× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibihugu 33 bifite abaturage bumva Bibiliya mu nkuru bakayibona mu nzozi gusa- Bamwe bicwa bazira kuyifatanwa

Category: Bible  »  6 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ibihugu 33 bifite abaturage bumva Bibiliya mu nkuru bakayibona mu nzozi gusa- Bamwe bicwa bazira kuyifatanwa

Kuwa 5 Ukwakira 2025, raporo nshya yashyizwe ahagaragara n’umuryango Bible Access Initiative, yerekana ko hari ibihugu hafi mirongo itatu na bitatu bifite inzitizi zikomeye cyane ku bijyanye no kubona Bibiliya, ibituma Abakiristu babarirwa muri za miliyoni batabasha gusoma Ijambo ry’Imana.

Iyi gahunda yashinzwe ku bufatanye bwa Open Doors International na Digital Bible Society, yasuzumye uburyo Bibiliya iboneka mu bihugu 88, ishingiye ku bibazo birimo iburabuzwa ry’ukwemera, ubujiji, kubura ubushobozi bwo kuyicapa no kuyigurisha, ndetse n’ubukene bukabije.

"Hari inzara y’Ijambo ry’Imana idaterwa n’uburangare, ahubwo n’inzitizi zituma abantu batabasha kurigeraho.” Byavuze na Wybo Nicolai, umwe mu bayobozi ba Bible Access List.
"Abantu benshi ntibarabona Bibiliya mu rurimi rwabo, mu buryo bayishakamo, cyangwa ngo bayibone ku giciro babasha kwishyura. N’iyo yaba ihari, kuyibona bitekanye biba ari ikibazo gikomeye."

Ibihugu 10 bya mbere bigoranye kubona Bibiliya

1. Somalia

Bibiliya yaraciwe burundu: kuyicapa, kuyinjiza cyangwa kuyikwirakwiza ni icyaha gikomeye. Abakristo barakubitwa, barashimutwa cyangwa bagatotezwa n’imiryango n’inzego z’umutekano. Ubukene bukabije ku bifuza kugura Bibiliya usanga akenshi butuma batabasha kubona ibyo kurya.

2. Afghanistan

Abakristo ni nka 0.02% by’abaturage, abenshi ni abahoze ari Abayisilamu bahinduye ukwemera. Bibiliya ntiyemewe, yaba yanditse cyangwa iya digitale, muri telefoni. Gufatwa usoma Bibiliya bishobora kuguhesha igifungo cyangwa kwicwa.

3. Yemen

Ubukristo bufatwa nk’ubuhakanyi cyangwa ubushinyaguzi ku idini, bishobora guhanishwa n’urupfu. Abafite Bibiliya batungwa agatoki nk’abashaka gukwirakwiza ukwemera kutemewe, bakabihanirwa.

4. Koreya ya Ruguru (North Korea)

Bibiliya ntibujijwe gusa, ahubwo ifatwa nk’igikoresho cy’iterabwoba. Gufatwa uyifite bishobora gutuma wicwa cyangwa ugafungwa burundu hamwe n’umuryango wawe. Abakristo bari mu mwijima w’iyobokamana, baterwa ubwoba n’ubutegetsi bwa Kim Jong Un.

5. Mauritania

Ibikoresho byose by’imyemerere ya gikirisitu birabujijwe. Abafashwe bafite Bibiliya nyinshi bashobora gukurikiranwa n’ubutabera, bamwe bagakatirwa igihano cy’urupfu.

6. Eritrea

Ifatwa nka “Koreya ya Ruguru y’Afurika” kubera ubutegetsi bw’igitugu n’iyicarubozo ry’abemera. Nubwo 50% ari Abakristo, abatarenze 40% muri bo ni bo bafite Bibiliya. Inzu z’insengero ntizemewe, Bibiliya zifatwa nk’imbunda.

7–10. Libya, Algeria, Iran, Turkmenistan

Ibihugu byose bifite amategeko abangamira ukwemera, cyane cyane ku Bakristo b’abaturage kavukire. Gufatwa usoma cyangwa usakaza Bibiliya bigira ingaruka zikomeye: kwirukanwa, gufungwa cyangwa kwicwa.

Ibihugu bifite “inzitizi zikomeye”

Bhutan (16), Arabia Sawudite (18), Pakisitani (20), Ubushinwa (25), Azerbaijan (30), Koweti (32)

Ibihugu bifite ikibazo cyihariye

Armenia (87): Nubwo 95% ari Abakristo, Bibiliya ntiboneka cyane kubera ubukene, ibiciro bihanitse n’imikorere y’amatorero iri hasi.

Brezile (88): Igihugu cya gikirisitu ariko mu duce tumwe, Bibiliya ni iy’abakire gusa bitewe n’ubukene bukabije, imisoro ihanitse na ruswa mu itangazamakuru.

Raporo yerekana ko nubwo isi igenda yegera iterambere, hari “inzara y’Ijambo ry’Imana” ikiri mu bihugu byinshi bigera kuri 88. Abakristo benshi bakomeza gusenga, kwihisha no kwihangana kugira ngo babashe kubona no gusoma Bibiliya – rimwe na rimwe bakabizira ubuzima bwabo bwose.

Niba wowe ubasha kuyibona, ukayisoma, komereza aho, kandi ufate umwanya ushimire Imana ko ubwo burenganzira ubufite. Ariko nanone, ibi bigaragaza ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana koko, kuko nta kindi gitabo cyarwanyijwe nka yo. Ni ikimenyetso gihamye ko Satani akomeje kurwanya Abakristo.

Umugabo uri gusoma Bibiliya, igitabo cyaciwe mu bihugu byinshi ku isi bigera muri 88

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.