× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubwiru ku busitani bwa Edeni: Aho wabubona uyu munsi, izimira ryabwo n’icyo busobanura

Category: Bible  »  5 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Ubwiru ku busitani bwa Edeni: Aho wabubona uyu munsi, izimira ryabwo n'icyo busobanura

Ubuzima bwo muri Edeni bufite umwanya ukomeye mu nkuru za Bibiliya, nk’ahantu umuntu yaremewe kandi akabana mu mahoro n’Imana.

Edeni yanditswe mu gitabo cy’Itangiriro nk’ahantu Imana yatunganyirije Adam na Eva, ikabaha ubusitani bwiza kugira ngo babuhinge kandi barusheho kubana neza n’ibiremwa byose. Ariko, icyaha cyatumye birukanwa, kandi uko Edeni yakomeje kubaho cyangwa uko yavuyeho, byakomeje gutera urujijo mu bitekerezo by’abantu benshi.

Reka dusuzume iyi nkuru mu buryo bwimbitse twakoze twifashishije inkuru iri ku muyoboro witwa Inkuru za Bibiliya, wa Twizerimana Donath , Umukristo muri ADEPR wiyemeje gusesengura inkuru za Bibiliya yifashishije ubushakashatsi bwizewe, turebe uko Edeni yaba yarabayeho, aho yaba yari iherereye, uko ishobora kuba yarazimiye, ndetse n’ibimenyetso bigaragara ku biti byayo byihariye.

Mu Itangiriro (2-3), Edeni yasobanuwe nk’ubusitani bwiza cyane, bwari bwuzuye ibinyabuzima kandi bwafashaga Adam na Eva kubaho neza. Edeni yari igizwe n’ibiti bibiri by’ingenzi cyane:
• Igiti cy’ubugingo, cyasobanuraga ubugingo buhoraho.
• Igiti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi, imbuto zacyo zari ikizamini cy’ukwizera n’ubwumvikane hagati y’abantu n’Imana. Kukiryaho kwari ugutsindwa, kutakiryaho ari ugutsinda.

Ubusitani kandi bwasobanuwe nk’ahantu hari hazengurutswe n’uruzi rwigabanyijemo imigezi ine: Pishoni, Gihoni, Tigiri, na Efurati. Iyi migezi itanga icyerekezo cy’aho Edeni ishobora kuba yari iherereye, ku buryo wavuga uti ‘iherereye aha n’aha uyu munsi wa none.’

Nubwo Bibiliya itavuga aho Edeni yari iherereye neza neza, abashakashatsi n’abahanga mu bya tewolojiya batanze ingingo zinyuranye:
• Imigezi ya Tigiri na Efurati, ivugwa mu Itangiriro, ituma benshi bakeka ko Edeni yari i Mezopotamiya (aho ubu ari muri Iraki n’ibihugu biyikikije).

• Havilah na Kush, ahantu havugwa mu Itangiriro, bikekwa ko hari mu Burasirazuba bwo hagati cyangwa hafi y’Inyanja y’Abaperesi.

• Hari abandi bavuga ko Edeni yari hafi y’imisozi y’Arumeniya (Armenian Highlands), dore ko imigezi ya Tigiri na Efurati ishobora kuba ituruka mu gihugu cya Turukiya cyangwa Arumeniya.

• Indi ngingo ni uko Edeni ishobora kuba yariherereye hafi y’Inyanja y’Abaperesi, aho imigezi ine ivugwa muri Bibiliya yaba yarahuriraga mbere y’uko inyanja izamuka ikaba yatwikira ako gace.

• Hari bake bavuga ko Edeni yaba yari iri muri Afurika, cyane cyane ahantu hahura n’uruzi rwa Nili. Iyi nyandiko bayishingira ku kwihuza k’umuzenguruko wa Gihoni n’uruzi rwa Nili, bavuga ko amazi yabyo ahura. Gusa, kuri iyi ngingo abahanga benshi ntibemeranya.

• Abakirisitu bamwe na bamwe basobanura Edeni nk’ahantu h’umwuka cyangwa ishusho y’ubusabane hagati y’Imana n’abantu, aho kuba ahantu nyirizina habayeho. Gusa, uku si ukuri, kuko iyo Edeni yabagamo ibinyabuzima bitandukanye.

Uko Edeni yazimiye
Bibiliya ntiyavuga neza ibyabaye kuri Edeni nyuma y’uko Adam na Eva birukanywemo, ariko hari ibintu byatumye abantu bagerageza gusobanura uko yaba yarazimiye:

Umwuzure w’Igihe cya Nowa

Benshi bemera ko umwuzure wavuzwe mu Itangiriro (6-9) waba warasibye Edeni. Uwo mwuzure ukomeye ushobora kuba warahinduye isura y’Isi, ugasiba ibimenyetso byose by’ubusitani bwa Edeni.

Imihindagurikire Karemano
Nyuma yo kuba Imana yararetse kwita kuri Edeni, hari amahirwe ko yahise iba ahantu hasanzwe, cyangwa igasenyuka. Umuvumo ku butaka (Itangiriro 3:17) ushobora kuba waragize uruhare mu kuyisubiza isura isanzwe, hakameramo amahwa n’ibitovu.

Ibiti bya Edeni
Ibiti bibiri bikomeye byavuzwe muri Edeni bifite agaciro gakomeye mu nkuru y’Itangiriro.
Igiti cy’Ubugingo
• Nyuma yo kwirukana Adam na Eva, Imana yashyize abakerubi n’inkota yaka ku miryango ya Edeni kugira ngo hatagira umuntu wongera kugera ku giti cy’ubugingo (Itangiriro 3:24).
• Mu gitabo cy’Ibyahishuwe, Igiti cy’Ubugingo cyongera kuvugwa muri Yerusalemu Nshya, aho kizakoreshwa mu gukiza amahanga (Ibyahishuwe 22:2). Ibi bisobanura ko Imana yakizigamye kugira ngo kizongere kugaragara mu mugambi wayo w’igihe kizaza.

Igiti Kimenyesha Icyiza n’Ikibi
• Iki giti ntikivugwa ukundi nyuma y’Itangiriro. Icyo cyari kigamije cyari cyarangiye, ni ukuvuga kwereka abantu ko uburenganzira bwabo bwari bufite aho bugarukira, ko hari umuntu bagombaga kumvira, kandi ari nk’ikizamini cy’ukwizera uwabahaye ubuzima.

Edeni irenze kuba ahantu nyirizina. Isobanura:
• Amahoro: Ubuzima bw’abantu n’ibindi biremwa mu bwumvikane.
• Kubeshwaho n’Imana: Uburyo Imana yitaga ku muntu, imuha byose byiza.
• Ubucuti n’Imana: Isano idashira hagati y’Imana n’abantu.
Kubura Edeni bisobanura kugwa mu cyaha, ariko Bibiliya na yo igaragaza umusozo: ari wo kugarurwa kwa Edeni mu byishimo bizahoraho (Reba Ibyahishuwe).

Umurage wa Edeni
Nubwo ahantu Edeni yari iherereye hatamenyekana, inkuru yayo iracyatuma abantu batekereza cyane ku busabane bw’umuntu n’Imana. Edeni ishushanya ahantu Imana yateganyirije umuntu, kandi igaragaza isezerano ry’uko izasubiza ibintu mu buryo bwa nyabwo.

IBINDI BIKUBIYE MURI IYI VIDEWO YO KU MUYOBORO UVUGA KU "NKURU ZA BIBILIYA"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.