Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwasubitse iburanisha ry’urubanza ruregwamo Umushumba w’Itorero Zeraphat Holy Church, Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we.
Isubikwa ry’uru rubanza ryaturutse ku busabe bwa Bishop Harerimana wavuze ko batabonye dosiye yo mu bugenzacyaha ngo bamenye ibyo baregwa babyiregureho.
Ikindi yavuze, ni uko telefoni yafatiriwe mu bushinjacyaha kandi irimo ibimenyetso bimushinjura akaba yifuza kuyihabwa cyangwa guhabwa ibimenyetso birimo.
Uyu mushumba n’umugore we basabirwa kurekurwa na bamwe mu bakunzi babo barimo nk’uwitwa Godson wagize ati: “Imana iborohereze ariko ubugenzacyaha bujye bwumva umuntu bumufashe kubona icyo aba abusaba, kuko izo ni intege nke z’ubugenzacyaha. Niba urukiko ruba rwumva ko ari byo kandi abikwiye na bo bakabaye bamufasha.”
Undi witwa Musengimana yagize ati: “Nibafungure umugore ajye kwita ku bana niba babafite na ho ubundi ndabona kubafunga bose bidasa neza kandi nubwo wenda bakoze amakosa ariko kubona uwo mumama mu mapingu biteye agahinda pe.”
Uyu mushumba w’Itorero ‘Zeraphat Holy Church’ Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne, batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi n’icyo gukangisha gusebanya hifashishijwe amafoto y’urukozasoni.
Ni amakuru yahamijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko uyu mugabo n’umugore we batawe muri yombi ku wa 9 Ukwakira 2024.
Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB yagize ati “Ni byo koko aba bombi batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje hanakorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”
Amakuru avuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko umwe mu bantu basengeraga muri ‘Zeraphat Holy Church’ ari we watanze ikirego arega umuyobozi waryo ko yamusabye miliyoni 10Frw, amwizeza kumusengera indwara yaramaranye igihe kirekire igakira.
Umuvugizi wa RIB yirinze kugira icyo avuga ku bijyanye n’icyaha cyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni.
Yagize ati "Iperereza rirakomeje ngo hamenyekane uburyo bakoze icyaha cyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni ndetse n’uko ayo mafoto yabonetse."
Umuntu wese ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze itatu, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3Frw ariko zitarenze miliyoni 5Frw. Iki ni igihano giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibahano muri rusange.
Ni mu gihe icyaha cyo gukangisha gusebanya cyo ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko itarenze itatu n’ihazabu y’ibihumbi ijana (100,000Frw) ariko itarenze ibihumbi magana atatu (300,000Frw).
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yasabye abantu bose kugendera kure ibikorwa byose biganisha mu gukora ibyaha.
Ati “Buri muntu wese asabwa kubahiriza amategeko y’Igihugu. Ku buryo bw’umwihariko Abavugabutumwa barasabwa kwirinda ibintu byose biganisha ku gukora ibyaha n’ibindi bikorwa byose bigayisha umurimo bakora. Nibabe intangarugero mu byo bakora byose.”
Urukiko rw’Ibanze rwasubitse iburanisha ry’urubanza ruregwamo Umushumba wa ‘Zeraphat Holy Church’ Harerimana Jean Bosco n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne
Src: Igihe