× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yabaye mu Burusiya imyaka 5: Amateka arambuye ya Pastor Willy Rumenera uyobora Teen Challenge Rwanda

Category: Pastors  »  March 2023 »  Sarah Umutoni

Yabaye mu Burusiya imyaka 5: Amateka arambuye ya Pastor Willy Rumenera uyobora Teen Challenge Rwanda

Twavumbuye umupasiteri w’umunyarwanda wabaye mu Burusiya imyaka 5, ubu akaba akorana n’umuryango ukomeye ku Isi witwa Teen Challenge aho ari we uwuyobora mu Rwanda.

Pastor Willy Rumenera ni Umuyobozi Mukuru wa Teen Challenge Rwanda (National Director Rwanda) ndetse akaba n’Umuyobozi wa Teen Challenge mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba (East Africa Regional Detector). Ni we watangije Comfort My People Rwanda ikorana n’umuyango mpuzamahanga w’abanyamerika.

Tariki 24/08/2002 ni bwo Pastor Willy yashakanye na Mukamisha Antoinette, ibisobanuye ko bamaranye imyaka hafi 21 kuva barushinze. Aba bombi bafitanye abana batanu: Abahungu batatu n’Abakobwa babiri n’undi mwana umwe barera. Uyu mupasiteri yakoreye umurimo w’Imana muri Christian Life Assembly (CLA Nyarutarama) ndetse na Isoko Ibohora ku Gisozi.

Amaze imyaka 23 ari Pasiteri. Yimikiwe bwa mbere kuba Pasiteri mu gihugu cy’u Burusiya mu mwaka w’2000 ubwo yigagayo amasomo ya Bibiliya [Theology]. Ni igihugu yamazemo imyaka itanu. Yongeye gusengerwa bwa kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yigagayo ibijyanye n’Imiyoborere muri za 2004-2006.

Nk’umuntu wabaye mu Burusiya imyaka 5 yose, aherutse gutangaza ko ari kubabazwa n’ibiri kubera muri Ukraine “kuko intambara atari ikintu kiza kandi biriya bizana ibibazo birimo no kwiheba" Avuga ko "byatuma abantu biheba bakajya mu biyobyabwenge”. Yavuze ko mu masengesho ahora asenga asaba Imana ko yagarura amahoro hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Ati “Kandi njyewe nk’umuntu wayayeyo nzi ko Abarusiya n’abanya-Ukraine ari abavandimwe, ni imiryango micye mu Burusiya wasanga idafitanye isano no muri Ukraine. Ukraine nayo ifitanye isano n’u Burusiya. Rero kubona abavandimwe bamarana bicana kuriya, birababaje ariko turabasabira ko Imana izana amahoro”.

Avuga ko umuntu wa mbere afatiraho urugero ari Yesu, gusa akongeraho ko ari urugendo rutoroshye kugira ngo abigereho, ati “Ndacyafite urugendo rurerure”. Yavuze ko ibintu yigira kuri Yesu Kristo,ati “Mukundira ibintu bibiri; urukundo no kwizera”.

Uko Pastor Rumenera yatangiye gukorana na Teen Challenge?

Mu 2012 ni bwo Pastor Rumenera yatangiye gukorana na Teen Challenge. Mbere y’uko akorana n’uyu muryango mpuzamahanga, yari Umuyobozi Mukuru wa Gikristo witwa Comfort People Ministry ndetse akaba ari nawe wawutangije. Yaje kuganira na Teen Challenge yo muri Amerika, bahuza imbaraga na cyane ko intego zabo bombi ari zimwe – ivugabutumwa rigamije kurwanya ibibyobwenge.

Ajya gutangira iri vugabutumwa, hari mu 2012 ubwo yari yasuye abagororwa bo muri Gereza ya Kimironko. Icyo gihe yasanze benshi mu rubyiruko rwagororerwaga muri iyo gereza ari urwaziraga gukoresha ibiyobyabwenge, ahita agambirira gutangiza ibikorwa byo gusaba urubyiruko kuva mu biyobyabwenge kuko bifite ingaruka nyinshi ku buzima bwabo ndetse no ku miryango yabo.

Aragira ati “Twatangiye bitewe n’uko twajyaga muri gereza kubwiriza, tugasanga urubyiruko rwinshi ruriyo kubera ibiyobyabwenge, dushaka kubafasha, twegera Polisi ku Kacyiru baradushyigikira, batubwira ko bifuzaga ko insengero n’abapasiteri nabo bagira icyo babikoraho”.

Pastor Willy avuga ko abamaze kuva mu biyobyabwenge mu bukangurambaga bwakozwe na Teen Challenge Rwanda bararenga 100. Avuga ko mu gufasha uwabaswe n’ibiyobyabwenge, biba ari ihame ko amara umwaka muri sentere yabo adasohoka, yiga ijambo ry’Imana ndetse bakamutoza no gusenga Imana. Avuga ko mu barangiza aya masomo, bamwe basubira mu mashuri muri Kaminuza no mu yindi mirimo inyuranye.

Yavuze ko mu busanzwe, gufasha umuntu ukoresha ibiyobyawenge, umutoza ikinyabupfura n’imyitwarirere myiza cyangwa ukamuha imiti. Bo nka Teen Challenge bakoresha uburyo bwo guhugura umuntu agafashwa kuva mu biyobyabwege ku mbaraga z’Ijambo ry’Imana. Ati “Tubaremamo icyizere kuko umuntu ashobora kubaho atabinyweye, kandi nabyo birashoboka”.

Yanyomoje ikinyoma avuga ko ari satani ukibeshya abantu ko iyo wanyweyeho ibiyobyabwenge, ukomeza kubinywa burundu, avuga ko ibyo atari ukuri kuko afite ibihamya byinshi, ati “Ariko tumaze kubona ku isi hose ndetse no mu Rwanda birashoboba kubivamo”.

Pastor Rumenera yatangaje ko abantu bakurikira amasomo atangwa n’uyu muryango ayobora, bahinduka rwose. Ku ijanisha yavuze ko abagera kuri 80% bahinduka bakava burundu mu biyobyabwenge. Yadusangije ibanga bakoresha, ati “Ibanga ryacu ni ugukizwa, iyo yakijijwe, agakizwa, 80% babivamo (ibiyobyabwenge)”.

Nubwo Pastor Willy akora ivugabutumwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge ntabwo we yigeze abikoresha

Pastor Rumenera ubwo yabazwaga n’umunyamakuru wa inyaRwanda ducyesha iyi nkuru niba yarigeze akoresha ibiyobyabwenge, yabanje guseka,nuko ati "Ntabwo nanyweye ibiyobyabwenge, Imana ishimwe”.

Yavuze ko gufasha abantu banywa ibiyobyabwenge ugamije kubibakuramo bidasaba ko nawe uba warabinyweye, “Kuba ufite umutima wo gufasha birahagije, ariko aka kazi ukajyamo ari uko ufite urukundo kuko ibigiyemo ari ubucuruzi wacika intege cyane”.

Mu myaka 5 iri imbere avuga ko bifuza kugira ama sentere menshi kuko ubu bafite imwe yonyine, ati “Turashaka ko buri Karere Imana idufashije twazagiramo sentere, turifuza kugira sentere z’abakobwa.

Abakobwa bakeneye sentere, nabo bafite icyo kibazo, sinzi impamvu buri kanya abakobwa duhora tubibagirwa, igihe kirageze ko twibuka abakobwa bacu nk’abana bacu, tukabashyigikira nabo tukabafasha ni abana bacu, abagiye bahura n’ibyo bibazo;

Njyewe maze kwakira abakobwa babiri nohereje muri Kenya kuko nta sentere hano dufite mu Rwanda, nkabohereza, kandi iyo tuza kuba dufite sentere [center] bari kuba bigira amasomo mu Rwanda….

Kandi mpora mvugana n’abantu benshi, mvugana n’abo bahungu bakambwira ko basangira n’abakobwa ibiyobyabwenge ariko na n’ubu mu Rwanda nta bantu benshi bashaka kwemera ko abakobwa babo babinywa [ibiyobyabwenge], ariko mu ngo turabafite benshi cyane, kandi Imana igomba kubafasha nabo bakava muri ibyo biyobyabwenge".

Yagiriye inama abantu babaswe n’ibiyobyabwenge ariko bakaba bakomeje kubinywa bihishe badashaka ko hagira ubimenya. Ati “Inama twabagira, mushake ubufasha, ibi bintu ntiwabivamo wenyine, ukeneye abantu babizobereye, babizi, bakwereka ko bishoboka”. Yabibukije ko akenshi inshuti zawe zishobora kukubwira ko kubivamo ari ibintu bidashoboka.

Yasabye abatarajya mu biyobyabwenge kwirinda kubijyamo kuko bifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’ubikoresha.

Ati “Ingaruka ya mbere ni ku muryango, abantu benshi barabinywa, umuryango wose ukarwara, ababyeyi abana, nta we useka, bahora bafite umutwaro, barahungabana. Abantu bose Haleluya ntibe Haleluya mu rugo, ukabona abantu bagenda mu kazi bakora ariko kuba bafite umwana ubifite bigira ingaruka ku bantu benshi”.

Teen Challenge iyoborwa na Pastor Willy Rumenera mu Rwanda, ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu ufasha urubyiruko kuva mu biyobyabwenge, ukaba ukorera mu bihugu birenga 130 ku Isi, ukagira ama sentere (Centers) arenga 1,400. Muri Afrika, ukorera mu bihugu 30 birimo n’u Rwanda.

Yashinzwe mu 1959 muri Leta ya New York, ishingwa n’umuvugabutumwa w’umunyamerika David Wilkerson witabye Imana kuwa 27 Mata 2011. Pastor Wilkerson yamenyekanye cyane ku gitabo yanditse cyitwa “The Cross and the Switchblade”, ni nawe washinze urusengero rwitwa Times Square Church ruherereye mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru avuga ko igitekerexo cyo gushinga Teen Challenge yakigize ubwo yasomaga ikinyamakuru abonamo inkuru y’abana bato bishe umuntu muri New York, yibaza impamvu biramuyobera.

Yakomeje gushakisha impamvu abo bana bakoze amahano, aza kujya mu rubanza rwabo, agezeyo avuga ko ashaka kubabwira ko Imana ibakunda. Icyo gihe ngo yanditsweho inkuru n’abanyamakuru banyuranye bamutangariye ndetse baramusetse cyane kuko yaje ‘kwivanga mu rubanza’.

Nyuma yaho yagiye kubonana n’abo bana muri gereza asanga bari kumwe n’abandi bafunzwe bazira gukoresha ibiyobyabywnege. Yababwirije ubutumwa bwiza, bamwe muri bo barakizwa, na n’uyu munsi ni abavugabutumwa harimo umuvugabutumwa mpuzamahanga Nicky Cruz wo muri Puerto Rico washinze umuryango w’ivugabutumwa witwa Nicky Cruz Outreach.

Teen Challenge imaze gukora ibikorwa bitandukanye

Tariki 18/08/2019, Teen Challenge yahuje imbaraga na Healing Worship Team bategura igikorwa gikomeye cyo kurwanya ibiyobyabwenge. Ni igikorwa bise ’Say No To Drugs’ cyabereye kuri Bethesda Holy Church ku Gisozi. Pastor Willy yavuze ko gukorana na Healing WT "ni uguhuza imbaraga kugira ngo dukore ubukangurambaga kuri iki kibazo gihangayikishije imiryango ku isi.”

Mu bitabiriye iki giterane harimo Rev. Dr Jacobus Nomdoe, Umuyobozi Mukuru wa Global Teen Challenge muri Afrika hose umaze kuzenguruka Isi yigisha abantu ububi n’ingaruka z’icuruzwa ry’abantu, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi bitandukanye byangiza urubyiruko, akaba n’umushumba mukuru w’itorero Enon Tabernacle Baptist church, riherereye mu Majyepfo ya Cape muri Afrika y’Epfo.

Umwaka ushize wa 2022 bakoze amahugurwa y’abayobozi ba Teen Challenge muri Afrika y’Iburasirazuba, akaba yaranitabiriwe n’abayobozi b’uyu muryango bo muri Amerika. Paradise.rw yamenye kandi ko banatanze ubwisungane mu kwivuza ku miryango itishoboye yo mu Mujyi wa Kigali. Uyu mwaka wa 2023 nabwo baratenga ibikorwa byinshi bigamije kurwanya ibiyobyabwenge.

Pastor Willy Rumenera arasaba Leta kubashyigikira "kuko natwe turi amaboko yayo, turifuza ko igihe Polisi yagiye kurwanya ibiyobyabwenge kuko tubibona ku mateleviziyo no ku maradiyo, nibareke tubahe abana bacu bakize [bavuye mu biyobyabwenge] bajye gutanga ubuhamya, nibaduhe uburyo dushobora natwe gushyigikira ziriya kampanye, cyangwa natwe nitujya gukora kampanye Polisi idushyigikire, habe ubufatanye”.

Pasor asobanura ko kugira Centre imwe gusa ndetse nayo akaba ari nto cyane ari yo mbogamizi ibazonga cyane. Avuga ko bifuza kujya bakira abantu bagera kuri 300, 400,…Yongeraho ko kubona uwo mubare atari ikibazo kuko ‘”akenshi badusaba kuza ariko ntidufite n’imyanya ihagije”.

“Ariko turabizi no mu mihanda barahari no mu mago barahari, abanywa ibiyibyabwenge barahari benshi, kwa Kabuga barahari, Iwawa hari ibihumbi birindwi. Urumva tubonye centre ishingiye muri ‘Methode’ yacu yo kubafasha twajya dusohora abantu magana ku mwaka, kandi byagaragaza itandukaniro”.

Ibi bikorwa avuga ko babikora nk’umuhamagaro atari akazi “kuko iyo uri umupasiteri uzi ko hari abantu barimo barimbuka, barimo bajya kwa satani, icyo uhamagariwe ni ugushaka intama zazimiye, kandi intama zazimiye ni izo – abanywa ibiyobyabwenge”. Yavuze ko ubushobozi bwa mbere babukura mu nkunga baterwa n’ababyeyi b’abo bana baba bagomba kumara umwaka mu ishuri. Indi nkunga ya kabiri “abantu baritanga bakaduha impano zidufasha gufasha abo bana”.

Bakorana gute na Iwawa n’ibindi bigo bisanzwe bigorora abakoresha ibiyobyabwenge?

Ati “Turashimira cyane Leta yacu kuba yarashinze ikigo cya Iwawa, ni ahantu henshi tujya muri Afurika n’ahandi, ni hacye mu bindi bihugu bakora ibikorwa Leta y’u Rwanda ikora. Yita cyane ku rubyiruko. Kuba yaragize iyo vision turayishimira”.

Nubwo bimeze gutyo ariko yavuze ko hakenewe ruhare rw’insengero ndetse n’urwa buri muturage wese mu kurwanya ibiyobyabwenge. Yashimiye n’ibindi bigo binyuranye bikomeje gutanga umusanzu mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Avuga ko hari umwana wakirira Iwawa, hakaba n’undi wakiririra muri Teen Challenge Rwanda. Yongeyeho ati “Abantu baba bakeneye ubufasha mu buryo butandukanye, hari abana baza bakeneye ubufasha bwacu, hari n’abo Leta yashobora cyane, biterwa n’uko umuntu ateye n’uko yakumva ubutumwa”.

Pastor Willy yasobanuye ko iyo amasomo arangiye, bafasha abayakurikiraga kwisanga mu buzima busanzwe, bamwe bakabaha amafaranga yo gucuruza, abandi babafasha kwiga gutwara imodoka kugeza babonye uruhushya rwo gutwara bikabafasha gushaka imibereho.

Ati “Ariko ubushobozi bwacu buracyari hasi, ariko uko iminsi izagenda iza ni ko tuzagenda twiyubaka, turashaka kubaka ikigo kizaba kigisha imyuga ihambaye ku buryo bazajya basohoka bafite impamyabushobozi y’imyuga, bafite ijambo ry’Imana, bafite guhinduka mu mitima bafite n’akazi bajya gukora. Mu myaka 2 ndumva tuzaba twabigezeho”.

Pastor Willy n’umugore we

Pastor Willy mu ivugabutumwa Iwawa

Pastor Willy umuyobozi wa Teen Challenge mu Rwanda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.