× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abenshi bari gushukwa n’amafaranga atagira ingano bakaba abatinganyi! Ubuhamya bwa Papa Cyangwe

Category: Testimonies  »  2 weeks ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Abenshi bari gushukwa n'amafaranga atagira ingano bakaba abatinganyi! Ubuhamya bwa Papa Cyangwe

Abasore n’inkumi benshi bakiri urubyiruko, bari kugwa mu bishuko byo kujyanwa mu butinganyi kubera amafaranga y’umurengera ababugiyemo cyangwa bakabushyigikira mu buryo bwuzuye bahabwa, bakemera gukora ibyangwa n’Uwiteka.

Mbere yo gutangira kuvuga ku mafaranga ahabwa abantu biyemeje kwinjira mu bikorwa by’ubutinganyi cyangwa kubushyigikira, hari ibintu bibiri ugomba kwibuka. Mbere ya byose, ubusambanyi ni icyaha, kandi bukubiyemo ibikorwa byo kuryamana n’uwo mutashyingiranywe mu mategeko, kwendana mu kanwa, mu kibuno n’ahandi.

Nubwo tudashyigikiye ko abasezerana ari abatinganyi ibyo bakora biba byemewe, ariko mbere ya byose baba basambanye. Icya kabiri ni ugukora ibyo imibiri yabo itagenewe. Imana yarimbuye Sodomu kubera ko abahatuye barangwaga n’ibikorwa by’ubusambanyi ndetse n’ubutinganyi, aho abagabo baryamana hagati yabo, n’abagore bakaryamana hagati yabo, kandi icyo gikorwa cyaragenewe umugabo n’umugore bashakanye byemewe n’amategeko gusa.

Icyakora nubwo abakiri bato ndetse n’abakuze babizi, Satani yazanye igitekerezo kibarusha imbaraga (bemeye ko kibarusha imbaraga), abumvisha ko kumva waba umutinganyi nta cyaha kirimo, kuko ngo ari amarangamutima nk’ayandi.

Mu gihe bamwe bari bagikomeje kubyihunza bumva ko ari ibizira, Satani yabategeye ku byo bakunda, aminjagira amafaranga menshi y’umusago ku bemeye iyo nzira. Kuri ubu, abagize umuryango wa LGBTQ+ uhuriwemo n’abagabo baryamana hagati yabo, abagore baryamana hagati yabo, abihinduza ibitsina (umugabo agahinduka umugore, umugore agahinduka umugabo) abaryamana na bose badatoranya ndetse n’abatazi icyo bari cyo (Q=Queer) muri ibyo, bahabwa amafaranga atagira ingano.

Iyi nkuru ntiyanditswe ku bwo kugira uwo ikomeretsa, gusa yanditswe ku bwo gusobanurira abakunda amategeko y’Imana uko bigenda kugira ngo bamwe bisange bayishe, ari abatinganyi cyangwa bashyigikira ubutinganyi, kandi ibibutse ko bakwiriye kuzibukira icyo Imana yanga bakizirika ku cyo ikunda.

Ubu ni ubutumwa bwoherejwe umwe mu bayobotse iyi nzira, aho yemerewe umushahara ugera hafi muri miriyoni buri kwezi:

“Nshuti (izina), Twizere ko ubu butumwa bugusanze amahoro. Ngushimiye mbikuye ku mutima kandi ngutera akanyabugabo ku bwo kuba warakoresheje imbaraga ntangarugero washyize mu gukwirakwiza umuryango wa LGBTQ+ mu Rwanda binyuze ku miyoboro y’imbuga nkoranyambaga zawe.

Ubwitange n’umuhati ku ndangagaciro dusangiye wahawe agaciro, kandi mu rwego rwo kuzirikana no kukwereka agaciro k’umusanzu wawe, wagenewe Amadorali 200 (ashobora kurenga ibihumbi 200 mu Manyarwanda).

Nyuma y’ibyo, nk’umwe mu banyamuryango b’agaciro muri Love Club Rwanda (ni ko biyise), nishimiye kukwibutsa ko wajya uhora ureba kuri konte yawe, ukareba ko Amadorali 730 (hafi miriyoni y’Amanyarwanda) ya buri kwezi yagezeho.

Ibi byose tugukoreye ni ikimenyetso cyo kugushimira ku bwo kwitangira no kwifatanya mu bikorwa by’umuryango wacu mu Rwanda ubikuye ku mutima.

Komeza inzira watangiye ushize amanga, uyishimire, ube umwe mu bagabo baryamana bahuje ibitsina, kandi wibuke ko uburenganzira bw’abatinganyi ari uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Wirirwe neza!”
Uyu ni umwe mu binjiye muri uyu muryango. Mu migi ni ho bikunda kuba, ugasanga bamwe mu basore cyangwa abakobwa bashukisha bagenzi babo amafaranga, bakabemerera Amadorali ijana kugira ngo nibura basomane, baryamane, kadni bakabasezeranya ubuvuzi.

Birashoboka ko wumvise inkuru ya Papa Cyangwe yanyuze ku mbuga nkoranyambaga, asobanura uko ubugira kabiri yahunze igishuko cy’ubutinganyi. Uwamusabaga ko bakorana ubutinganyi kadni akamwinjiza muri uwo muryango, yaramubwiye ati: “Ndaguha Amadorali ijana, kandi ikibazo wagira cyose tuzakuvuza. Dufite abaganga b’inzobere, bazakuvura nta kibazo uzagira.”

Si icyo gihe gusa, kuko ikindi gihe Papa cyagwe avuga ko yahuye n’undi wamuhisemo, akamusezeranya amafaranga menshi niyemera ko nibura basomana, ariko akaba intwari agahunga. Yakomeje avuga ko abo bagabo baba barihaye, bafite imodoka, nta cyo babuze.
Birakwiriye ko uwo ari we wese aharanira gushimisha Imana, akirinda gushukishwa amafaranga menshi kugira ngo akore ibyo yanga.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.