Gusenga mu gitondo bigira umumaro ukomeye cyane nubyitoza uzaba uw’umumaro
Ijambo ry’ Imana tubona muri Mariko:1:35 haravuga ngo "Nuko mu museke arabyuka arasohoka ajya mu butayu asengerayo". Yezu yakunze gusenga mu gitondo.
Nubwo bitunanira kenshi ariko dukwiriye gutanga igitambo gikomeye, tukiyambura ibitotsi, tukareka ubunebwe tugasenga
Kuki amasengesho ya mu gitondo ari ingenzi?
1. Gusenga mu gitondo bituma Uhura n’Imana mbere yo guhura na shuguli z’isi.
2. Uvugana n’Imana mbere y’uko uvugana n’abantu benshi.
3. Usabana n’Imana mbere y’uko usabana n’abantu.
4. Wumva ijwi ry’Imana mbere y’uko wumva andi majwi.
5. Wumva amakuru yo mu Ijuru mbere y’uko wumva amakuru ashyushye aturuka hirya no hino.
6. Upfukamira Imana mbere yo gupfukamira abana b’abantu.
7. Uririmbira Imana mbere y’uko wumva imiziki y’isi.
8. Ufata amafunguro ya roho yawe mbere yo gufata ay’umubiri.
9. Uhamagara izina rya Yesu mbere y’uko uhamagara andi mazina y’abantu atagira aho akugeza.
10. Woga mu maraso ya Yesu mbere yo koga mu mazi ya WASAC..
11. Ureba Yesu mbere yo kwireba mu ndorerwamo.
12. Usukura umutima wawe mbere yo gusukura inzu ubamo
Itoz gusenga mu gutondo kuko ntako bisa!