× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umurimo w’Imana ureba nde? — Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  1 month ago »  Pastor Christian Gisanura

Umurimo w'Imana ureba nde? — Pastor Christian Gisanura

Mu nyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana, Pastor Christian Gisanura yagaragaje ko umurimo w’Imana utagenewe itsinda rito ry’abapasiteri cyangwa abaramyi gusa, ahubwo ko ugenewe buri wese.

“Kandi muzakorere Uwiteka Imana yanyu, na yo izaha umugisha umutsima wawe n’amazi yawe, kandi nzakura indwara hagati muri mwe” (Kuva 23:25).

Tubyuka mu gitondo tujya gushakisha, dushaka umugati w’abana, n’uburyo ibyo dukora byakwaguka. Hari n’abandi batagira aho bajya kuko batahafite, akenshi isi ibita abashomeri, kuko nta kazi bafite.

Ariko muri iki cyanditswe, Bibiliya iratwereka ko buri wese yahawe akazi n’Imana, kandi hari igihembo afite. Usanganwe akazi kamuhemba, afite n’akandi yahawe n’Imana, ndetse utarigira, yabonye ako Imana yamuteguriye.

Ikibazo n’uko benshi bazi ko gukorera Imana ari ukuba pasiteri, umurimbyi, umuvugabutumwa cyangwa umu diyakoni. Ni ikinyoma.

Buri wese yahawe akazi ko gukorera Imana mu buryo bwe, no mu mbaraga ze. Kwigana abandi bizabananiza, ni yo mpamvu benshi batayikorera.

Mu murimo wayo, ibyo itwitezeho buri munsi ni ibi bikurikira:

1. Gukiranuka mu bihe by’umunezero no mu bibazo, ndetse no guhora dusabana na yo nk’ikimenyetso cyo kwizera.

2. Kuba igikoresho cyayo cyatuma abandi bamenya Imana, cyangwa barushaho kuyegera.

3. Guhesha Imana icyubahiro nk’uburyo bwacu bwo kuyiramya buri munsi, turi mu kazi, mu rugo, mu nshuti n’ahandi...

Niba yaradusabye kuyikorera ni uko harimo n’igihembo. Uyu murongo uratwereka uburyo butatu bwo guhemba abayikoreye:

1. Guha umugisha umutsima wawe. Bivuga ko ibifatika byawe bizahabwa umugisha. Umuntu utagira ibifatika bimuhesha umutsima, azabibona, n’ubifite bizagira amahoro kandi byaguke. Kwaguka mu bifatika, ni wowe n’umuryango wawe.

2. Guha umugisha amazi yawe. Ni umugisha wo mu mwuka. Ubusanzwe amazi ni ikimenyetso cy’Umwuka Wera. Rero ubuzima bwawe bwo mu mwuka buzaguka, uneshe Satani n’imirimo ye, urusheho kumenya Imana no kugendana na yo umunsi ku wundi.

3. Izakura indwara hagati muri mwe. Bivuga ko Satani azabura aho yinjirira mu rugo rwawe, mu mubiri wawe, mu kazi kawe, mu bitekerezo byawe...no mu bindi byawe byose. Indwara hamwe n’ikintu igituma ibyakagombye kugenda neza bitagenda, Imana izabifungira iyo miryango yose, ahasigaye ubuzima bube uburyohe.

Kugira ngo rero tubishobozwe, dukeneye ko Yesu aduturamo, tukamwizera ndetse tugahorana na we muri byose. Niba ubishaka senga uti: “Mwami Yesu ndakwizera ko uri umucunguzi n’Umwami wanjye.

Uhereye uyu munsi tura muri njye kandi ubuzima bwanjye ubihindure umurimo wawe, kuko nzi ko ari byo wandemeye kandi wanzigamye kugeza magingo aya. Nshoboza kubizirikana iminsi yose mu izina rikomeye ryawe Yesu, Ameen.”

Pastor Christian Gisanura yasobanuye ko buri muntu wese, yaba afite akazi kamuhemba cyangwa se atakagira, yahawe inshingano yo gukorera Imana mu buzima bwe bwa buri munsi, kandi ko uwo murimo ujyana n’igihembo gikomeye kirimo umugisha mu bifatika, mu mwuka no mu mibereho rusange.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.