× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umutesi Neema agarukanye umurava mu muziki wa Gospel binyuze mu ndirimbo ye nshya “Sinzahava”

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Umutesi Neema agarukanye umurava mu muziki wa Gospel binyuze mu ndirimbo ye nshya “Sinzahava”

Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana, Umutesi Neema, yongeye kugaragaza umurava n’ishyaka mu murimo w’Imana, ashyira ahagaragara indirimbo ye nshya yise “Sinzahava”.

Sinzahava ni indirimbo irimo ubutumwa bukomeye bugamije gukomeza Abakristo no kubibutsa ko ari ku birenge bya Yesu aho bagomba gushakira ubuzima, amahoro n’insinzi.

Mu magambo agize indirimbo yuzuyemo kumenya ubwiza bw’Imana, Umutesi Neema agaragaza ubuhamya bwe bw’uko yabonye agakiza ari ku birenge bya Yesu.

Yagize ati: “Nari mu isayo y’ibyaha, ariko uwo Mwami aramfata aransayura. Nari mu mwijima, ntazi iyo mva n’iyo ngana, ariko kuko ari umubyeyi, aranyiyegereza. Ku birenge byawe Yesu, nge Sinzahava.”

Urugendo rwe mu muziki wa Gospel

Umutesi Neema asengera mu Itorero Graceroom, akaba ashimangira ko umuziki ari umurimo w’Imana kurusha uko wabonwa nk’impano gusa. Intego ye nyamukuru ni uguhamagarira abantu kuza kuri Yesu, kuko ari we soko y’ubuzima.

Yagize ati: “Mu by’ukuri, nta bwo biba byoroshye, ariko ndashima Imana kuko yampaye imbaraga n’ubushobozi bwo gukomeza umuziki.”

Uyu muhanzikazi yemeza ko yagiye anyura mu bihe bitari byoroshye, ariko yatsinze byose abikesha Imana, ari na yo ntandaro yo kudacogora mu bikorwa by’ubuhanzi bye.

Imishinga n’ibyerekezo afite muri uyu mwaka

Mu kiganiro kigufi yagiranye na Paradise, Umutesi Neema yavuze ko uyu mwaka wose yawuhariye gukora cyane, agashyira hanze ibihangano byinshi bigamije kubaka no gukomeza Abakristo.

Yavuze ko afite imishinga myinshi irimo amajwi n’amashusho y’indirimbo, ndetse n’ibindi bikorwa bifasha abakunzi b’umuziki wa Gospel gukomeza kwegerana n’Imana.

Yongeyeho ati: “Ndashaka ko indirimbo zanjye zigera kuri benshi, zigafasha imitima kwegera Imana. N’ubwo urugendo atari ko rworoshye, nzi neza ko Imana iri kumwe nanjye.”

Ibi yabigaragaje neza, kuko iyi ari indirimbo ya kabiri ashyize hanze muri uyu mwaka. Iya mbere yari “Ndi Amahoro” yashyize hanze ku wa 8 Gashyantare 2025, ikaba ari na yo yatumye abasha kumvikana kure cyane hashoboka, dore ko ari yo yarebwe cyane mu ndirimbo ze eshanu amaze gushyira hanze mu gihe cy’imyaka ine.

Ubutumwa agenera abakunzi b’indirimbo ze

Umutesi Neema yasabye abakunzi b’ibihangano bye gukomeza kumushyigikira, gusakaza ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze, no gukomeza kwiyubaka mu buryo bw’umwuka.
Yagize ati: “Ndabasaba gukomeza kwibaza aho muhagaze mu bukristo bwanyu. Mukomeze mwiringire Imana kuko ari yo soko y’amahoro nyayo.”

Indirimbo “Sinzahava” ibaye indi ntambwe ikomeye ku rugendo rw’uyu muhanzikazi, igaragaza icyerekezo n’umwete yihaye mu gukorera Imana abinyujije mu bihangano bihumuriza imitima.

Reba indirimbo Sinzahava kuri YouTube nonaha, ikugere ku mutima:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.