× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wateguye amasengesho yo gusabira ubumwe bw’abemera Kristo

Category: Bible  »  8 hours ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wateguye amasengesho yo gusabira ubumwe bw'abemera Kristo

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (The bible Society of Rwanda) wateguye amasengesho y’icyumweru cyahariwe gusabira ubumwe bw’abemera Yesu Kristo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026, ku cyicaro cy’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda habereye ikiganiro n’itangazamakuru cyari kigamije gusobanura byinshi ku Cyumweru cy’Amasengesho aharanira Ubumwe bw’Abakristo, kizatangira tariki ya 18 Mutarama kigasozwa tariki ya 24 Mutarama 2026.

Iki kiganiro cyayobowe na Rev. Ruzibiza Viateur, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR).

Rev Ruzibiza yasobanuye ko iki cyumweru gifite insanganyamatsiko ikomoka mu Ijambo ry’Imana dusanga mu gitabo cy’Abefeso 4:4, rigira riti: “Umubiri ni umwe, n’Umwuka ni umwe.” Yasobanuye ko ari ubutumwa buhamagarira abakristo kuba umwe, nk’uko umubiri wa Kristo ari umwe kandi Mwuka Wera akaba umwe.

Yibukije ko Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda umaze imyaka irenga 50, kuko watangiye mu mwaka wa 1977 ugamije kwamamaza Ijambo ry’Imana.

Kugeza ubu, uyu muryango ukoresha Bibiliya zitandukanye zirimo Bibiliya Yera, Bibiliya Ntagatifu n’indi izwi nk’“Ijambo ry’Imana”, zose zahinduwe mu ndimi nyinshi hagamijwe kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi no kubahindura binyuze mu Ijambo ry’Imana.

Uyu muyobozi yashimangiye ko gusengera ubumwe bw’abakristo bigamije guhosha amakimbirane n’intambara zishingiye ku myemerere, aho yagaragaje ko hirya no hino ku isi abantu benshi bagiye bahasiga ubuzima bazize imyemerere yabo.

Yanagarutse ku kamaro ko muri iki cyumweru abakristo bicara hamwe bagasesengura Imana n’ubukristo, ariko bakirinda gupfa amasaha, iminsi, ibyanditswe cyangwa ibihe. Yibukije ko iki cyumweru cyatangijwe bwa mbere mu mwaka wa 1906 kigamije kwimakaza ubumwe bw’abakristo.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2026 yongeye gushimangirwa ishingiye ku Abefeso 4:4, yibutsa abakristo ko umubiri wa Kristo ari umwe kandi ko Mwuka Wera ari umwe. Inyigisho zizibandwaho muri iki cyumweru zizibutsa abakristo ko bagize umubiri umwe muri Kristo.

Pasiteri Ruzibiza yasabye abantu gukomeza kuba abubatsi b’amahoro n’abahesha b’abandi umugisha, ashimangira ko ubumwe ari imbaraga mu gihe gutandukanya abantu ari ukubasenya.

Asobanura icyo “kuba umwe muri Kristo” bivuze, yagize ati: “Kuba umwe ntibivuze ko abantu bagomba kuba bamwe cyangwa basa, ahubwo ni icyemezo umuntu afata.” Yongeyeho ko Itorero ridashyize hamwe ritaba ritandukanye n’andi matsinda asanzwe.

Yatangaje ko iki cyumweru kizatangirira i Muhanga tariki ya 18 Mutarama 2026, ku rusengero rwa Saint Andrew, kikazasorezwa i Gicumbi tariki ya 24 Mutarama 2026. Avuga kuri aya materaniro yagize ati: “Aya materaniro ni ishusho igaragaza ko turi umwe.”

Umusaruro wavuye mu mushinga wa ‘Shyigikira Bibiliya’

Pasiteri Ruzibiza yashimiye abantu bose bagize uruhare mu gutera inkunga umushinga wa Shyigikira Bibiliya, agaragaza ko watanze umusaruro ushimishije. Yavuze ko uyu mushinga wakuyeho urujijo n’ibihuha byari bihari ku bijyanye no kuboneka kwa Bibiliya.

Yongeyeho ko umushinga wo gutunga Bibiliya wakiriwe neza ku rugero rwo hejuru, aho abantu benshi biyemeje kuwushyigikira nk’abaterankunga.

Ku bijyanye n’imyumvire yo kuwurwanya, yavuze ko kugeza ubu nta mbogamizi ikigaragara, anavuga ko abantu bamaze gusobanukirwa ko Umuryango wa Bibiliya atari uw’ubucuruzi bwa Bibiliya. Yatangaje kandi ko iki gikorwa cya Shyigikira Bibiliya kizakomeza mu bihe biri imbere.

Ingaruka z’ifungwa ry’insengero n’ibivugwa ku bumwe bw’amatorero

Abajijwe ku ngaruka z’ifungwa ry’insengero ku mushinga wa Shyigikira Bibiliya, Pasiteri Ruzibiza yavuze ko mu ntangiriro habayeho ingorane zijyanye n’imyumvire, ingengo y’imari n’imitegurire, ariko kuri ubu byose byakemutse neza nta gihombo cyabayeho.

Ku bantu bitiranya ubumwe bw’amatorero na Ecumenism bakabifata nk’ikimenyetso cy’imperuka, Ruzibiza yasobanuye ko Umuryango wa Bibiliya utigisha umuntu kuva mu itorero ajya mu rindi, ahubwo ushyigikira kubahana no kubana mu mahoro hagati y’abakristo bo mu matorero atandukanye. Yongeyeho ko abakristo badakwiriye gutinya umunsi w’imperuka.

Yasobanuye ko abantu batandukanye basanzwe bitabira aya masengesho yo muri iki cyumweru mu rwego rwo gukomeza kunga ubumwe bw’abana b’Imana.

Rev. Ruzibiza Viateur, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR).

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.