’ukuntu zimwe muri ‘companies’ nini mu Rwanda usanga zitera inkunga ibitaramo bito rwose byo mu tubari n’ahandi ariko umuhanzi uzahuza abantu ibihumbi bitanu bitandatu mu gitaramo cyamamajwe cyane mu Rwanda ariko ugasanga bamwimye ubufasha ntibagitere inkunga;

Kandi rimwe na rimwe ibitaramo nk’ibyo byo mu tubari byitabirwa n’urubyiruko urwinshi muri rwo rutabasha kugura izo serivisi ziri kwamamazwa,mu gihe ibitaramo bya gospel byitabirwa n’abantu bakuze ari nabo bafite ubushobozi bwo kugura zimwe muri serivisi ziba ziri kwamamazwa.

Muri rusange ibigo bitandukanye bikwiye gushyigikira abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana atari ukubashyigikira gusa kuko nabo babafasha kugeza ubutumwa na serivisi zabo kure binyuze mu kwamamaza no kumenyekanisha ubukangurambaga bunyuranye.

Inzego n’ibigo bya gikristu nabyo bishyire imbaraga mu gutera ingabo mu bitugu bakorana nabo muri gahunda zabo nyinshi mu rwego rwo kubashyigikira kuko ari hamwe mu hava ubushobozi bwo gushyigikira abahanzi.

Umwanditsi:

Nicodeme Nzahoyankuye; ni umunyamakuru w’umwuga ubimazemo imyaka 9 mu biganiro n’inkuru by’iyobokamana. Ni umwe mu bakorana hafi n’abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana n’amakorari, ategura ibitaramo bitandukanye na za ’Festivals’ z’indirimbo zihimbaza Imana.

Amaze guhabwa ibihembo byinshi bitandukanye harimo ibyo guteza imbere umuziki uhimbaza Imana, guteza imbere isanamitima binyuze mu itangazamakuru. Ndetse nawe afite ibihembo ategura byitwa Sion Awards. Ni umunyamwuga mu itumanaho n’inozabubanyi (Communications & Public Relations Professional).

Src: inyaRwanda.com

Niba ushaka guha Paradise.rw igitekerezo ku ngingo zitandukanye muri Gospel, twandikire kuri [email protected]. Yesu abahe umugisha

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Paradise.rw ndabashimiye cyane Ku nkuru zubusesenguzi.Iyi nkuru rwose iranshimishije kuko ibi bintu maze iminsi nanjye mbitekerezaho cyane.Ubundi hari ikintu gishuka abahagarariye aka companies.Izi views z’ingurano ntizakabaye igipimo cyerekana popularity y’umuntu.Hari ukuntu abahanzi ba Secular bajya bagura views na comments na sub’s muri channel zabo noneho hategurwa igikorwa runaka cyo gutanga ubutumwa ugasaga ugiteguye muguhitamo uwo bazakorana agendeye muri ibyo,nyamara hari aba gospels babifata nkicyaha .Urugero,Dominic ashimwe ntashobora kugura ibyo bya Views zntibishoboka,muzasure imbuga nkoranyambaga ze akoresha muzasanga igikundiro cye gihabanye nuburyo akurikirwa Ku mbuga nkoranyambaga ,gusa nategura igitaramo abantu babure aho bicara.Nonese nigute umuntu agira 5m subs kandi mu Rwanda abakoresha social media batarenze 1m kubera ko umubare munini ari Abana? Yakoresha igitaramo ntabone abantu 2k? Ngirango abibuka Ama J the black ,nyakwigendera Jay Polly ibyo bihombo babiguyemo kenshi,amakuru mfite,impamvu abahanzi ba secular batagikunze gutegura igitaramo ni ugutinya kugwa mu bihombo,kuko babonyeko abantu benshi basigaye bikundira gospel,kuko secular ikundwa cyane n’abana b’abanyeshuri batagira amafaranga.Gusa amakuru mfite nuko nyuma ya launch ya Mbonyi na Ba Vestine hari abantu benshi biyemeje gukura amafaranga yabo muri secular bakayashyira muri Gospel.

Cyanditswe na: Munezero Willy  »   Kuwa 10/03/2023 21:22