× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kuki Igitabo cya Henoki cyakuwe muri Bibiliya? Cyari guhahamura imitima y’abatuye isi bose!

Category: Bible  »  November 2023 »  Jean d’Amour Habiyakare

Kuki Igitabo cya Henoki cyakuwe muri Bibiliya? Cyari guhahamura imitima y'abatuye isi bose!

Muri Bibiliya zimwe na zimwe harimo ibitabo bigera kuri 66 ariko hari n’izindi zirimo 73. Ibyo nk’aho bidahagije, abahanga mu bitabo byataburuwe mu matongo batangaje ko hari ibindi bitabo byinshi byavumbuwe.

Bimwe byanze gushyirwa ku rutonde rw’ibitabo bigomba gushyirwa mu bigize Bibiliya, icya Henoki kikaba ari kimwe muri byo.

Ni mu kinyejana cya kane, nyuma y’urupfu rwa Yesu, ubwo ibitabo byashyirwaga ku rutonde, icy’Ivanjiri ya Yuda, icya Henoki n’ibindi bigashyirwa ku ruhande. Ushaka kumenya ibya Henoki wasoma mu Itangiriro 5:21-24.

Hari amahirwe menshi kuba kitarashyizwemo kuko ngo iyo kijyamo hari ukuri kwari kujya hanze kugahahamura imitima y’abatuye isi bose. Kuki kitashyizwemo?

Abagisomye bavuga ko harimo inkuru y’ibyo Abamarayika, ba bandi bamanutse bakava mu Ijuru, bakaza ku isi bagatoranya abakobwa beza bakabagira abagore bigishije abantu.

Kubera ko bari abahanga barabanye n’Imana mu Ijuru, batangiye kwigisha abantu ibintu by’ubwenge birimo kumenya kubara iminsi bakoresheje inyenyeri, ubukonikoni burimo ubupfumu, kuragura, amarozi n’ibindi.

Bigishije abantu gukora ibitwaro bya kirimbuzi birimo n’ibiturika, babigisha gukora inkota zirwana n’ibindi byo gukoresha ku rugamba nk’ingabo yo kwikingira.

Nyuma yo kubana n’abagore b’abantu, babyaye abana b’ibyimanyi (Marayika-Muntu) bari batandukanye n’abandi bana. Bari banini cyane, yewe biswe n’abanefiri (giants).

Ibyo ntibyari mu mugambi w’Imana. Icyo gitabo cya Henoki kibisobanura neza. Kivuga iby’ibivejuru byavaga ku yindi mibumbe iteye nk’isi bikaza gusura abatuye isi y’icyo gihe.

Gisobanura uko izuba riteye, ukwezi, inyenyeri n’indi mibumbe. Henoki ni we ubwe wakiyandikiye. Ibyo bivejuru ngo ni na byo byaje mu gihe cyo kubaka Pyramide zo mu Misiri kuko ngo amabuye yazubatse nta muntu wayashobora.

Muri icyo gitabo bavuga ko Henoki yari umuntu udasanzwe kugera ubwo atwarwa n’Imana. Ibyo yanditse rero byari ngombwa ko bitera abantu ubwoba.

Kivuga ibyabaye mbere y’umwuzure byose. Avuga umubare w’abamarayika bagera kuri 200 bavuye mu Ijuru bakaza kuba ku isi. Abana babyaye ngo bareshyaga na metero 140 z’uburebure. Abo bose bapfuye Nowa agiye mu nkuge.

Bigishije abantu ibimera byabavura indwara zitandukanye. Handitsemo ko bazanye imico mibi, abantu batangira gukora ibibi byinshi. Icyo gihe Imana yohereje abandi bamarayika baza kurwana n’abo bandi bari baraje ku isi.

Ngo babicanye n’abana babo, abandi bantu basigaye bapfa ku mwuzure. Ibi ngo ni byo byatumye Imana yanga ko icyo gitabo cyajya mu bindi.

Abenshi ni ho bahera bemeza ko ibirimo iyo bimenyekana isi iba itameze uku. Hari harimo uko ibyo mu gihe cya Nowa bizarangira, uko Mesiya azaza mu isi, uko Imana yari kuzarimbura iyi si ya none, icyo yari gukoresha ndetse n’uburyo yari kubikoramo.

Havugwamo ko Henoki yajyaga ava mu isi akajya mu Ijuru akongera akagaruka. Yabaga agiye gufata amabwiriza mashya y’uko agomba kwitwara.

Ngo ni nayo mpamvu Bibiliya ivuga ko yagendanaga n’Imana. Henoki ngo yahoranaga n’umumarayika witwaga Yuliyo wari umu escort we (umurinzi).

Cyari cyaraburiwe irengero, cyongera kugaragara mu mwaka wa 1773. Cyavumbuwe muri Afurika, mu gihugu cya Etiyopiya.

Bamaze kukibona, basanze cyanditse mu Cyarameyi, bakijyana i Burayi kugira ngo bagishyire mu rurimi rwo muri iki gihe. Iki gitabo cyatangiye gutera abantu ubwoba kubera ibirimo.

Kubera iki Imana yagihishe nk’uko babivuga kandi uwacyanditse yari inshuti yayo?

Abasesengura ibitabo byataburuwe mu matongo ntibemeza ko ari Henoki wacyanditse. Bavuga ko ari umuntu washatse kumwiyitirira kugira ngo ahabye abatuye isi.

Ese kuki Yuda yamwanditseho?

Muri Yuda 1:14 havuga ko Henoki yahanuye. Abagisomye bavuga ko ibyo Yuda yanditse yabisomye mu gitabo cya Henoki atari ukubihishurirwa n’Imana. Yuda yabayeho nyuma cyane ya Henoki, bityo ngo wenda icyo gitabo nticyari cyakamira.

“Henoki uwa karindwi uhereye kuri Adamu yahanuye ibyabo ati “Dore Uwiteka yazanye n’inzovu nyinshi z’abera be,”(Yuda 1:14).

Bakomeza kugira inama abakristo yo kutakizera cyangwa kugisoma kuko ngo ni icyo kuyobya abantu. Ibitabo biri muri Bibiliya ni byo Imana yashatse ko bijyamo.

Ku rundi ruhande, Kositantine umwami w’abami w’Umuroma ni we wari uyoboye inama yo guhitamo ibitabo byashyirwaga ku rutonde rw’ibigomba kujya muri Bibiliya, kandi Abaroma bari abapagani. Ni mu mwaka wa 325 igihe ibi byabaga.

Icyo abenshi bemeza ni uko tugomba kugendera ku byo dufite gusa ibindi ntitubyiteho. Birashoboka ko uwacyanditse yatumwe na Satani.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.