× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuriri uradutunguye! Shalom choir iherutse kwandika amateka yahanuriye mu ndirimbo "Umwuka Wera" - VIDEO

Category: Choirs  »  February 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umuriri uradutunguye! Shalom choir iherutse kwandika amateka yahanuriye mu ndirimbo "Umwuka Wera" - VIDEO

Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge iherutse kwandika amateka mu gitabo cy’Imirimo y’Abera, yashize amanga ihanurira mu ndirimbo "Umwuka Wera".

Korali Shalom ibarizwa mu itorero rya ADEPR Nyarugenge yasohoye indirimbo "Umwuka Wera" yongera gukumbuza abantu ibihe by’Intumwa.

Ni indirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatanu, bivuze ko abakunzi bayo binjiye muri weekend bari mu bihe byiza byo kuzirikana isezerano umwami Yesu Kristo yasigiye abigishwa be ndetse n’abazamwizera bose nk’uko byanditse mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohana 16:5-16.

Nyuma y’uko iyi ndirimbo isohotse, Umuyobozi wa Shalom choir, Jean Luc Rukundo yavuze ku mvano y’iyi ndirimbo. Yagize ati: "Twayise Umwuka Wera kubera ubutumwa burimo".

Yavuze ko harimo ubutumwa bwo gusaba Umwaka Wera kugira ngo abe ariwe watuyobora muri iyi minsi kuko igoye hariho inyigisho nyinshi z’ubuyobe ndetse niz’Inzaduka zihabanye n’ukuri kw’ijambo ry’Imana nk’umwuka w’ubutinganyi n’izindi tubona ko umwaka wera ari wenyine washoboza abantu kugera mwijuru

Yabwiye Paradise ko uyu mwaka wa 2024 ibintu bizabera byiza abakunzi b’iyi korali. Uyu muyobozi benshi bafata nk’icyitegererezo mu gukorana neza n’itangazamakuru yagize ati: "Uyu mwaka nk’uko bisanzwe tuzakora ibiterane, gusa murahishiwe tuzabizana mu bundi buryo. Icyo nabwira abakunzi bacu muri rusange bizaba byiza kurusha umwaka ushize. Ibindi naba ngiye kumena amabanga".

Iyi korali izwiho gutegura no kugaragariza abakunzi igenamigambi ndetse n’imirongo migari. Abajijwe ku iserukiramuco ryiswe Shalom Gospel Festival rizajya riba buri mwaka risozwa n’igitaramo cy’akataraboneka, yagize ati: "Iki gitaramo kiri muri action plan yacu ya buri mwaka mu cyerecyezo cyacu cy’imyaka 15. Uyu mwaka rero nabwo kirakomeje mu mpeshyi y’uyu mwaka".

Ashimangira Ibikorwa biremereye iyi korali iteganya, yagize ati: "Muri uyu mwaka navuga ko dufite umurimo mugari". Avuga kuri bimwe mu bikorwa bateganya, yavuze ko harimo ingendo z’ivugavutumwa, gukora izindi ndirimbo nyinshi ndetse n’umushinga wo gufasha abababaye nk’uko byakozwe mu iserukiramuco ryiswe Shalom Gospel Festival ubwo bamwe barimo ababyariye iwabo bahabwaga imashini zo kudoda.

Shalom choir iherutse gukoreshwa iby’ubutwari n’Uwiteka yandika amateka atazibagirana mu gitabo cy’Imirimo y’Abera aho yakoze igitaramo na n’ubu kikirahirwa. Ni igitaramo cyasoje iserukiramuco Shalom Gospel Festival rizajya riba buri mwaka.

Cyabereye mu Mujyi wa Kigali muri BK Arena kuwa 17 Nzeri 2023, cyitabirwa n’abarenga ibihumbi 10 barimo Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev Isaie Ndayizeye. Iki gitaramo cyasize inkuru kuko BK Arena yarakubise iruzura, abarenga 1000 basubirayo babuze imyamya kandi kibonekamo iminyago y’abarenga 90 bakiriye agakiza.

Shalom choir yakoze iki gitaramo mu kwizihiza imyaka 40 imaze ifasha abantu kwegerana n’Imana. Kuri uwo munsi yanatangije igikorwa cy’ubugiraneza yise “Shalom Charity” mu gufasha abatishoboye mu bihe bitandukanye. "Uravuga Bikaba", "Nyabihanga" n’izindi, ni zimwe mu ndirimbo za Shalom choir zaryoheye benshi.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA SHALOM CHOIR YITWA "UMWUKA WERA"

Shalom choir iherutse kwandika amateka yuzuza BK Arena

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.