Igurishwa rya Bibiliya ryikubye kabiri muri Amerika no mu Bwongereza kuva mu 2019, ryerekana inyota n’icyizere abantu bafitiye Ijambo ry’Imana.
Mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igurishwa rya Bibiliya ryazamutse cyane mu myaka itandatu ishize, rigera ku rwego rudasanzwe mu 2025.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko abantu benshi, cyane cyane urubyiruko, bari kongera gushaka ibisubizo by’icyizere, ibisobanuro by’ubuzima n’ihumure mu by’umwuka.
Mu Bwongereza, imibare y’Ikigo cy’Abakristo gitangaza igurishwa ry’ibitabo (SPCK) igaragaza ko igurishwa rya Bibiliya ryiyongereyeho 106% hagati ya 2019 na 2025.
Ryavuye kuri miliyoni 2.69 z’amapawundi mu mwaka wa 2019, rigera kuri miliyoni 6.3 z’amapawundi mu mwaka wa 2025, bikaba ari bwo bwa mbere rigeze ku rwego rwo hejuru gutyo kuva batangira gukurikirana ayo makuru.
Gusa hagati ya 2024 na 2025 honyine, igurishwa ryazamutseho 27.7%, Bibiliya ya English Standard Version (ESV) ikaba ari yo yaguzwe cyane.
Umuyobozi wa SPCK, Sam Richardson, yavuze ko iyi mibare yerekana icyo yise “ihinduka rituje” mu myemerere, aho abantu benshi, by’umwihariko urubyiruko, bari kwibaza ku Mana n’icyerekezo cy’ubuzima. Ibi bishimangirwa n’ubushakashatsi bwa YouGov bwagaragaje ko 49% by’abafite imyaka 18–25 mu Bwongereza bemera ko hari imbaraga zisumba izindi.
No muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bibiliya zageze ku isoko ridasanzwe. Mu 2025 honyine, izagurishijwe zigera kuri miliyoni 19, ari bwo bwa mbere mu myaka 21 ishize bigeze aho uko zingana.
Ibi ni ukwiyongera kwa 12% ugereranyije na 2024, kandi byikubye kabiri ugereranyije na 2019. Bibiliya yaguzwe cyane mu bakuru ni The Invitation New Testament yasohowe na B&H.
Abasesenguzi bavuga ko izamuka ry’igurishwa rya Bibiliya rishingiye ku mpungenge z’isi ya none zirimo intambara, ingaruka za COVID-19, iterambere ry’ubwenge bw’ubukorano (AI), amatora, n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Ibi byatumye abantu benshi bashaka ihumure, icyizere no kwiringira imyemerere ya Gikristo, ndetse bamwe bagaragaza inyota yo gusoma Bibiliya zicapye kurusha izo kuri murandasi.
Muri rusange, izi raporo zombi zerekana ko mu bihe by’ihindagurika n’ihungabana by’isi ya none, abantu benshi bari gusubira ku by’umwuka, Bibiliya ikaba iri mu bitabo byahindutse isoko y’ihumure n’icyizere.