Umuhanzikazi mu muziki wamamaza Ubutumwa Bwiza, Aline Uwera, aherutse gusohora amashusho y’indirimbo “Muhumure” igamije guhumuriza abantu bari mu mibabaro. Muri iyi nkuru ndagaruka ku byo nakunze cyane muri iyi ndirimbo.
Aline Uwera batazira akazina ka Zahabu y’Uwiteka, avuga ko iyi ndirimbo yashyizwe hanze mu rwego rwo guhumuriza abantu, kubereka ko Imana ari soko y’ihumure no kubakomeza mu mibereho yabo ya buri munsi.
Yagize ati: "‘Muhumure’ ni ubutumwa buhumuriza imitima yabuze amahoro, bugafasha kugabanya agahinda n’ibibazo abantu bahura na byo."
Mu ndirimbo ye harimo amagambo ahumuriza agira ati: "Muhumure, dufite Imana, ni Data wacu, Umuremyi w’Isi n’Ijuru. Ni Uwiteka, ategeka Izuba n’Ukwezi, inyamaswa n’abakomeye bose baramwumvira. Ahimbazwe iteka ryose, ni we Rutare rwacu rukomeye."
Uyu muramyi ubarizwa i Nyamata mu Karere ka Bugesera, akaba akorera umurimo we mu Itorero ADEPR Nyamata, yatangaje ko izindi ndirimbo na zo ziteguye, ko igihe gikwiriye ari cyo kibura gusa ngo na zo zijye hanze mu majwi no mu mashusho meza.
Uyu muramyi wahoze abarizwa muri korali yitwa Faradja Choir ya ADEPR Kimihurura, ni umwe mu baramyi bashya bafite intego yo kugeza ubutumwa bwiza kure no guhumuriza benshi binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bukomeye bujyanye n’ubuhanga mu muziki.
Ubusesenguzi bw’umunyamakuru wa Paradise:
Nkimara kumva indirimbo "Muhumure", naryohewe cyane, narushijeho gukunda ibihangano bya Zahabu y’Uwiteka. Koko ni Zahabu y’Uwiteka, kuko afite ubutunzi bwinshi mu nganzo ye. Ijwi rye ribyibushye, ryakwirukana batayo zitabarika z’abadayimoni. Indirimbo ze zicuranzwe neza, mu muziki uryohera ingoma y’amatwi.
Amashusho y’iyi ndirimbo nayo ni meza cyane, kandi biranumvikana kuko yakozwe na kizigenza Musinga. Nakunze kandi amagambo akomeye uyu muramyi aririmba aho avuga gukomera kw’Imana yacu, ibintu byasubiza intege mu bugingo bw’umuntu wese wari wihebye.
Uburyo avuga Imana, bituma uruhuka umutima, ugategereza gutabarwa n’Uwiteka. Avugamo ko inyamaswa zubaha Imana yacu, kandi n’abakomeye ku Isi yose bakayubaha. Yongeraho ko Uwiteka ari we utegeka izuba n’ukwezi,...Amen. Nafashijwe cyane.
Aterura agira ati: "Muhumure dufite Imana. Ni yo Data wa twese. Ni Umuremyi w’isi n’ijuru ni Uwiteka. Ni we utegeka izuba n’ukwezi, inyamaswa zose ziramwumvika, n’abakomeye baramwumvira ni Uwiteka.
[...] Arera, ahimbazwe ibihe byose, arakomeye ni we rutare ruzima twe twubatseho. Ahindura ibihe, ahindura imisozi, itigeze no kubimenya, aruhura abarushye, yomora imvune zo mu mitima, ni Uwiteka."
Reba indirimbo nshya “Muhumure” ya Aline Uwera kuri YouTube: