Umurizabageni Umurerwa Nadia umwe mu basizi bamaze kwigarurira imitima ya benshi yifashishije igisigo yise "Aho wavuye Rwanda" mu kugaragaza aho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakuye u Rwanda ndetse n’aho arugejeje.
Uyu musizi aragira ati Rwanda wavuye kure iyo mu mwijima w’icuraburindi, hamwe hatagira isura no gususuruka, harangwaga n’umususu w’ubutitsa, urwangano ari rwose, umutekano ari intaharangwa, amahoro ari ntayo, impuruza ari ntacyo bimbwiye, impundu ari nta buyobozi bwiza."
Muri iki gisigo yagarutse kuri Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yise "Intore izirusha intambwe" wahinduye u Rwanda Nyabagendwa, Nyarugenge ikagendwa.
Aganira na Paradise, umurizabageni Nadia yavuze ko yanditse iki gisigo ashingiye ku mateka mabi yaranze u Rwanda aho imiyoborere mibi yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Yavuze ko yashakaga kugaragariza amahanga aheza u Rwanda rugeze rubikesha imiyoborere myiza aho u Rwanda rurangajwe imbere na Perezida Kagame wimakaje amahoro n’imiyoborere myiza ishingiye ku bumwe n’ubwiyunge ndetse iterambere rirambye.
Umurizabageni Umurerwa Nadia ni umwe mu basizi bafite igikundiro. Uyu mukobwa uvuka mu karere ka Nyagatare, yamamaye mu gisigo yise "Heineken - Icupa" aho yakeburaga abakobwa bakomeje kwiyandarika bakambara ubusa bagatatira umuco wa Kinyarwanda. Nadia uzwi cyane mu bikorwa byo gusohora abageni mu bukwe yasoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2024.
Umurizabageni Nadia umwe mu basizi bafite inganzo ifutse
Aho wavuye Rwanda by Umurizabageni Nadia’