× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Shalom choir yikije ku kubaka igicaniro no kwibera ku gikumba cy’amasengesho mu ndirimbo "Uri Imana yumva"

Category: Choirs  »  2 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Shalom choir yikije ku kubaka igicaniro no kwibera ku gikumba cy'amasengesho mu ndirimbo "Uri Imana yumva"

"Uri Imana yumva amasengesho ibyifuzo byacu uko bingana (*3). Yesu ntujya wirengagiza abagutakira ku mwanywa na nijoro. Urya munsi udusubiza byaturemyemo imbaraga, urya munsi mwami wumvise gusenga mwacu byaturemyemo imbaraga".

Ubu ni bumwe mu butumwa bukubiye mu ndirimbo "Uri Imana yumva". Ni indirimbo kuri ubu ikomeje guhesha icyubahiro izina ry’Uwiteka.

Aganira n’itangazamakuru, Bwana Jean Luc Rukundo ushumbye Shalom Choir yavuze imvo n’imvano y’ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo. Mu ijwi rirangurura nk’irya Yohana Umubatiza mu Butayu, yagize ati: "Message twifuje guha abantu muri rusange ni iyi:

"Ni ukubabwira ngo nibashyire imbaraga mu gusenga cyane kuko Uwiteka ugutwi kwe gutyariye kumva ijwi ryawe wowe usenga".

Mu gushimangira umumaro wo kwibera ku karago, yagize ati: "Uwiteka yita ku masengesho y’abasenga". Ku bantu bakeneye Imana mu bihe bigoye, yabahaye impanuro za Gishumba, ati: "Taka, vuga, senga, Uwiteka arakumva".

Ku bantu bahindutse ba mukanyandwi (Ndavuga ba bandi basenga rimwe mu cyumweru) na ba bandi bitwa ba "Uwamwezi" basenga rimwe gusa mu kwezi), mu ifuhe nk’irya Finehasi, bwana Jean Luc Rukundo yabagabyeho igitero gitagatifu kibibutsa kuva mu ntege nke. Yagize ati: "Twongere ibihe byo gusenga".

Ku bantu bafite imvugo nshidikanyamana ipfobya amasengesho, yabibukije umumaro wo gusenga. Ati: "Iyo usenga nta kintu kigutera ubwoba n’ubwo iyi si iturushya ariko abasenga nta bwoba".

Shalom Choir ni korali ikomeje guhesha icyubahiro ibendera rya Yesu Kristo dore ko kuri ubu uwavuga ko ari korali ihagaze mu muhamagaro neza yaba ari umunyamakuri.

Kuva mu mwaka wa 2023 ni imwe mu makorali yatanze icyashara cyo hejuru ku bacuruza essence dore ko yakoze ingendo nyinshi z’ivugabutumwa mu bice bitandukanye by’igihugu, aho kuri ubu irimo kwitegura kwerekeza mu karere ka Musanze mu gitaramo yatumiwemo na Gosheni choir ADEPR Muhoza.

Ikindi iyo haza kuba hari igihembo gihabwa korali yazanye abantu benshi kuri Kristo, iyi korali yaza mu rutonde rugihatanira (uretse ko bo badaharanira ingororano zo mu isi dore ko bamenye ko kugendana na Yesu ari ibanga rihambaye), kuko ubutumwa bwiza bukubiye mu ndirimbo zabo bukomeje guhindura benshi.

Nko mu gitaramo cyiswe "Shalom Choir Gospel Festival" cyabereye muri BK Arena mu 2023, habonetse abantu bagera ku 100 bari babohewe mu maboko y’umugome satani bamwigobotoye, bisanga mu Ngoma y’amahoro ariyo ya Kristo".

Ni korali ifitiye umumaro igihugu, itorero rya Kristo ndetse na ADEPR. Urugero, ubwo biteguraga gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cy’amateka cyo kuwa 17 Nzeli 2023 muri BK Arena, Shalom Choir yaremeye abakobwa batewe inda zitateguwe, ibaha imashini zidoda 47.

Ku bufatanye bwa Shalom Choir na ADEPR Ururembo rwa Kigali, kuwa Gatatu tariki 13 Nzeri 2023 bahurije hamwe kuri Dove Hotel ku Gisozi, urubyiruko rwiganjemo abasore n’inkumi 362 baturutse muri Paruwasi 161 zo mu Mujyi wa Kigali.

Muri iki gikorwa, insanganyamatsiko yaragiraga iti: ‘Urubyiruko ADEPR yifuza’. Ni kimwe mu bikorwa bitatu by’iyi korali byasojwe n’igitaramo cyiswe ‘Shalom Gospel Festival’, cyabereye muri BK Arena aho iyi korali yifatanyine na Israel Mbonyi.

Urubyiruko rwitabiriye kiriya kiganiro rwibukijwe ko amwe mu mateka mabi yabaye mu itorero adakwiye kugenderwaho n’urubyiruko rw’ubu, anashishikariza urubyiruko kubaka amateka mashya mu itorero.

Uzasanga Korali nyinshi nyuma y’ibitaramo biremereye zisanga mu murunga w’ubukene, bigatuma zitabasha gukomeza ibikorwa by’ivugabutumwa no gukora indirimbo nshya bitewe n’imbaraga z’umurengera baba bakoresheje. Kuri Shalom Choir si ko biri dore ko uko bwije n’uko bukeye, Kristo akomeza kubongerera imbaraga bagakomeza gutanga impemburabugingo.

Nk’ubu nyuma yo gukora igikorwa kizabahesha kwaka nk’inyenyeri ku munsi w’amateka (ndavuga nyuma y’igitaramo cyo muri BK Arena), iyi korali yasohoye indirimbo nziza cyane nka "Rirarema", "Umwuka wera", "Yesu wa Uzima", "Mana yo mw’ijuru", "Iwacu ni mu ijuru", "Imbere ni heza", ndetse n’iyi nshya "Uri Imana yumva".

Paradise izakomeza kubagezaho amakuru mpamo y’iyi korali imaze kuba ubukombe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.