Maranatha Family Choir ikorera i Kigali, kuri uyu wa 1 Gicurasi 2025 yashyize hanze indirimbo yise “Irasubiza.”
Maranatha Family Choir yongeye kwigaragaza mu ndirimbo nshya y’amajwi n’amashusho yise “Irasubiza”, ifite intego yo gushimangira ukwizera Imana isubiza amasengesho, no guhumuriza imitima iri mu bihe bikomeye.
Ubutumwa bwatangiye nk’ijambo, buhinduka indirimbo
Uburyo iyi ndirimbo yavutse burihariye. Aimable Byiringiro, umwe mu bagize iri tsinda, ni we wahawe iri jambo. Yagize igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo nyuma yo kumva asa nk’ufite umutwaro wo kugeza ku bantu ubutumwa bw’uko Imana isubiza.
Ayigejeje kuri bagenzi be, bose batunguwe n’uburyo ubutumwa bwayo bufite imbaraga n’uburemere byihariye. Ntibyari indirimbo isanzwe, ahubwo byari Ijambo ry’Imana rigenewe benshi muri iki gihe.
Maranatha Family Choir, itsinda ryahisemo kunoza umurimo
Nubwo iri tsinda rimaze igihe mu murimo w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza, mu myaka ine ishize ryahisemo gutangira inzira nshya: kunoza ireme ry’indirimbo, kunonosora uburyo bwo gufata amajwi n’amashusho, imigendekere y’ibitaramo n’imiyoborere muri rusange. Bivuze ko bahisemo gukorera Imana umurimo urimo ubunyamwuga, binyuze mu bushobozi bafite n’ubufasha bw’Imana.
Ejo hazaza h’ibikorwa byinshi
Mu rwego rwo gukomeza gufasha abantu kurushaho kwegera Imana, Maranatha Family Choir ifite intego yo gushyira hanze alubumu nshya, ndetse hategurwa igitaramo kinini kizaba mu mwaka wa 2026. Iri tsinda rinateganya gukomeza gusohora indirimbo imwe imwe mbere y’uko alubumu yuzura, ndetse bagakorana n’abandi baramyi bafite umutima nk’uwabo.
“Irasubiza”: Indirimbo y’icyizere mu gihe cy’ibigeragezo
Yanditswe na Aimable Byiringiro, amajwi yakozwe na Marc Kibamba na ho amashusho ayoborwa na Gad. Irasubiza ni indirimbo ifite ubutumwa butomoye: Imana yumva amasengesho kandi igira igihe cyayo cyo gusubiza. Ni indirimbo ifasha abantu kwihangana, kwizera no kwiringira ko Imana itajya itererana abayiyambaje.
Nubwo gutunganya iyi ndirimbo byasabye igihe n’imbaraga, ibyavuyemo byerekana agaciro kayo – si indirimbo y’amajwi gusa, ni ijwi ryihariye rihamagarira abantu gukomeza kwizera no gukura ihumure mu Mana.
REBA INDIRIMBO “IRASUBIZA” KURI YOUTUBE, IKONGERERE UKWIZERA:
Aba ni abaririmbyi ba Maranatha Family Choir, biyemeje kugera ku mpera z’isi bavuga Ubutumwa Bwiza, binyuze mu ndirimbo zabo zitanga icyizere n’ihumure