Mu Mujyi wa Naga City muri Philippines, abantu ibihumbi baguwe gitumo n’ibyo babonye bitari bisanzwe, babonekerwa na Yesu.
Ibi byabereye hafi y’ahari Basilica Minore of Our Lady of Peñafrancia, ahantu hasanzwe hazwi nk’icyicaro cy’ingenzi cy’ubutumwa butagatifu, hakunze kuba urujya n’uruza rw’abahagana.
Nk’uko konti ya crossculture.official yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga, ubwo indirimbo zo kuramya zatumbagiraga mu kirere, amaso ya benshi yarebye hejuru babona ishusho isa n’iya Yesu Kristo igaragara mu bicu. Ntibyateguwe, ntibyari umwimerere w’ubugeni cyangwa ikinamico—abari aho babifashe nk’ukuntu “ijuru ryakingukira ku isi.”
Hari ababonye icyo gishushanyo nk’ikimenyetso cy’Imana, abandi nk’urwibutso rw’uko Imana ikomeza kwiyereka abantu. Abandi bemeje ko ari kimwe mu bimenyetso n’ibitangaza bivugwa muri Bibiliya.
Umwe mu bakoresha Instagram (Inspirations by Mocha) yagize ati:“N’iyo ataba Kristo, ashobora kuba ari Malayika cyangwa ikindi kimenyetso cy’Imana. Ariko tugomba kuba maso kuko mu bihe by’imperuka Satani ashobora kwiyoberanya. Tugomba gusenga no gusoma Bibiliya igihe cyose.”
Undi witwa Meezy yanditse mu buryo bwo kugaragaza uko byamukoze ku mutima ati: “Umwuka wanjye uba waransohotsemo muri ako kanya ngahita mfa,” ashaka kuvuga ko nubwo yakwipfira.
Hari n’abakoresheje ayo mahirwe yo kubwira abandi ubutumwa bwiza, nk’uwitwa Adithya Abish wavuze ati: “Mwihane ibyaha byanyu, mwakire Yesu nk’Umukiza wanyu.”
Nubwo hari abashobora gufata ibyabaye nk’ibyahuriranye, abandi babibonye nk’igitangaza gikomeye kandi ni bo benshi. Icyumvikanye kuri bose ni uko icyo gishushanyo cyabonetse, ikitemeranyijweho ni uko yaba ari Yesu nyiri izina. Cyabaye ikimenyetso cyibutsa ko Imana ikiriho, kandi ko kwizera atari umuco gusa, ahubwo ko ari uguhura na yo ubwayo.
Ikibazo cyibazwaga n’abari aho ni kimwe: “Ese nawe uri kumubona?”
Ikibazo cyibazwaga n’abari aho ni kimwe: “Ese nawe uri kumubona?”