× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

United Pentecost Holy Spirit Church of Australia yatumiye Rev. Usabwimana Samuel mu materaniro ya Pentecote

Category: Pastors  »  3 weeks ago »  Our Reporter

United Pentecost Holy Spirit Church of Australia yatumiye Rev. Usabwimana Samuel mu materaniro ya Pentecote

Itorero rya United Pentecost Holy Spirit Church of Australia, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Pentecote, ryatumiye Rev. Pastor Usabwimana Samuel n’umuhanzi Hakizimana Evaliste mu materaniro azabera kw’ikoranabuhanga hifashishijwe uburyo bwa Zoom Meeting, akazayoborwa na Pastor Jeremiah, umushumba mukuru w’iri torero.

Iyo uvuze Pentecote uba ushatse kuvuga igihe Umwuka Wera yamanukiye intumwa ubwo bari bateraniye hamwe mu cyumba i Yerusaremu, bategereje isezerano ry’Umwami Yesu. Maze Umwuka Wera akabanukira, bagatangira kuvuga indimi nshya. Petero abwira abantu bose bari bateraniye aho ko Yesu bishe ari we wakoze ibyo, maze benshi bakira agakiza. Ibyo bihita biba umunsi mukuru w’itangizwa ry’Itorero rya Kirisitu ku mugaragaro.

Iri torero rya Pentecost Holy Spirit Church of Australia, rishingiye kuri aya mateka, ryateguye amateraniro ahurirana n’uyu munsi ngarukamwaka abakirisitu bibuka imanuka ry’Umwuka Wera, bayaha intego igira iti: “Pentecote: Isabukuru y’Itorero rya Kirisitu.”

Aya materaniro azaba ku wa 07 Kamena 2025, akazaba hafashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga kuri Zoom Meeting, ifite Meeting ID ya 3762795239 na Password ya UPHSC2023 nk’uko bikubiye mu nkuru ducyesha Iyobokamana.rw.

Azatangira kuva ku isaha ya saa tanu z’amanywa ku bari mu Rwanda, Malawi n’ahandi hatandukanye muri Afurika no ku mugabane w’u Burayi; mu gihe muri Amerika azaba ari ku isaha ya saa cyenda za mu gitondo, naho muri Australia akazaba ari ku isaha ya saa moya z’umugoroba.

Aya masaha agenda ahindagurika bitewe n’aho umuntu ari, kuko hari ibihugu cyangwa imijyi iba iri ku mugabane umwe ariko amasaha ntabe ahuye ijana ku ijana. Aha birumvikana ko umuntu wese, bitewe n’aho ari, amenya isaha azaba ariho agendeye ku isaha ya saa tanu z’amanywa mu Rwanda n’u Burayi.

Rev. Pastor Usabwimana Samuel, watumiwe kubwiriza muri aya materaniro, ni umwe mu bigisha b’Ijambo ry’Imana bakundwa n’abantu benshi kubera ubuhamya bwe n’amateka ye mu iyobokamana, no kurinda ubwere bw’Itorero rya Kirisitu muri rusange. Akaba azwiho kuba umunyakuri kandi akanga ikibi, bituma arigarurira imitima ya benshi. Byumvikanako abazakurikira aya materaniro bazahura n’ibihe byiza bya Pentecote 2025.

Iri torero rya Pentecost Holy Spirit Church of Australia rikunze cyane gukora ivugabutumwa rinyuze mu ikoranabuhanga, cyane cyane hifashishijwe uburyo bwa Zoom Meeting, kugira ngo bagere ku bantu benshi. Kuko abayobozi b’amatorero n’amadini benshi bamaze gusobanukirwa ko gukora ivugabutumwa hifashishijwe E-Church (Church Online) bishobora kugira umusaruro mwinshi mu kuba ubutumwa bwiza bugera ku bantu benshi.

Yesu Kirisitu, akiri mu isi, yasize atanze umurongo ngenderwaho nk’intego nkuru y’ivugabutumwa, aho yavuze ngo: “Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.” (Matayo 28:19-20).

Itorero rya United Pentecost Holy Spirit Church of Australia ryatumiye Rev. Pastor Usabwimana Samuel n’umuhanzi Hakizimana Evaliste mu materaniro ya Pentekote

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.