× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuramyi Muhumure Confiance yateguye igitaramo gikomeye yise "IGITABO Live concert"

Category: Artists  »  July 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umuramyi Muhumure Confiance yateguye igitaramo gikomeye yise "IGITABO Live concert"

Umwe mu baramyi baririmba indirimbo nziza kandi bakaziririmba neza, Muhumure Confiance, usengera mu itorero rya Foursquare riyoborwa na Bishop Dr Fidele Masengo, yateguriye abakunzi be Igitaramo cy’umugisha yise "Igitabo Live concert".

Ni Igitaramo yateguye bihagije akaba ari umwanya mwiza ku bakunzi be wo kumurikirwa ubutumwa bwiza bwuzuye amashimwe binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Igitabo".

Paradise.rw yamubajije byinshi kuri iki giterane, nawe aradusubiza ati: "Igitaramo IGITABO live concert nagitekereje umwaka ushize ariko izina rya concert ndishyizeho ubu muri uyu mwaka kubera indirimbo nshya yitwa IGITABO mperutse gusohora, ariko concert yo nayipanze kuva umwaka ushize".

Abajijwe mu ndirimbo imuba ku mutima cyane mu zo amaze kuririmba yagize ati: "Urebye indirimbo mfite zose zimba ku mutima ariko muri iyi minsi iyo ndi mu rukundo nayo ni IGITABO.

Kimwe n’abandi baririmbyi b’abahanga, usanga barazamukiye mu ma worship teams. Uyu muramyi ufite Album 1, urugendo rwe rw’umuziki yarutangiriye mu ma worship team arimo itsinda rya Heman Worshipers International, akomereza muri Alarm Ministries, aza gukomereza mu muziki wa carrier solo.

Muri iki gitaramo cye, Confiance azifatanga n’itsinda rya True Promises ndetse na Alarm Ministries n’abandi baramyi azatangaza mu minsi ya vuba.

Yakomeje ashimira abakomeje kumuba hafi mu mitegurire y’iki giterane anabasaba kuzakitabira kugirango abamurikire ubutumwa bwiza Imana yashyize ku mutima we.

Tubibutse ko iki gitaramo giteganyijwe kuwa 27/08/2023 kikazabera mu rusengero rwa Foursquare ruherereye ku Kimironko. Kwinjira ni 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP naho kwicari VVIP birasaba kua ufite ubutumire (Invitation Card).

Paradise.rw tumwifurije imyiteguro myiza

Confiance agiye gukora igitaramo cy’imbaturamugabo

Ntukwiriye kubura mu gitaramo cya Confiance

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.