× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Christus Regnat Choir yaharuriye inzira igororotse abashaka kwerekeza "I Bweranganzo"

Category: Choirs  »  November 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Christus Regnat Choir yaharuriye inzira igororotse abashaka kwerekeza "I Bweranganzo"

Harabura iminsi mbarwa abakunzi ba Christus Regnat n’abakunzi b’uruhererekane rw’indirimbo zuje ubuhanga bagataramana nayo. Ni mu gitaramo ngarukamwaka cyiswe "I Bweranganzo".

Ni igitaramo cy’indirimbo zisingiza Imana, zirata umuco n’amahoro bya muntu. Iki gitaramo cyiswe “I Bweranganzo”, kigiye kuba ku nshuro ya kabiri. Kuri ubu Lemigo Hotel niyo igiye kwakira ibi birori nyabirori ngarukamwaka.

Iki gitaramo cy’abanyenganzo giteganyijwe tariki ya 3 Ugushyingo 2024 guhera saa Kumi n’Ebyiri (18H00) z’umugoroba. Kwinjira mu gitararamo ntibisaba ibya mirenge wo ku ntenyo dore ko ari amafaranga ibihumbi icumi ndetse n’ibihumbo makumyabiri.

Mu kiganiro na Paradise, Iyi korali yadutangarije ko imaze amezi asaga 6 itegura iki igitaramo, icy’uyu mwaka kizaba kirimo indirimbo zinyuranye zikubiye mu ndimi zitandukanye zituma abazacyitabira batazicwa n’irungu kuva mu ntangiriro kugera ku musozo.

Umuyobozi Wungirije Ushinzwe ibya tekinike n’imyitwarire muri Christus Regnat, Bwana Bizimana Jeremie yabwiye Paradise ati: "Muri izo ndimi aha twavuga ururimi rwacu kavukire rw’Ikinyarwanda kuko benshi mu bakunzi bacu ari abanyarwanda ariko ntitwibagirwa ko n’abatumva Ikinyarwanda nabo badukunda, bityo rero nabo tukaba twarabashyize igorora kuko mu ndirimbo zizaririmbwa harimo n’izikubiye mu ndimi z’amahanga nka (Icyongereza, Igifaransa, Ikiratini n’izindi….)".

Christus Regnat yateguye igitaramo gikomeye yiswe "I Bweranganzo".

Uwavuga ko amateka agiye kwisubiraho yaba afite ubuhamya ndetse n’ibihamya dore ko benshi bakomeje kwibuka ijoro ry’amateka ryo kuwa 19 Ugushyingo 2023 aho iyi korali yuje inganzo yahaye ubuvanganzo abitabiriye iki gitaramo.

Ni igitaramo kitabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu barimo uwari Minisitiri w’Uburezi, Dr Gaspard Twagirayezu; Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Amb.Robert Masozera; Bernard Makuza wabaye Minisitiri w’Intebe na Perezida wa Sena;

Dr Augustin Iyamuremye wabaye Perezida wa Sena; Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, Intore Massamba, Jules Sentore, Mukanyiligira Dimitri Sissi wanditse igitabo ‘Do Not Accept to Die’ n’abandi.

Iki gitaramo cyabanje kikaba cyarasize Christus Regnat choir imuritse ibikorwa by’indashyikirwa birimo indirimbo nziza zashyizwe hanze. Uwakwita indemyabigwi uyu mutwe w’abaririmbyi yaba afite iyerekwa dore ko imaze kwesa imihigo mu miririmbire n’ibikorwa bitandukanye.

Umwaka wa 2023 waranzwe no gutangiza urugendo rwo kumurika indirimbo eshanu z’amajwi n’izindi zisaga 20 z’amashusho zakozwe mu minsi yo kumurika iki gitaramo. Hari kandi umushinga w"indirimbo zisaga 100 zakorewe mu bitaramo bitandukanye.”

Iyi korali yamamaye mu ndirimbo zirimo "Mama Shenge", "Igipimo cy’urukundo", "Kuzwa iteka" n’izindi. Yasubiyemo indirimbo ziganjemo iza Rugamba Sipiriyani zirimo "Igipimo cy’urukundo", "Abatoya ntibagapfe", "Urumenesha" n’izindi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.