× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuziki ni ubugeni bwogeye buryohera amatwi bugatinda mu bwenge - Zaburi

Category: Entertainment  »  January 2023 »  Nelson Mucyo

Umuziki ni ubugeni bwogeye buryohera amatwi bugatinda mu bwenge - Zaburi

Amagambo abimburira za Zaburi agaragaza ukuntu ibikoresho by’umuzika byakoreshwaga mu rugero rwagutse.

Umuzika ushimisha Imana

Umuzika wavuzweho kuba ari “cyo kintu cy’ubugeni cya kera cyane kandi kiri muri kamere cyane kurusha ibindi byose.” Kimwe n’uko bimeze ku rurimi, umuzika ni impano itangaje ituma abantu batandukana n’inyamaswa. Umuzika ukangura ibyiyumvo. Ushobora kuryohera amatwi, ugatinda kuva mu bwenge. Ikirenze byose, umuzika ushobora gushimisha Imana.

Nk’uko Bibiliya ibigaragaza, Abisirayeli bari abantu bashishikazwa cyane n’umuzika. Igitabo cyitwa Unger’s Bible Dictionary kivuga ko umuzika wari “ubugeni bwogeye cyane mu bihe bya Bibiliya bya kera.” Kubera ko umuzika waririmbwaga n’uwacurangwaga yari kimwe mu bigize imibereho ya buri munsi, yagaragaraga mu gusenga kwabo. Ariko kandi, ijwi ry’umuntu ni ryo ryakoreshwaga cyane.

Umwami Dawidi yashyizeho abari bahagarariye abandi mu kuririmba abatoranyije mu Balewi, maze ‘abashyira ku murimo wo kuririmba’ mu ihema ry’ibonaniro mbere yo gutaha urusengero rwubatswe na Salomo, umuhungu we. (1 Ngoma 6:16, 17, umurongo wa 31 n’uwa 32 muri Bibilia Yera.)

Mu gihe isanduku y’isezerano, yashushanyaga ukuhaba kw’Imana, yageraga i Yerusalemu, Dawidi yashyizeho bamwe mu Balewi ngo ‘bajye bibutsa bashima Uwiteka bamusingiza.’ Indirimbo zabo zo gusingiza baririmbaga zaherekezwaga na ‘nebelu n’inanga n’ibyuma birenga bivuga cyane n’amakondera.’ Abo bagabo ‘baratoranijwe bavugwa mu mazina yabo, kugira ngo bahimbaze Uwiteka, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.’—1 Ngoma 16:4-6, 41; 25:1.

Inyikirizo irimo amagambo agira ati ‘imbabazi z’[Uwiteka] zihoraho iteka ryose’ iboneka incuro nyinshi muri Zaburi, igitabo cya Bibiliya gikunze kuvugwamo umuzika kurusha ibindi. Urugero, iyo nyikirizo ni yo igize agace ka kabiri ka buri murongo wose mu mirongo 26 igize Zaburi ya 136. Intiti imwe mu bya Bibiliya igira iti “kuba ari ngufi bituma iba inyikirizo iberanye n’iminwa y’abantu. Buri wese wayumvise yashoboraga kuyibuka.”

Amagambo abimburira za Zaburi agaragaza ukuntu ibikoresho by’umuzika byakoreshwaga mu rugero rwagutse. Uretse nebelu, Zaburi ya 150 inavuga impanda, inanga, ishako, imyironge n’ibyuma. Ariko kandi, ikintu cy’ibanze gishishikaje ni ijwi ry’umuntu. Umurongo wa 6 utanga inama igira iti “ibihumeka byose bishime Uwiteka. Haleluya.”

Kubera ko umuzika ugaragaza ibyiyumvo byacu, mu bihe bya Bibiliya, ibitekerezo bigaragaza agahinda byatumaga bahimba indirimbo z’akababaro cyangwa indirimbo z’icyunamo. Icyakora, ubwo buryo bwo kuririmba bwabonekaga gusa mu ndirimbo zaririmbwaga n’Abisirayeli.

Igitabo gitanga ibisobanuro kuri Bibiliya cyitwa Étude perspicace des Écritures * kigira kiti “mu gihe cyo kuririmba indirimbo z’akababaro cyangwa z’amaganya ni bwo bahitagamo gukoresha indirimbo z’icyunamo bakazirutisha injyana y’umuzika cyangwa uburyo bwo guhinduranya ijwi no kuvuga amagambo aboneye uyatsindagiriza.”

Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, we n’intumwa ze zizerwa baririmbiye Imana indirimbo zo kumusingiza, nta gushidikanya bakaba bararirimbye amagambo yo muri Zaburi zo gusingiza Imana zitwa Hallel (Zaburi ya 113 kugeza ku ya 118).

Mbega ukuntu ibyo bigomba kuba byarakomeje abigishwa ba Yesu kugira ngo bashobore guhangana n’agahinda bari guterwa no gutakaza Shebuja! Ibirenze ibyo kandi, icyemezo bari barafashe cyo kuzakomeza kuba abagaragu bizerwa b’Umutegetsi akaba n’Umwami w’ikirenga w’ijuru n’isi, ari we Imana, kigomba kuba cyararushijeho gukomera, mu gihe baririmbaga incuro eshanu zose ya nyikirizo igira iti “imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”—Zaburi 118:1-4, 29.

Abakristo ba mbere bo muri Efeso n’i Kolosayi baririmbaga “zaburi n’indirimbo” (bifashwe uko byakabaye, bisobanurwa ngo “indirimbo zo gusingiza Imana”). Kuri izo ndirimbo bongeragaho “ibihimbano by’umwuka” baririmbiraga mu mitima yabo (Abefeso 5:19; Abakolosayi 3:16).

Binyuriye mu ndirimbo no mu magambo yabo, bakoreshaga iminwa yabo mu buryo bukwiriye mu gusingiza [Imana]. None se, Yesu yavuze ko “ibyuzuye umutima [ari] byo akanwa kavuga”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.