× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umwami mwiza: Goshen Choir igiye kumurika album nshya no kumurikira Kristo iminyago

Category: Choirs  »  10 hours ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umwami mwiza: Goshen Choir igiye kumurika album nshya no kumurikira Kristo iminyago

Goshen Choir ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR SGEEM igiye kumurika Album nshya mu gitaramo cyitezwemo kuzamurikira Kristo iminyago

Goshen Choir imwe mu makorali akunzwe mu itorero rya ADEPR ahanini biturutse ku butumwa bwururutsa imitima Kandi bushingiye ku ijambo ry’Imana. Iyi korali izwi mu ndirimbo nka nta kindi cyo kwirata,turi bande,tujye ku murimo,igishushanyo hari umunsi ndetse n’izindi.

Kuri ubu iyi korali igiye kongera kumurikira abakunzi bayo ibihumura neza mu gitaramo ikaba igiye no gusohora ndirimbo nshya bise "Isezerano".

Iyi ni imwe mu ndirimbo nziza zandikanywe ubuhanga. Ni indirimbo yakunzwe n’abatari bake by’umwihariko mu bitaramo iyi korali Yagiye iririmbamo ndetse benshi bakifuza ko yashyirwa ku mbuga nkoranyambaga. Kuri ubu rero abakunzi b’iyi korali bashyizwe igorora dore ko kuri ubu hasohotse integuza y’iyi ndirimbo( coming soon) ikazasohoka vuba

Goshen Choir Kandi igiye gutaramana n’abakunzi bayo mu gitaramo cyiswe" Umwami mwiza Album lunch izamurikiramo album nshya.

Insanganyamatsiko y’iyi album ikaba ikubuye mu ijambo ry’Imana Riboneka muri Zaburi 145:11-24.

Aganira na Paradise,Rwamuhinda Muhire Adolphe umuyobozi wa Goshen Choir yavuze ku busobanuro bwa Umwami mwiza album lunch igitaramo cyamateka kuri Goshen Choir. Ati"

Igisobanuro cy’iyi album ni ukongera guhumuriza abantu tubibutsa ko Yesu agira neza ari umwami w’amahoro uruhura ababaye, kandi ibyo umuntu yanyuramo byose buri gihe umugambi w’Imana uhora ari mwiza kuri twe

Muri Iki gitaramo Goshen Choir izataramana n’amakorali akomeye nka Impanda Choir,Berhfage Choir,Maendeleo Choir,Hermon Choir,Naioth Choir,Benaiah Worship Team zose zo ku mudugudu wa Sgeem ndetse na korali z’abashyitsi nka Rehoboth ADEPR Rehoboth,Nyota ya Afajiri ADEPR Gatenga ndetse na Bethel Choir ADEPR gikondo.

Si amakorali gusa dore ko hateganyijwe abagabura b’Ijambo ry’Imana bambaye ubwiza bw’Imana barimo Past Bwate David,Ev Jean Paul,Rev Denis Twagiramungu,Ev Isaac Iriho ndetse na Ev Boniface SINGIRANKABO.

Goshen Choir izifatanya n’amakorali afite amavuta ndetse n’abakozi b’Imana bambaye ubwiza bw’Imana n’ijambo ry’umusaraba

Kwifatanya na korali zavuzwe haruguru ndetse no kurarika bariya bakozi b’Imana bifite ubusobanuro bukomeye ku ivugabutumwa rya korali Goshen nk’uko Bwana Adolphe yabitangaje.Ati"

Igisobanuro ni ubumwe bururanga twebwe abari muri Kristo, nkabakorera Umwami umwe. Tugakora twuzuzanya dufashanya muri byose kuko twese intego ni imwe ni ukuzana abantu kuri Kristo*

Yavuze ku bikorwa biteganyijwe mu minsi y’iki giterane.Ati"Muri iki giterane kizatangira kuri uyu wa gatatu ni ivugabutumwa, ku cyumweru ku munsi nyirizina tukamurikira abantu indirimbo ziri kuri Album bakaba bitese ko Iki gitaramo kizatuma bamurokira Kristo iminyago myinshi.

Kubura muri iki gitaramo ni igihombo mu bindi.

Yavuze ko nyuma y’iki gitaramo iyi korali iteganya gukomeza no kwagura ivugabutumwa no gukomeza gukora indirimbo nyinshi zubaka imitima y’abantu

Goshen choir yateguye igitaramo kigamije kumurika Album no kumurikira Kristo iminyago.

Goshen Choir yavutse mu mwaka wa muri 1998 Itangirana abaririmbyi bacye bari biganjemo abanyeshuri barangwaga no gukunda gusenga no kuririmba.

Baturaga I gosheni kuko ariho heza kurusha ahandi.

Mu gihe cy’ububyutse bari barimo haje kuvukamo ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana havukamo umutwe w’abaririmbyi. Baje gufata umwanya barasenga mu byo basengeraga harimo no kuba babona izina ryiyo chorale yari igiye kuvuka.

Abana b’Imana ni beza bambaye ubwiza bw’Imana.

Muri ayo masengesho niho Imana yabahaye izina rya Goshen . Nyuma baje gutegura igiterane gishyira ku mugaragaro iyo chorale. Pasteur Ruyenzi Ernest wari regional icyo gihe, wari n’umwigisha muri icyo giterane yigisha amagambo aboneka mu Intangiriro 47.*

*Aho havugwa i Goshen aho abisiraheli batujwe bibiliya ikavuga ko hari heza kurusha ahandi. Icyo cyahise kiba igihamya ko rwose izina rya Chorale ari GOSHEN.*

Mu ntangiriro ,Goshen Choir Yatangiranye abaririmbyi15 gusa. Kuri ubu Imana yaje kubagura dore ko magingo aya Goshen Choir ari umuryango mugari ugizwe n’abaririmbyi bagera ku 170
Reba indirimbo’’Hari Umusozi’’Ya Goshen Choir

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.